Umwanya w’Umutoza w’ikipe y’igihugu uri ku isoko
Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 19 Werurwe 2014 ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, bwatangaje ko amasezerano y’umutoza Eric Nshimiyimana atazahita yongerwa kuko uyu mwanya ugiye ku isoko ngo upiganirwe.
Nshimiyimana yasinye amasezerano y’umwaka umwe ubwo umunyaserebiya Milutin Micho yari yungirije yerekwaga umuryango, ubu umwaka yahawe warashize.
Eric Nshimiyimana aherutse gutangariza Umuseke ko ibikorwa yakoze mu mwaka umwe nk’umutoza mukuru w’Amavubi bikwiye kumuhesha nanone uwo mwanya.
Usibye umwanya w’umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu, umwanya wa “Directeur technique” wari ufitwe na Richard Tardy nawo uri ku isoko ubu. Ukazapiganirwa kimwe n’uw’umutoza.
Muri iki kiganiro n’abanyamakuru, byari byitezwe ko FERWAFA igira icyo ivuga ku mukino wa Rayon Sports na APR FC wigijweyo, bigatuma Rayon Sports yandika isezera mu marushanwa y’uyu mwaka mu gihe uyu mukino wari uteganyijwe ku cyumweru utabaye.
Nta mwanzuro watangajwe ufatika mu gihe cy’amasaha abiri mu kiganiro n’abanyamakuru, ndetse cyahagaritswe babwirwa ko bari bubatangarize ibindi kuri uyu mukino saa cyenda za none mu kindi kigaro nanone n’abanyamakuru.
Gusa FERWAFA yatangaje ko amasezerano y’umutoza w’ikipe y’igihugu yo yarangiye bityo uyu mwanya ukaba uri ku isoko ushobora gupiganirwa, kandi nawe (Eric Nshimiyimana) ashobora gupiganira uyu mwanya yari yahawe by’agateganyo.
Mu mpera z’ukwezi kwa kane ngo nibwo umutoza mushya w’ikipe y’igihugu azaba yamenyekanye nyuma y’ipiganwa ry’abazaba batanze ubusabe bwabo nk’uko byatangajwe muri iki kiganiro.
Abantu benshi ariko bategereje cyane uko FERWAFA iza kwitwara mu kibazo cy’uyu mukino wa Rayon Sports na APR FC wari uteganyijwe ku cyumweru tariki 23 Werurwe kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.
Paul NKURUNZIZA
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
FERWAFA nireke guhuzagurika no kubogama yorohereze abarayon ibahe ibyo bifuza! naho ubundi irimo gukoreshwa muburyo bugaragara na APR FC rwose nibintu byigaragaza.
Comments are closed.