Buri wese akwiye gufata umwana nk’uwe
Mu muhango wo kwerekana filime yiswe Bangamwabo yerekanwe mu cyumweru gishize mu murenge wa Muhanga mu karere ka Muhanga, umuyobozi wa kagari ka Tyazo, Madamu Niragire Priscille yatangaje ko hakwiriye kwita ku mwana wese nk’uwawe.
‘Bangamwabo’ ni filime yerekanwe igamije guhindura imyumvire ku mibereho y’abasigajwe nyuma n’amateka, muri uyu muhango, urubyiruko ni rwo rwinshi rw’itabiriye kuyireba dore ko bamwe mu bakina iyi filime bakaba baturuka mu miryango y’abasigajwe inyuma n’amateka.
Nzaramba JMV umwe mu bari bitabiriye iyi fiime akaba ari muri bamwe basigajwe inyuma n’amateka yadutangarije ko iyi filime yamwigishije byinshi.
Yagize ati “Gusigara inyuma mu mateka kwanjye n’umvaga ntameze nk’abandi, ku buryo ikintu cy’ivangura cyanzagamo cyane ariko iyi filime iri mu bintu byatumye ntazongera kwisanga mu bwigunge kuko nize byinshi nyuma yo kuyireba.”
Umuyobozi w’akagari ka Tyazo Madamu Niragire Priscille wari witabiriye kureba iyi filime yatangarije abari aho ko kuri we iyi filime imwigishije ko twese dukwiriye kwirinda ivangura iryo ariryo ryose na ndetse dukwiriye kwita ku mwana wese nk’uwacu.
Yagize ati “Kera nta mfubyi yabagaho ngo ibure aho iba, kuko abagize umuryango bafataga imfubyi bakazirera mu miryango yabo ku buryo nta mwana wabagaho wenyine nta mu ryango.”
Niragire yakomeje avuga ko iyi filime igomba kwigisha umuntu wese kubana neza kandi akita no ku mfubyi.
Iyi filime yakinwe n’ubundi n’abana basigajwe inyuma n’amateka ikaba yatewe inkunga n’Umuryango ‘Young Women’s Christian Association of Rwanda (YWCA Rwanda).
Daddy SADIKI RUBANGURA
ububiko.umusekehost.com