Digiqole ad

Rwanda Movie Awards: Hon Bamporiki yemeye 2 000$ ku bakinnyi beza umwaka utaha

Mu ijambo rye mu muhango wo guhemba abakinnyi ba filimi nyarwanda wabaga kuri iki cyumweru nijoro, depité Bamporiki Eduard yanenze abategura uyu munsi bagamije inyungu zabo bwite, ndetse anemera ko umwaka utaha ubwe azahemba abakinnyi babiri bitwaye neza buri wese amugenera amadorari 1 000$.

Hon Eduard Bamporiki muri Rwanda Movie Awards kuri iki cyumweru
Hon Eduard Bamporiki muri Rwanda Movie Awards kuri iki cyumweru

Hon Bamporiki, nawe w’umwanditsi n’umukinnyi wa filimi, yari umwe mu bashyitsi bakuru muri uyu mugoroba, yasabye ko ubutaha hazajya harebwa uko umukinnyi wa filimi wahembwe yahabwa ishimwe ritari igikombe gusa, ahubwo hakongerwaho n’amafaranga kandi afatika.

Yahise anemerera abategura ibi birori ko umwaka utaha yemeye kuzatanga amadorali ibihumbi bibiri (ni ukuvuga amafaranga arenga miliyoni imwe n’ibihumbi Magana abiri y’u Rwanda) ku bakinnyi babiri bazahembwa nk’abitwaye neza.

Abakinnyi bitwaye neza kuruha abandi muri sinema nyarwanda mu mwaka ushize wa 2013 binyuze mu marushanwa ngaruka-mwaka yitwa Rwanda Movie Awards ategurwa ya ISHUSHO ART bahembwe kuri iki cyumweru, byari ku nshuro ya gatatu.

Umuyobozi wa Ishusho Art Havugimana Mucyo Jackson ari nabo bategura iki gikorwa yavuze ko , guhemba abakinnyi ba filimi babikora mu rwego rwo guhesha ishema uyu mwuga mu Rwanda.

Mucyo Jackson avuga ko bikigoranye cyane gutegura umunsi nk’uyu wo guhesha agaciro sinema mu Rwanda ariko hari ikizere cyinshi ko bizagerwaho ko sinema nyarwanda igira agaciro.

Abahembwe n’ibyiciro bahembwemo :

1. Supporting Actor : Rukundo Arnold
2. Supporting Actress : Keza July
3. People’s Choice Actor : Pappy Willy Mucyo
4. People’s Choice Actress : Liane Mutaganzwa
5. Best Short Movie : Kanyambo
6. Best Editor : Tunezerwe Bernard
7. Best Photography : Cyuzuzo Claude
8. Best Dynamic : Strong Unit
9. Best Documentary : Guhinduka Mushya
10. Best Story : Humura FILM
11. Best Lyrics : Isimbi Alliance
12. Best Gospel Actor : Ilunga Rongin
13. Best Gospel Actress:Umuganwa Sarah
14. Best Gospel Movie : Siryo Herezo
15. Best Achiever : Techno Mobile
16. Best Young Actor : Ishimwe Claude
17. Best Old Actor:Musabyimana Charles
18. Best Old Acress : Kakuze Sauda
19. Best Director : Habiyakare Munil
20. Best Actor in Action : Rutabayiro Eric
21. Best Actor : Kayumba Vianney
22. Best Actress : Mukashema Fabiola
23. Best Movie : Igishimisha Umugabo

_MG_9453
Abari baje kureba abegukana ibihembo bya sinema
_MG_9470
Abakinnyi ba sinema nyarwanda batambukaga kuri ‘red carpet’
_MG_9488
Bari bacyereye uyu munsi
_MG_9495
Ullunga ukina film z’iyobokamana
_MG_9504
Uyu ni umugore ukina film ariko ni uku yaje yambaye
_MG_9511
Uyu musore azwi nawe muri sinema nyarwanda
Willy Mucyo n'umugore we binjira
Willy Mucyo n’umugore we binjira
_MG_9537
Yakinnye amafilimi menshi, amaze kumenyekana cyane
_MG_9545
Uyu namwe ni umwe mu bakinnyi ba sinema mu Rwanda
_MG_9554
Irakoze Fidelite, azwi muri filimi zitandukanye nawe
_MG_9568
Isimbi Alliance wari waberewe kuri uyu munsi
_MG_9576
Buri wese yabanje kwiyerekana imbere y’abari aho
yahembwe nka Best Actor in Action, yitwa  Rutabayiro Eric
yahembwe nka Best Actor in Action, yitwa Rutabayiro Eric
_MG_9581
Ibisonga bya Miss Rwanda ubwo byari bihageze
_MG_9595
Miss Rwanda (ibumoso) n’ibisonga bye mu byicaro byabo
_MG_9621
Ikombe abatsinze mu byiciro byabo bahabwaga
Jackson uhagarariye Ishusho Art avuga ko gutegura uyu munsi bikigoye
Jackson uhagarariye Ishusho Art avuga ko gutegura uyu munsi bikigoye
Rukundo Arnold yahembwe nka Supporting Actor
Rukundo Arnold yahembwe nka Supporting Actor
Pappy Willy Mucyo wahembwe nka People’s Choice Actor
Pappy Willy Mucyo wahembwe nka People’s Choice Actor
Tunezerwe Bernard wahembwe nka Best Editor
Tunezerwe Bernard wahembwe nka Best Editor
Claude Cyuzuzo wahembwe nka Best Photography
Claude Cyuzuzo wahembwe nka Best Photography
Yakiriye igihembo cya Humura Film nka Best Story
Yakiriye igihembo cya Humura Film nka Best Story
Isimbi Alliance yahembewe gukora Best Lyrics
Isimbi Alliance yahembewe gukora Best Lyrics
Ilunga Rongin wahembwe nka Best Gospel Actor
Ilunga Rongin wahembwe nka Best Gospel Actor
Umuganwa Sarah Best Gospel Actress
Umuganwa Sarah Best Gospel Actress
Mukashema Fabiola nawe wahembwe nka Best Actress
Mukashema Fabiola nawe wahembwe nka Best Actress
Kayumba Vianney Best Actor
Kayumba Vianney Best Actor

Photos/Plaisir MUZOGEYE

Plaisir MUZOGEYE
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Waow byari byiza cyane. Thanks umuseke mubitugezaho byose uko byakabaye wagirango twigereyo neza neza

  • byari byiza

  • very nice, sinema nyarwanda iri gutera imbere kbsa

  • BYIZA CYANE ARIKO FABIOLA ARANTANGAJE, NEMERA CYANE ISIMBI ALLIANCE NA WILLY NIBASHYIREMO AGATEGE FILM NYARWANDA ZIGE MU RUHANDO RWAMAHANG BABIGIRE UMWUGA.BRAVO BARI BARIMBYE KABISA.

Comments are closed.

en_USEnglish