Digiqole ad

Umujyi wa kigali ku isonga mu kugira abarwayi b’igituntu benshi

Abashinzwe ubuzima mu Rwanda baravuga ko umujyi wa Kigali uza ku isonga mu kugira abarwayi b’igituntu benshi, bitewe n’uko abawutuye kenshi babayeho mu buzima butuma bandura igituntu ku buryo bworoshye.

DR Gasana
DR Gasana

Imibare itangwa na Ministeri y’Ubuzima yerekana ko 1/3 cy’abarwayi b’igituntu mu Rwanda baboneka mu turere dutatu tugize umujyi wa Kigali.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuwa gatatu tariki ya 19 Werurwe 2014, Dr Michel Gasana umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya igituntu n’izindi ndwara zifata imyanya y’ubuhumekero muri RBC (Ikigo cy’igihugu cy’ubuzima),  yavuze ko  mu bihumbi bitandatu  by’abarwayi b’igituntu mu Rwanda, abagera ku 2000 ngo ni abo mu turere twa Gasabo, Kicukiro na Nyarugenge.

Dr Gasana avuga ko imibereho y’abatuye muri Kigali ariyo ntandaro y’ubwiyongere bw’abarwayi b’igituntu muri uyu mujyi.

Imwe muri iyo mibireho ngo ni nko kuba hamwe na hamwe muri Kigali usanga abantu babana mu nzu imwe bacucitse ari benshi, imirire mibi ndetse no gukora cyane bituma umuntu agira umunaniro.

Ikindi gituma abarwayi b’igituntu baba benshi cyane muri Kigali ngo ni uko n’umubare w’abafite ubwandu bwa SIDA na wo uri hejuru kandi igituntu kikaba ari kimwe mu ndwra z’ibyuririzi.

Dr Gasana avuga ko ubusanzwe umuntu ashobora kwandura igituntu ariko atakirwaye (ni ukuvuga kugira ibimenyetso byacyo), gusa ngo kubera ubuzima umuntu aba abayeho nko kurya nabi ngo ashobora guhita arwara igituntu.

Ku rundi ruhande ariko, imibare itangwa na Minisiteri y‘Ubuzima yerekana ko umubare w’abarwayi b’igituntu ugenda ugabanuka, ariko umubare w’abagaragaza ibimenyetso byacyo (TB suspects)  wo ngo ugenda uzamuka.

Mu mwaka wa 2010 mu Rwanda habarurwaga  abarwayi b’igituntu 7 644 bagiye ku miti, 2011 haboneka abarwayi 7 065, mu 2012 haboneka abarwayi 6 780 na ho umwaka ushize wa 2013 mu Rwanda hose habarurwaga abarwayi b’igituntu 6 207.

Kuba mu Rwanda imibare y’abarwayi b’igituntu igenda igabanuka, ngo biterwa n’uko hariho gahunda yo gushakisha abafite ibimenyetso by’igituntu bakavurwa hakiri kare bataranduza abandi.

Mu rwego rwo kurushaho kwita ku barwayi b’igituntu, Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko ubu yazanye ibyuma bishya  (Gen-Expart) kabuhariwe  mu gusuzuma igituntu.

Umwihariko w’ibi byuma ngo ni uko bibasha gusuzuma igituntu k’igikatu kandi uwisuzumishije ngo agahita abona igisubizo mu masaha abiri gusa, mu gihe uburyo bwo gusuzuma hakoreshejwe ibyuma bya  microscope uwisuzumishaga  abona igisubizo bitinze.

Ibyuma bya microscope ngo hari n’ubwo bitabasha gusuzuma igituntu yaranduye agakoko gatera SIDA (TB-HIV). Kugeza ubu ibi byuma kabuhariwe mu gusuzuma indwara y’igituntu (Gen-Expart)  biraboneka  ari 16 mu Rwanda hose.

Umwaka ushize mu Rwanda 4,6%  muri 6 207 bari barwaye igituntu barapfuye. Kuri ubu ku isi, buri mwaka habarurwa abantu bangana na miliyoni imwe z’abarwayi b’igituntu. Icyakora ngo uyu mubare ushobora kuzamuka mu gihe abantu bose baba batinyutse  kwisuzumisha.

Tariki ya 24 Werurwe 2014, U Rwanda ruzifatanya n’amahanga mu kwizihiza umunsi wahariwe kurwanya indwara y’igituntu. Itsanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “Kwisuzumisha no kwivuza neza indwara y’igituntu bigere kuri buri wese.”

Daniel HAKIZIMANA
ububiko.umusekehost.com

Leave a Reply

Your email address will not be published.

en_USEnglish
en_USEnglish