Djibouti : U Rwanda na Djibouti biyemeje gukora mu bucuruzi
Igihugu cya Djibouti n’u Rwanda bigiye gukomeza ubufatanye mu bucuruzi bwari busanzweho ndetse hakajya habaho gukorana bya hafi hagati y’abashoramari b’ibi bihugu hakurikijwe amasezerano yasinywe kuwa kabiri n’ibihugu byombi.
Ibiro by’Abashinwa bitara amakuru, Xinhua bivuga ko amasezerano yasinywe hagati ya Perezida w’inama y’ubucuruzi muri Djibouti (CCD), Youssouf Moussa Dawaleh, n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi mu Rwanda, Emmanuel Hategeka.
Emmanuel Hategeka, akaba yari mu gihugu cya Djibouti ayoboye intumwa zigizwe n’abahagariye amasosiyeti akora ingengendo mu kirere mu Rwanda, ab’amasosiyeti y’itumanaho n’akora ibintu binyuranye.
Intumwa z’u Rwanda zeretswe amahirwe anyuranye mu ishoramari ku buryo bashobora gushoramo amafaranga yabo aho muri Djibouti.
Emmanuel Hategeka, yasabye abashoramari bo mu gihugu cya Djibouti n’abayobozi bagize inama y’ubucuruzi CCD kuzitabira imurikagurisha riteganyijwe kubera i Kigali kuva tariki ya 23 Nyakanga kugeza ku ya 3 Kanama.
ububiko.umusekehost.com