Ubupfubuzi nk'ihohotera rishya rikorerwa urubyiruko
Ibi byavugiwe mu kiganiro Minisitiri w’Ubutabera mu Rwanda Johnston Busingye yagiranye n’Abasenateri ku Kimihurura ari kumwe na Mme Zaina Nyiramatama ukuriye Komisiyo y’igihugu y’Abana ku bijyanye n’Imitere y’ibyaha byo kwangiza abana no gufata abagore ku ngufu n’ingamba zo kubikumira kuri uyu wa kabiri tariki 18 Werurwe.
Nk’uko byatangajwe ngo imibare igaragaza ibyaha by’ihohotera rikorerwa abana n’abagore hashingiwe ku bushakashatsi bwo kuva mu 2006 – 2012, ngo imibare iracyari hejuru mu Rwanda n’ubwo hariho amategeko ahana ibyo byaha.
Iyi mibare igaragaza ko hagati ya 2006-2012, abana 10080 basambanyijwe nk’uko biri mu madosiye ya Polisi y’igihugu, abagore 234 bishwe n’abagabo babo mu gihe abagabo 11 na bo bishwe n’abagore.
Iyi mibare kandi igaragaza ko abagore 303 bafashwe ku ngufu, na ho abana 20 batawe n’ababyeyi, abakobwa 75 bakuyemo inda mu gihe abana barindwi babajwe bikomeye n’abantu na ho abantu babiri bakorewe iyica rubozo rishingiye ku gitsina.
Zimwe mu mpamvu zagaragajwe ko zituma ibintu bibangamira abana byiyongera mu Rwanda, harimo kuba amategeko ahari ariko ntiyubahirizwe, ikindi gikomeye ngo hari ukuba ireme ry’uburere ryaragabanutse bigatuma abana bishobara mu biyobyabwenge ndetse hakaba hari n’ubukene mu miryango.
Hon. Senateri Gakuba Jeane yagaragaje ikibazo cy’ubupfubuzi nka kimwe mu byugarije urubyiruko rw’abasore mu mujyi wa Kigali, kandi ngo ugasanga bikorwa n’abantu bazwi bakomeye.
Yavuze ko iki kibazo kigenda gifata intera ndende aho ahitwa kwa Rubangura mu mujyi wa Kigali hari iseta ya bene urwo rubyiruko rw’abasore birirwa bategereje abagore bajya gupfubura ngo ibyo bigakorwa mu maso ya bantu bose.
Nk’uko Gakuba abivuga ngo abagore bifite usanga baza gushaka abo bana b’abahungu bakabashyira mu modoka bakabajyana muri iyo mirimo y’urukozasoni, ibi bintu ngo bikaba bigomba gucika.
Hon. Senateri Prof. Karangwa Chrysologue avuga ku bibazo by’uburaya bukoreshwa abana ndetse n’ikibazo cyo gupfubura yavuze ko abakora ibyo bintu ari abantu bakomeye i Kigali kandi bari mu mirimo ya leta ku buryo hakwiye kujyaho ingamba zikomeye zo kubarwanya.
Yagize ati “Nabaye umuyobozi w’amashuri makuru ndabizi, abantu bazaga gutwara abakobwa muri Kaminuza babaga ari abantu usanga bakomeye i Kigali. Aba bantu bakwiye gufatirwa ibihano by’akazi kandi bagahanwa by’umwihariko bikabera abandi urugero.”
Ikindi kibazo gikomeye mu rubyiruko ni ibiyobyabwenge n’ubusambanyi bwambuka imipaka (Sex tourism) ariko akenshi hakaba nta mategeko ariho ahana bene ibyo byaha ndetse ababikora bakumva ko biri mu burenganzira bwabo.
Aha ni ho Minisitiri w’Ubutabera Johnston Busingye yavuze ko hakwiye gushyirwa imbere indangagaciro zishingiye ku muco nyarwanda kandi Abanyarwanda bagacika ku muco wo guhishira ibibi bikorerwa abana ngo kuko usanga umuntu atera inda umwana ababyeyi bakamuhishira abizeza kuzafasha umwana.
Muri iyi minsi ngo birasaba ko abantu baba maso bagacungira abana hafi kandi bakajya bahwiturana, buri wese agafata ibibazo byugarije umuryango nk’ibye, ngo kuko ubu ibyaha byinshi bisigaye bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga.
Aha ni nk’aho umuntu ahana gahunda n’umwana binyuze kuri telefone bikaba bigoye kubimenya ndetse n’aho bimenyekanye ababyeyi bakabihishira.
Uretse ikoranabuhanga rya telefoni kandi hari na Internet ifasha abana kureba ibikorwa bikangurira uburaya n’ibikorwa by’urukozasoni (pornography) bityo ngo hakwiye kujyaho amategeko yihariye ku bacuruza iryo kiranabuhanga mu rwego rwo gukumira ibyo byose byakwangiza urubyiruko.
