Digiqole ad

Gasabo: Urubyiruko rurafashwa kwiga amasomo y’imyuga

Urubyiruko 260 ruri hagati y’imyaka 18 na 35 rurimo guhabwa amasomo anyuranye y’imyuga n’umuryango Rwanda True Hope Organisation mu kagali ka Kagugu, umurenge wa Kinyinya mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali.

Bamwe mu bajeni biga imyuga (NYC Foto)
Bamwe mu bajeni biga imyuga (NYC Foto)

Aya masomo azamara igihe cy’amezi atandatu arimo guhabwa urwo rubyiruko yiganjemo ay’ubudozi, amategeko y’umuhanda, ubukanishi (mechanique automobile), ajyendanye no guteka  ndetse no gutunganya imisatsi.

Abanyeshuri bose bahugurwa  n’umuryango  True Hope Organisation ni urubyiruko rwiganjemo abakozi bo mu rugo, abakarani n’abandi baba barabuze amahirwe yo gukomeza kwiga amashuri yisumbuye kubera impamvu zitandukanye.

Uru rubyiruko rw’abasore n’inkumi ndetse n’abamaze gushaka batarengeje imyaka 35 ngo kubona ahantu bigira amasomo y’imyuga kandi ku buntu ni amahirwe akomeye kuko benshi  baretse kwiga kubera amikoro make.

Usanga bose bakurikira umwarimu kandi bakabaza aho badasobanukiwe ibyo bikagaragaza ko babona inyungu mu kwiga imyuga.

Nyirabaruta Diane ni umwana w’umukobwa ufite imyaka 19 tukaba twaganiriye arimo kwiga kudoda, atubwira ko aya mahirwe yahawe yo kwiga azayakoresha neza akazahakura ubumenyi buzamufasha mu gihe kiri imbere.

Nyirabaruta yagize ati “Namenye ko True Hope irimo kwandika urubyiruko ruzigira ubuntu mu gihe cy’amezi atandatu mpitamo kuza kuko kubaho nta mwuga n’umwe nzi numvaga bimbabaje bitewe n’uko ntagize amahirwe yo gukomeza kwiga.”

Yongeraho ko yishimye cyane kuko mu byumweru bine amaze yiga yatangiye kumenya byinshi harimo nko gukata ishati no kuyiteranya kandi akaba afite icyizere ko azamenya n’ibindi byinshi.

Nkurikiyimana Viateur, Uhagarariye umuryango Rwanda True Hope Organisation mu gihugu ashima Leta y’u Rwanda ngo ko ariyo ibaha aho gukorera. Mu kagari ka Kagugu ubu bakorera ahari ikigo gito cy’ubuzima cya Kagugu

Nkuriyimana avuga ko bafasha abarangije amashuri mu kwishyira hamwe bakabaha ibikoresho by’ibanze nko mu nzu zitunganya imisatsi (salon de coiffure), ibikoresho byo muri garaji (garage) n’ibindi.

Musirikare David, Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu karere ka Gasabo avuga ko ubufasha bwa mbere baha urubyiruko ari ukurushishikariza kwishyira hamwe muri za koperative hanyuma bakabona guterwa inkunga kuko aribwo byoroha cyane.

Yongeraho ko hari amwe mu makoperative y’urubyiruko bamaze gufasha muri uyu mwaka harimo ay’abamotari, akora ubuhinzi n’ubworozi, n’ay’urubyiruko rwavuye Iwawa.

Akarere ka Gasabo kakaba gafite n’uruhare mu gushakira uyu muryango urubyiruko rutishoboye cyangwa rwagize ibibazo byo gukomeza amashuri kugira ngo ruhabwe ayo mahugurwa nta kiguzi.

Hari imbogamizi y’ururimi mu gutanga amasomo

Micomyiza Pio, umwarimu wigisha urubyiruko rwiga gutunganya ibiribwa neza avuga ko urubyiruko yigisha rumaze  kumenya ko ntawe utakora akazi ko guteka muri hoteri ariko bakagira imbogamizi y’uko usanga amagambo akoreshwa urubyiruko rutayazi kuko akunze kuba ari mu ndimi z’amahanga.

Indi mbogamizi ishingiye ku kuba uyu muryango ufasha aba bana ufite ibikoresho bike mu gihe umubare w’urubyiruko ruwugana ugenda wiyongera.

Nkurikiyimana Viateur, umuyobozi mukuru wa ‘True Hope Organisation’ yagize ati “Twifuza ubufasha bw’Ikigo cy’Igihugu gishizwe guteza imbere ubumenyingiro WDA, Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga ndetse n’uturere twose dukoreramo mu kubona ibikoreho by’urubyiruko twigisha.”

Umuryango Rwanda True Hope Organisation watangiye ibikorwa byo kwigisha urubyiruko rutagize amahirwe yo gukomeza amashuri mu mwaka wa 2013 aho bakorera mu turere umunani turimo  Kicukiro, Gasabo, Rwamagana, Kayonza, Muhanga, Ruhango, Nyanza, Musanze, aho hose bakorera mu nyubako Leta iba yabatije kandi ngo biteguye no kugera mu tundi turere.

NYC

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • leta yacu irajwe ishinga no gushakira ururbyiruko akazi ngo nabo barebe ukobakirigita ifaranga. gusa nanjye ndemera ko imyuga ari igisubizo kuko hari imirimo iyishingiyeho iboneka hose mu gihugu

  • urubyiruko rumaze kuba rwinshi rurangije amashuri kandi ari nako rukomeza kugenda rwiyongera, imyuga nicyo gisubiza aho bigufasha kwitekerezaho ntiwumveko hari uwo ugoomba kwizereramo uzakubeshaho cg yaba ataguhaye akazi ntubeshya ahubwo ibyawe wiyigiye biri technique hanshi uzaba ucynewe urubyiruko dusabwe kubyumva rwose ko imyuga ariho imbere heza hazaza hacu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish