Digiqole ad

Impunzi 120 zashubijwe muri Congo byemewe n’amategeko

Izi mpunzi 120 zari zashatse gutaha mu minsi yashize mu buryo zishakiye zirabibuzwa, uyu munsi kuwa 13 Kanama zashubijwe muri Congo ku buryo bwemewe hari n’abahagarariye ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe gucyura impunzi HCR. 

Kuri grande barriere ku mupaka na Congo basomaga izina maze uhamagawe agatambuka agataha

Kuri grande barriere ku mupaka na Congo basomaga izina maze uhamagawe agatambuka agataha

Aba banyecongo 120 bari mu bandi bagera kuri 666 baherutse guhunga imirwano mu kwezi gushize mu ntara ya Kivu bakerekeza mu Rwanda, aba bakaba bari bashatse gusubirayo bageze ku mupaka basabwa kubanza kujya mu nkambi ya Nkamira bakamenywa na HCR bagataha ku buryo bwemewe.

Abayobozi ku ruhande rwa Congo ndetse na HCR bakiriye izi mpunzi ziturutse mu Rwanda kuri ‘grande barriere’mu karere ka Rubavu bazishyikirijwe n’abayobozi muri Ministeri ishinzwe iby’impunzi ku ruhande rw’u Rwanda, MIDIMAR.

Jean Damascene Kayitana umujyanama wa Ministre muri MIDMAR yavuze ko nta kibazo u Rwanda ruzakira neza abaruhungiraho kandi rwiteguye no kubacyura igihe cyose bashakira ariko ku buryo bwemewe n’amategeko agenga impunzi.

Julien Paluku Guverineri wa Kivu y’amajyaruguru muri Congo wari waje kwakira izi mpunzi yavuze ko ashimira u Rwanda kuba rucyuye izi mpunzi ku buryo bwemewe n’amategeko azigenga.

Ati “ twishimiye uburyo abavandimwe bacu b’abanyarwanda twagiranye ibiganiro byiza kandi byihuse. Mu masaha 24 twari twamaze kumvikana ku gucyura aba bavandimwe bahunze mu kwezi gushize.”

Aba batashye Paluku yabijeje ko baba bacungiwe umutekano mu nkambi ya Mugunga hafi ya Goma mbere yo gusubizwa mu miryango yabo.

Mu Rwanda hari impunzi zisaga ibihumbi 70 000 z’abanyecongo bahunze mu bihe bitandukanye imirwano mu gace k’uburasirazuba bwa Congo Kinshasa.

Aba ni bamwe mu mpunzi zasubiye mu rugo ku bushake

Aba ni bamwe mu mpunzi zasubiye mu rugo ku bushake

Patrick Maisha
UM– USEKE.RW/Rubavu

0 Comment

  • Umuryango w’akarere wemerera ko u Rwanda rwinjiramo muri iki gihe ni nko gucirira umuzima! Ruhita ruwusenya rukanaryanisha abanyamuryango bari basanzwemo!! umpakanya ambwire avenir ya CEPG na EAC

  • U Rwanda ni nyirabayazana buri gihe.Ariko nk’ubu tugize andi makuba twazahungira he?

Comments are closed.

en_USEnglish