Minisitiri yagize ati “Ikoranabuhanga ni ryiza ridufasha gutera imbere, ariko ntiryatuma duta umuco wacu.”
Nta wavuga iby’ubusambanyi no guta umuco ngo asige ikibazo cy’ubutinganyi mu Rwanda aho benshi mu babikora basigaye bajya ku karubanda bakagaragaza ko kuba baba abatinganyi ari uburenganzira bwabo abantu bakaruca bakarumira, kandi iki kibazo na cyo kigaragara mu rubyiruko!
Hon. Bernard Makuza, Visi Perezida wa Sena akaba ari na we wari uyoboye ibiganiro amaze kumva ibivugwa ati “…Murumva ko turagiriye ku manga !” ibi akaba yabivuze mu rwego rwo kwerekana ubukana ibibazo byagaragaje bifite ku muryango nyarwanda.
Nk’umwanzuro Hon. Makuza yagize ati “Iki ni ikibazo kinini kandi gifite isura nini ku bw’imibare igenda ihindagurika haba mu bana, mu bantu bakuru, mu cyaro no mu mujyi ariko nk’igihugu ntitwakwemera gucika intege ngo duterere iyo ku bw’ubwo gukomera kw’ikibazo.
Hakwiye isesengura ryimbitse ryafasha gushyiraho ingambo zemewe, hari ibintu biriho bidahwa n’itegeko kandi biri mu cyiciro cyo guhohotera abagore. Ingamba ntizifatire ku mategeko gusa, bigafatira ku muco n’indangagaciro kandi n’ingamba zihari zibirwanya zikagumaho.”
HATANGIMANA Ange Eric
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
mwiriwe ese ntimwanjya mutanga na link uwifuza kumva ibiganiro nkibi akonjyera kubyumva niba biba recorded???
ngaho rero nihageho amategeko arengera abasore abazajya bashukwa naba sugar mamies babihanirwe hageho uburyo bwo kubarinda kuko nibo mbaraga zacu zejo hazaza
iki kibazo kirakomeye pe, nti mugikerense, kuko abasore bo baba bashaka amafaranga kurusha abakobwa bo bakongeraho ninshingano baba bazagira muminsi iri imbere. ariko nanone nagaruka kuri aba basore, ese ubwo baba batekereza ko one day bazaba ABAGABO(tuzi uburemere bw’iri jambo mukinyarwanda) bafite ingo n’abana ndetse inshingano hafi yazose ziri kuri bo, ese maama ntanipfunwe narito bagira? gusa biteye isoni, kandi ubwo ugiye kureba wasanga atari babandi bakennye cyane ngo tuvuge ngo n’amikoro bashaka,
Ubishaka ko nzabimukorera kubuntu azanyandikire kuri [email protected], apfa kuba ari mwiza kandi anyara,
Hakenewe amasengesho Imana ikadufasha,kko urebye ubusambanyi buri mugihugucyacu kdi bwiganje cyane mubanyeshuri biga muriza kaminuza ,gukuramo Indabyo byabaye nkihame.birababajecyane,arikonjyewe mbona cyanecyane kubakobwa,uzage kumipakayacu cyanecyane Gatuna kuwagatanu urebe inkumi zambuka zijya muri Uganda,bakubwirako bagiye kwiga,ariko iyo uperereje usanga akubeshya bababagiye ikampara muburaya.Abakobwa bikigihe bataye umuco bikabije,yego n,abagabo ntawabashima bamwe nabamwe,ariko iyo urebye imyambarire y,abakobwa cg n,abagore kdi bamwe bafite nabagabo bigutera kwibaza byinshi.Ariko kukibazocya Abatinganyikazi badutse,ejobundi nabarebaha aharihabereye igitaramo cya Primus gumaguma,byo bakwiye kubahagurukira,bashyireho itegeko ubundi abakora ayomashyano yogushakana bahuje ibitsina tubatundire iwawa.kko bazavayo barahindutse,cg barebe ahanda bajya kubikorera hatari muRwanda.Murakoze.
Birababaje. Kubona Igihugu cyorama twese turi bakuru turebera, tuyobowe n’abagore benshi n’abagabo bahembwa akayabo k’Igihugu tukabibona nk’ibisanzwe! Duhaguruke, turare tudasinziriye kuko turugarijwe. Turaruhira ubusa. Yewe uwibwira ko biri ku bandi, uribeshya, umwana wapfuye ahagaze yoreka abandi benshi . Ni iki cyikwizeza ko uwawe atazagwa muri iryo shyano? Niba ari n’uwundi uri hano ngo umufate nk’uwawe. Twese biratureba bavandimwe. Turwane kuri ejo hazaza h’u Rwanda.