Digiqole ad

Samalia : Arabie Saoudite ikomeje kwirukana Abasomali mu buryo bubabaje

Igihugu cy’Arabie Saoudite gikomeje kwirukana ku butaka bwacyo abaturage ibihumbi bakomoka muri Somalia mu mugambi wacyo wo guhangana n’abakozi b’abimukira batemewe n’amategeko.

Urujya n'uruza rw'Abasomali birukanwa muri Arabia Saoudite ku kibuga cy'indege Mogadiscio
Urujya n’uruza rw’Abasomali birukanwa muri Arabia Saoudite ku kibuga cy’indege Mogadiscio

Kuva mu kwezi k’Ukuboza 2013, iki gikorwa gitangiye, Abasomali 26 000 bamaze kwirukanwa muri Arabie Saoudite aho bajya mu gihugu cyitaragira umutekano uhamye.

Ibi bikorwa byakomeje kwamaganwa n’imiryango yita ku burenganzira bwa muntu, nyamara ariko abayobozi mu gihugu cya Somalia bagerageza gushaka uburyo bwo kwakira abirukanwa.

Kuva mu kwezi k’Ukuboza igikorwa gitangiye, ubu abayobozi mu gihugu cya Somalia muri uku kwezi kwa gatatu ni bwo babashije gushinga amahema ku kibuga cy’indege cya Mogadiscio mu rwego rwo kwakira abaturage bashya bahagera.

Iki kibazo gisha n’icyarenze ubushobozi bw’igihugu cya Somalia, kuko benshi mu baturage birukanwa ntabwo bazi umujyi wa Mogadiscio.

Mahad Abdallah Awad, wungirije Perezida w’Inteko ishinga amategeko muri Somalia, yagize ati « Abagera hano ntabwo bakomoka Mogadiscio, baturuka mu gice cyo hagati no mu majyepfo y’igihugu mu duce tutarangwamo umutekano wizewe. »

Avuga ku gikorwa cyo kwirukana abaturage b’igihugu cye, yagize ati « Ibi ni ubushimusi butemewe n’amategeko. Dufite abaturage bacu bamaze igihe bafunzwe nta cyaha baregwa ndetse hatabaye kubahiriza inzira z’amategeko. »

Yongeyeho ati « Abo bantu bafashwe nabi, barakubitwa ndetse baratotezwa. Umugore umwe yakubiswe inkoni ku kibuga cy’indege muri Arabie Saoudite bimuviramo kubyara igihe kitageze ari mu ndege. Yageze Mogadiscio amerewe nabi cyane. Gufanga abantu mu mijyi ya Riyad na Djeddah birenze indengakamere.»

Igihugu cy’Arabie Saoudite ntikigeze gisinya amasezerano agenga impunzi yo mu 1951. Nta buryo na bumwe buriho muri icyo gihugu bwemewe bwo kwemera sitati y’ubuhunzi ndetse nta n’urwego ruriho rushinzwe kureba abantu basaba ubuhungiro.

RFI

ububiko.umusekehost.com

Leave a Reply

Your email address will not be published.

en_USEnglish
en_USEnglish