Digiqole ad

Itegeko rigenzura inkunga z’amashyaka ziva hanze baryumva bate?

Kuri uyu wa 13 Kanama 2013, ubwo ikigo cy’u Rwanda gishinzwe imiyoborere(RGB) cyahaga imitwe ya ya Politi yemewe mu Rwanda ibyangombwa bishya, Abahagarariye amashyaka icumi yemewe mu Rwanda baboneyeho kugaragaza uruhande rwabo ku ngingo zimwe na zimwe ziririmo ihagarika inkunga izo arizo zose ziturutse hanze cyangwa bahabwa n’ibigo bikorera mu Rwanda nk’inganda, amabanki n’ibindi. 

Byabarumwanzi François, umuyobozi wungirije w'ishyaka PL ashyikirizwa ibyangombwa

Byabarumwanzi François, umuyobozi wungirije w’ishyaka PL ashyikirizwa ibyangombwa

Iri tegeko ngenga n° 10/2013/0l ryasohotse mu igazeti ya Leta tariki 12 Nyakanga 2013, rigena imikorere y’imitwe ya Politiki n’Abanyapolitiki.

Ingingo yaryo ya 24 ivuga ko umutwe wa politiki ushobora kwakira impano n’umurage iyo bifite agaciro kangana no kuva kuva kuri miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda kuzamura. Umutwe wa politiki ubimenyesha mu nyandiko urwego rubifite mu nshingano mu gihe kitarenze iminsi 30 byakiriwe, hakerekanwa uwabitanze, ubwoko n’agaciro kabyo ndetse bakagenera kopi urwego rw’Umuvunyi.

Iyi ngingo kandi igira iti “Umutwe wa Politiki ntiwemerewe kwakira impano n’imirage bitanzwe n’abanyamahanga, amasosiyete y’ubucuruzi, inganda n’ibigo bikora indi mirimo by’abanyamahanga cyangwa birimo imigabane y’abanyamahanga.”

Iyi ngingo kandi ivuga ko amashyaka adashobora no kwakira impano z’ibigo bya Leta cyangwa ibyo ifitemo imigabane, imiryango itari iya Leta n’ishingiye ku idini. Bikajyana n’ibindi ibyo aribyo byose bishobora guhungabanya ubwigenge bw’igihugu.

Ikigenderewe ngo muri iri tegeko ngo n’uko umutwe wa Politiki ugomba gutungwa n’abarwanashyaka baryo.

Iyi ngingo ariko ikomeje kuzamura impaka zitandukanye, bamwe bavuga ko iri tegeko riha amahirwe umutwe wa FPR-Inkotanyi, kubera ko ufite ibikorwa bishobora kuwinjiriza amafaranga ufite n’umubare munini w’abanyamuryango.

Abanyamashyaka bo babibona gute?

Abayobozi b’amashyaka icumi bari bitabiriye uyu muhango wa none bahurije ku kubwira itangazamakuru ko ngo na mbere y’uko ritorwa mu nteko ishinga amategeko bari babanje kubiganiraho no kuritangaho ibitekerezo mu ihuriro(forum) ry’imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda.

Karemera Jean Thierry (wari depite muri manda icyuye igihe), wari uhagarariye ishyaka ry’ iterambere ry’ubusabane(PPC) yatangarije UM– USEKE ko baritanzeho ibitekerezo muri forum y’imitwe ya politiki, kandi ngo no mu nteko baritanzeho ibitekerezo, yemeza ko bashyigikiye ko iyi ngingo ( ya 24) yajyamo kugira ngo ifashe Abanyarwanda kugira ubwigenge.

Agira ati “Nibyo duhora turirimba gusindagizwa, gusabiriza tugomba kubicikaho. Nta mutwe wa politiki uhabwa amahirwe kurusha uwundi, niba mwiyemeje kuba umutwe wa politiki n’inzego zikora neza, mufite n’inshingano yo gushaka aho ubushobozi buva, ndababwiza ukuri ko kiriya gitekerezo kitanavuye muri RPF, ahubwo byavuye muri Forum muri rusange.”

Akomeza avuga ko abantu bakunze kuvuga ko FPR ariyo ifite ibikorwa n’ubutunzi nyamara nta bushakashatsi bwakozwe ngo bamenye n’ibyo indi mitwe ya politiki ikora, kandi ngo nta n’ubwo ibikorwa by’umutwe wa politiki bigengwa n’amafaranga.

Byabarumwanzi François, umuyobozi wungirije w’ishyaka PL, we yatangarije UM– USEKE ko iyo umutwe wa politiki ufite abayoboke, uba ufite ufite n’umutungo, kimwe n’uko ngo kuba umutwe wa Politiki ushobora kubarusha umutungo kuko unabarusha abanyamuryango ngo ntakibazo kirimo.

Yagize ati “Ntabwo PL dukeneye iriya nkunga y’abanyamahanga cyangwa ibigo bya Leta cyangwa abandi bose babujije kuko imisanzu y’abayoboke irahagije kugira ngo tugere kucyo tugamije.”

Akomeza avuga ko n’ubwo RPF-Inkotanyi ari ikigugu kandi yiganje mu gihugu, bitabuza andi mashyaka kwinjira mu mukino wa Demokarasi na politiki.

Ishyaka rya Green Party riherutse kwemererwa gukorera mu Rwanda, ryo ngo ntabwo rishyigikiye iri tegeko ryatowe batarahabwa uburenganzira bwo gukora ku mugaragaro.

Vénuste Kamanzi
UM– USEKE.RW

en_USEnglish