Digiqole ad

Umujyi wa Kigali ugiye kubaka amazu aciriritse ibihumbi 24

Umujyi wa Kigali ugiye kubaka amazu aciriritse abarirwa mu bihumbi 24, akaba agomba kuba yuzuye mu gihe kitarenze imyaka ibiri.

Amwe mu mazu mu mujyi wa Nyarutarama
Amwe mu mazu mu mujyi wa Nyarutarama

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe ubukungu n’imari tatangarije ikinyamakuru Izuba Rirashe ko ayo mazu azubakwa ku buso bwa hegitari 150,  ahitwa Rugarama mu Murenge wa Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge, ndetse na Kinyinya na Batsinda ho mu Karere ka Gasabo.

Nizeyimana Alphonse  yemeza ko igikorwa cyo kubaka ayo mazu kizatangira muri Kanama cyangwa Nzeri uyu mwaka (2014) kikamara imyaka ibiri.

Ku bijyanye n’ingano, agaciro ndetse n’uburyo ayo mazu azubakwamo,  Nizeyimana avuga ko Umujyi wa Kigali ufatanyije na Minisiteri y’ibikorwaremezo bagiye gutegura uburyo n’amabwiriza azakurikizwa yo kuyubaka ndetse n’ibiciro ( amafaranga) gusa ngo ibiciro bizaba biri hasi ugereranyije n’ahandi.

Ni inzu zizaba ziri mu byiciro bitandukanye, zirimo izifite ibyumba 2 n’iza 3, ariko ngo zikazahabwa abantu badafite amazu gusa.

Kugira ngo umuturage ahabwe inzu, azaba agomba kuba afite nibura 30% by’amafaranga y’agaciro k’inzu, hanyuma andi ajye ayishyura buhoro buhoro, bityo abaturage bakaba bakangurirwa kuyoboka umuco wo kwizigamira.

Ku bijyanye n’ingurane z’ahazubakwa ayo mazu, ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali busobanura ko ibyo birimo birakorwa hubahirizwa ibyo amategeko ateganya.

Perezida Kagame yanenze bikomeye inzego zarebwaga no gushyira mu bikorwa iyubakwa ry’aya mazu mu mwiherero w’Abayobozi bakuru wa 11 uherutse kubera i Gabiro, kuko uyu mushinga wari wemejwe mu mwiherero wa 10 ariko bikarangira nta gikozwe.

Iki kibazo cyakuruye impaka ndende ubwo Minisitiri w’Ibikorwaremezo Prof Lwakabamba Silas yasabwaga ibisobanuro kuri uwo mushinga maze akavuga ko we n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Fidele Ndayisaba, bagiriye urugendoshuri muri Ethiopia biga uko ayo mazu yakubakwa mu Rwanda, ubu ngo umushinga ukaba ugiye gushyikirizwa inama ya guverinoma ngo iwemeze.

Perezida wa Repubulika yavuze ko ibyo avuga no mu mwiherero ushize aribyo yavuze ati “Turambiwe abantu guhora baza bagasubira mu byo bavuze ubushize.”

Izuba Rirashe

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Nibave mu magambo tujye mu bikorwa. ubu  buryo ni bwiza kandi bizubahirizwe ahabwe abaciriritse aho kugurwa n’abifite bagasigara bayakodesha akayabo

  • Ese bashobora kutubwira agaciro k’inzu imwe? Izaba ihagaze ku mafaranga angahe (Miliyoni zingahe). Abaturage bo mu mugi uko tubazi, ntabwo wabaha inzu irengeje miliyoni eshanu ngo bazashobore kuyishyura.Byari byiza kubaka amazu aciriritse ari mu nzego zinyuranye: 3 millions, 4millions, 5millions, 6millions, 7millions, 8millions, 9millions, 10 millions, bityo umuntu akajya afata inzu ihwanye n’ubushobozi bwe.

Comments are closed.

en_USEnglish