Volley: APR yahaye ikaze Rayon Sports muri shampionat iyitsinda 3 – 1
15 Werurwe – I Nyamirambo kuri Rafiki Club niho habereye imwe mu mikino y’umunsi wa gatatu wa shampionat ya Volleyball, umukino wari utegerejwe ni uwahuje APR VC na Rayon Sports. Warangiye APR itsinze Rayon Sports seti 3 – 1.
Imbaga y’abantu yari yuzuye kuri Club Rafiki, ndetse uyu mukino wageze aho wishyuzwa amafaranga 1000 kwinjira, ni ubwa mbere muri shampionat ikipe ya APR VC yari ihuye n’ikipe nshya muri shampionat ya Rayon Sports, amakipe ahangana cyane mu mupira w’amaguru.
Seti ya mbere yegukanywe na Rayon Sports ku manota 25 – 23 ya APR VC, seti ya kabiri itsindwa na APR kuri 25 – 18 ya Rayon, iya gatatu itsindwa nayo na APR kuri 25 – 19 ya Rayon.
Iseti ya nyuma yo kugirango utsinze yuzuze amaseti atatu bita Seoul, yakinwe mu mwuka wo guhangana (bya sport) cyane, ariko irangira APR irushije Rayon Sports ku manota 25 – 20 ya Rayon Sports.
Ku ruhande rwa APR VC captain wayo Ndamukunda Flavien niwe mukinnyi wigaragaje cyane kuri uyu mukino, akaba yanatangaje ko ari ibyishimo kuri bo kuko uyu mukino ubahaye amahirwe menshi n’icyizere byo gutwara shampionat.
Ndamukunda yatangaje ko abakinnyi ba Rayon Sports nka Nsabimana Eric (bita machine) na Nelson babagoye cyane muri seti ya mbere, ariko bakaza gukaza ‘blocks’ kuri bo ntibongoere kubabera inzitizi.
Jado Castar umutoza wungirije wa Rayon Sports yatangaje nyuma y’umukino ko koko APR yabarushije ikabasha kubatsinda.
Ati “Ntabwo bitangaje kuba APR idutsinze, ni ikipe irambye muri shampionat mu gihe twe tukiri bashya.”
Yavuze ariko ko habayeho n’ikibazo cy’ikibuga ngo kuko batakaje imipira myinshi kubera ikibuga, akibaza impamvu imikino ishyirwa ku kibuga kibi mu gihe hari gymnase y’abamugaye i Remera yashobora kuboneka mbere iyo isabwa kare.
Castar akavuga ko mu mukino wo kwishyura (uzaba ahagana mu mpera z’ukwa kane cyangwa mu kwa gatanu) bazagerageza kwihimura ku ikipe ya APR yabatsinze none.
Ku ruhande rwa Rayon sports abasore Nelson na Olivier Ntagengwa bagaragaje ubuhanga no kwitwara neza kuri uyu mukino.
Aya makipe mu minsi ibiri ya shampionat yari ataratakaza umukino n’umwe. APR VC niyo yahise ifata umwanya wa mbere by’agateganyo.
Indi mukino yabereye kuri Rafiki Club ni;
APR yatsinze KVC seti 3 – 1 (wabaye mbere y’uwa Rayon)
Rayon Sports nayo itsinda KVC seti 3 kuri 1 (wakinwe nyuma y’uwa APR)
Shampionat ya Volleyball ubu igizwe n’amakipe 13, amakipe nka Rayon Sports, Ngororero, Kirehe, Rusumo High School ni amakipe mashya muri shampioant ya volleyball.
Photos/Plaisir MUZOGEYE
Damas NKOTANYI
ububiko.umusekehost.com