Digiqole ad

Amateka y’inzoga ya Primus Gahuzamiryango

Primus inzoga ishobora kuba inyobwa cyane kurusha izindi mu Rwanda ugendeye ku kureba abayinywa mu tubari, ifatwa nk’imfura y’izindi nzoga za kizungu mu Rwanda, kuko ari yo yabimburiye izindi mu gukorwa n’uruganda rwa BRALIRWA ubwo rwafunguraga mu 1959. Aya ni amwe mu mateka y’iyi nzoga.

Icupa rya Primus yo hambere
Icupa rya Primus yo hambere

Mu mwaka wa 1957 mu gihe cy’ubutegetsi bw’Ubukoloni ubwo Congo, u Burundi n’u Rwanda byari mu maboko y’Ababiligi, ubuyobozi bw’isosiyete Brasserie de Léopold ville cyangwa Brewery of Kinshasa bwifuje kubaka urundi rwengero rw’inzoga rushyashya.

Umujyi wa Gisenyi (Rubavu ubu) wahawe ayo mahirwe yo kubakwamo urwo ruganda rushya kuko uherereye hafi y’ikiyaga cya Kivu kirimo gaz methane yifashishwa mu kwenga inzoga.

Uruganda BRALIRWA (Brasserie et Limonaderie du Rwanda) rwubakwa  gutyo muri uwo mwaka wa 1957, rutangira gukora ikinyobwa bya Primus mu 1959.

Iyo nzoga ya Primus  yarakunzwe cyane kandi ikaba ikimenyetso cy’ubusirimu muri icyo gihe kuko yanyobwaga n’ababaga biyubashye, biganjemo abanyamashuri, abafite akazi muri Leta, abanyamahanga ndetse n’abacuruzi. Rubanda rusanzwe rukinywa urwagwa n’amarwa.

Primus y’icyo gihe yabaga iri mu macupa afite ishusho nk’iyicupa rya Mutzig y’ubu, ikaba kandi yashyirwaga mu makaziye abaje mu mbaho.

Iyi nzoga yagiye ihabwa amazina menshi yahimbwaga n’abaturage bitewe n’uko bafataga iyo nzoga, ubundi akaba amazina y’ubuyobozi bw’uruganda BRALIRWA mu rwego rwo kuyamamaza.

Turebye ku ruhande rw’abayihimba amazina biturutse ku buryo abaturage bayibonaga, hari abayitaga Manyinya, Amazi ya Sebeya, Karahanyuze, Giswi, Rufuro, Rufuku n’ayandi…kugeza no kuri Guma Guma.

Ku ruhande rw’amazina y’utubyiniriro agambiriye kwamamaza iyi byeri  haje aya;  Primus Special Icyuzuzo, Primus Gahuzamiryango, Primus Dusangire Ubuzima ya vuba aha bwiza n’ayandi.

Ubu ibyo kwamamaza iyi nzoga ikundwa cyane byafashe intera yo hejuru aho hatangijwe gahunda ya Primus Guma Guma Super Star ubu ibaye ku nshuro ya kane, igamije guhemba umuhanzi w’icyamamare mu Rwanda muri Muzika biicye muri iki kinyobwa.

Mu isura nshya
Mu isura nshya

Mu mateka y’abahanzi b’indirimbo mu Rwanda hari abagerageje kuririmba bakomoza kuri iyi nzoga.

Umuhanzi Jacque Buhigiro yaririmbye “Nimubaze Primus”, John Bebwa aririmba  iyitwa “Manyinya undekure ntahe”, hakaba n’imbyino yitwa “Manyinya ndagukunda”, indirimbo “Nzoga iroshya” ya Orchestre Impala de Kigali aho bagira bati “Zana agati sha!!!” bashaka kuvuga ikaziye ya Primus yari ikoze icyo gihe mu giti.

Uko iminsi isimburana ni ko uruganda rukora Primus rugenda ruzana impinduka ku macupa, ibirango, amakaziye, ndetse n’ uburyohe bw’iyi nzoga yengerwa mu Rwanda, mu Burundi no muri Rebubulika iharanira Demokarasi ya Kongo bukagenda bwiyongera.

Kugeza magingo aya, hari Primus nini ifite sentiritiro 72, intoya ifite 33, hakaba n’iringaniye ya sentiritiro 50 imaze igihe gito isohowe ikaba yarahawe akabyiniriro ka “Knowless”, inzoga ubu inyobwa kandi ikunzwe cyane mu duce tw’ibyaro no mu bantu baciriritse.

Hamwe na mukerarugendo.com

Roger Marc Rutindukanamurego
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Muraho! Ndagira ngo mbunganire kandi mbakosore kuri Primus:Primus spécial Icyuzuzo ntabwo ari izina ryahawe Primus iyi tumenyereye ahubwo bwari ubundi bwoko bw’inzoga bwa Primus yitwaga Primus special Icyuzuzo yari mu icupa rirerire nkiryo primus tumenyereye ubu yabanje mo gusa hakajyaho etiquette yanditseho primus special icyuzuzo, ntiyatinze kuko itakunzwe cyane niba nibuka neza yamaze imyaka 2 gusa. Irindi zina mwibagiwe rya Primus ni la Bière du Pays.Murakoze!

