Akamaro ko kugira intego ku rubyiruko na Dennis Agaba
Umujeni witwa Dennis Agaba ni umwe mu bana b’Abanyarwanda barerewe ku kigo cy’imashuri ryisumbuye rya Kagarama (Kagarama secondary school) riherereye mu mujyi wa Kigali, avuga ko kugira intego mu buzima bishobora kukugeza ku rwego rukomeye mu buzima.
Iki gitekerezo yagitanze mu kinyamakuru The NewTimes aho yatangiye avuga ko ‘Intego’ bivuga inyota yo gushaka kugera ku kintu. Ngo kuba umuntu ufite intego bivuga kwiyemeza kugera kintu gikomeye, kuba icyamamare, kuba umuherwe n’ibindi.
Agaba avuga ko abantu benshi babona kugira intego nk’ikintu abantu benshi bakunda ndetse ku buryo na buri muntu wese yakagize.
Mu buryo bufatika, kugira intego biremamo umuntu icyizere cyo guhindura imibereho ikaba myiza no gukura ugatera imbere. Ikindi bigushyiramo umutima wo kubaho mu buzima bufite gahunda kandi biguha ubushake bwo gukurikirana izo ntego ukazigeraho.
Ku buzima bw’ishuri, Dennis Agaba avuga ko kugira intego ari ibintu by’ubwenge. Bigufasha kwita cyane ku masomo bigatuma utsinda neza. Ibi bigushyiramo icyizere mu mutima wawe cyo gutsinda n’imbaraga zo gukora cyane ukabasha kugera kuntego y’icyo wiyemeje mu bushobozi bwawe no mu bwenge bwawe.
Agaba avuga ko umunyeshuri ufite intago aharanira kuba uwa mbere mu ishuri bikamufasha gutera intambwe no kugira ibyo amenya mu masomo ye. Ibyo bigatuma hari inyungu abona nk’umusaruro w’ibyo yakoze.
Ibi bikajyana n’imvugo igira iti “imbaraga zakoreshejwe ikintu ntizipfa ubusa” mu Cyongereza “great efforts can never go unrewarded”.
Yitangaho urugero ati “Igihe nigaga mu mashuri yisumbuye, intego yange yari ugutsinda cyane mu bintu byose. Icyongeyeho, nashakaga gushimwa n’abarimu, abanyeshuri n’ababyeyi. Icyo gihe namenye ko kugira ngo ibyo mbigereho ngomba gushyira imbaraga mu kwita ku masomo.”
Kugira intego kandi bituma ugira inshuti nyinshi, n’abagushyigikira benshi kubera uko ugenda wesa imihigo. Ibi bigatuma uba intangarugero ku bandi bantu benshi.
Ku bw’ibyo Dennis Agaba asoza agira ati “Nasaba buri wese kugira intego kubera ko ntacyo umuntu ahomba ahubwo arunguka.”
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
kubona umwana nkuyu atekereza ikintu nkiki niby’agaciro, erega nubundi umuntu utagira intego ntaho aba agana yewe ntanubwo aba akunda ubuzima bwe, ndetse ntaba anitekerezaho, abana nkaba barakewe ari benshi mugihugu ababere urugero
Uyu mwana ahubwo mumufashe kuba umujyanama w’urubyiruko afite ubushake, ubwenge n’ibitekerezo bihamye. Murakoze
Comments are closed.