  • Murakoze kutwibutsa. Nibutse ko ririya cupa rya Primus yo hambere barintumaga ku musaza wazicururizaga iwe mu rugo, uko ngiyeyo akampa n’indimu ambwira ngo nibajya bantuma njye nza kugurira iwe.

  • iyi nzoga iryoha kubi njye natangiye kuyinywa mu 1985 kugeza nubu ntayindi nanywa , icyi gihe twayitaga manyinya

  • Ubundi niyo Byeri, izindi abantu ntibemera ko ari beer cg bière. Ririya cupa n’ubwo ryiswe iryo hambere ariko siryo ryabanje. Ririya ryaje ku mwaka w’abagore; sinibuka niba ari 1986 cyangwa mbere ho gato. Iryari rihari ryari riteye nka knowless (NDLR); ariko rikaba rirerire kandi rinini (72cl) mu ikaziye ( Caisse) y’igiti. Ni naryo ryakoreshwaga na Bralima (Zaïre) na Brarudi ( Burundi). Indirimbo Nzoga iroshya ni iya Orchestre Umubano. Mwakazo kandi gukora ubushakashatsi kuri ibyo byeri byeza umutima. Mu Rwanda PRIMUS bivuga ngo Papa Reka Inzoga Maze Ugure Sukari. Naho Burundi Primus bayitaka bahereye inyuma bagira bati Soma Usubire Mugenzi Iyisi Rugombo ni Primus. Hahozeho na Sosiyete y’abanyarwenya y’abasinzi yiyise SORWASOUL ( Société Rwandaise des Soulards ), ntumbaze sinzi aho yazimiriye.  Oya reka ndekeraho; nibyinshi kuri Byeri. Ariko Bralirwa isigaye iduhangika, yayihindiye amazi cyane; uziko Primus yasumbaga kure Miitzig y’ubu. Ciao!

    • SORWASOUL!SOCIETE RWANDAISE DES SOULARDS HAAAAA UBWO SE YAYOBORWAGA NANDE?IT’S VERY INTERRESTING!

  • agasembuye kararyoha

  • YEGOSHA RUTI URAKOZE KURI AYA MATEKA PE UZADUSHAKIE NAYA MUTZIG UTURINDE aya ya mpanya ngo ni fanta

  • primus yubu ni utuzi .Primus ya kera warayisomaga ugatura umubi none ubu bakagize karekare

    • Hari n’akarimbo keza, inyikirizo ni: Tera imbere byeri, sugira kigage, wisky iraryoha … nanyweye urwagwa ruvanze na waragi na fanta koka!

  • NGE IWACU BAYICURUZAGA NKIRUMWANA MU 1985 FRIGO HARI MUNSI YIGITANDA NANIBWO YABAGA IFUTSE KURUSHA IYO MURI FRIGO ISANZWE,YANYWEBWAGA NABARIMU,NA BA AGRONOME.BABITAGA ABAFONCTIONAIRE.

  • ariko se  mwe ko muvuga!!! ririya cupa ni irya vuba  cyane …hari irya ribanjirije ryariho utuntu tumeze nk’uduheri…..ariko ayambere yo yari maremare  ateye nk’uko knowless iteye ,ntago mwibuka amacupa agomba kuba yarahuriweho n’u Rwanda n’u Burundi na Zaire? hari ayo bitaga Flambeau,abasaza bakayakunda cyane ngo niyo aryoha ,igihe kimwe muri 1976  haduka  amacupa yari ateye nk’ayo yariho ariko atariho ngirangi i carta ya Zaire ,bayita ay’abagore kuko menya wari umwaka w’abagore .Nibyiza yakoze ubushakashatsi bwiza ariko ririya siryo ryambere ,ririya ni irya kane(4).

  • munyibutse ndibuka nkiri muto yuko yaguraga 250frw ariko kuva ixcyo gihe kujyeza ubu iri kuri 700frw hagati yibyo biciro bayishyize kuri angahe kko? mais ntikiryoha pe! yabaye dereri peeeeeeeeeeeeeeeeeeeee!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

  • Uzi ko natangiye kuyinywa igura makumyabiri n’atanu? Nyamara ntaho nanditse muri BRALIRWA kandi nakagombye kuba umufatanyabikorwa. N’ubu kandi  ruracyageretse.Buriya koko bambariye byibuze icupa rimwe ku munsi gukuba imyaka 65 basanga ntarinjije bakampa impozamarira???? Manyinya we undekure ntahe weeeeeeee.

  • ririya cupa byagezaho baryita ” MUHINZI”   yigeze no kugura 80 rwf.

  • iyi nkuru ntiyuzuye kubera ko amateka ya primus mwatanze muterekanye amacupa yose!!!! Hari icupa ryabanje rirerire rigiye kugira imiterere nkiyicupa rya mutziig!!!!

  • primus oye oye niyo yonyine 100%

  • Primus sha koko, soma wongere usome, Primus nyine………..Mwese muze mbasengerere ubu ngiye kuyisubiraho. Kiliya cya 5 cyari gitangiye kumbihiriza

  • uruganda rwa BRALIRWA rwatangiriye muri Byumba aho bita Ku URUGEZI rwimuriwe Gisenyi Nyuma. ayo nayo muzayatohoze

Comments are closed.

en_USEnglish