Digiqole ad

Muhanga: Gahunda ya 'mvura nkuvure' irafasha Abanyarwanda gukira Ibikomere

Mu mahugurwa yahuje bamwe mu bafasha myumvire baturuka mu mirenge itandatu (6) igize Akarere ka Muhanga, Bigabo Fred, Umuhuzabikorwa wa gahunda ya mvura nkuvure mu Ntara y’Amajyepfo yavuze ko iyi gahunda yatanze umusaruro kuko ngo ikomeje gufasha Abanyarwanda gukira ibikomere basigiwe n’amateka mabi.

Bamwe mu bahuguwe kuri gahunda ya Mvura Nkuvure bari mu matsinda.
Bamwe mu bahuguwe kuri gahunda ya Mvura Nkuvure bari mu matsinda.

Aya mahugurwa agamije gusobanurira guhugura Abanyarwanda bahuye n’ibibazo basigiwe n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’ibindi bibazo abaturage bahura nabyo muri Sosiyete batuyemo byabakomerekeje nk’uko abitangaza.

Bigabo Fred, yavuze ko intego bafite ari iyo gushyiraho urubuga abaturage bisanzuriramo bakavuga ibyababaje ariko bagamije gukira ibyo bikomere, uru rubuga ngo rukabafasha kwiyunga bakabana mu mahoro n’umutekano batongeye kwishishanya.

Yagize ati “Iyi gahunda ya Mvura Nkuvure ije yunganira izindi gahunda zitandukanye Leta yashyizeho zifasha Abanyarwanda kwiyunga byaba ibyabaye muri Jenoside ndetse na nyuma yayo kandi turabona imaze gutanga umusaruro ushimishije mu turere yatangiriyemo twifuza ko yakomereza  no mu tundi turere dusigaye.’’

Bigabo Fred, Umuhuzabikorwa wa gahunda ya Mvura Nkuvure mu Ntara y'Amajyepfo.
Bigabo Fred, Umuhuzabikorwa wa gahunda ya Mvura Nkuvure mu Ntara y’Amajyepfo.

Nansereko Philomene wo mu Kagari ka Ngoma,umurenge wa Kabacuzi yavuze ko amaranye ibikomere imyaka 10 irenga yatewe n’umugabo wamuteye inda yarangiza akamutererana ariko ko kuva aho aherewe izi nyigisho za gahunda ya Mvura nkuvure abohotse umubiri n’umutima ku buryo yumva yabababarira uwamukoreye iki Cyaha.

Yagize ati ’’Numvaga ntashobora Kubabarira uyu mugabo cyane cyane ko yanteye ubusembwa,nahoraga mbitekereza bikantera umubabaro ku buryo numvaga no kujya mu bandi bantu narabizinutswe kuri ubu niteguye gufasha n’abandi bagifite ibikomere nk’ibi.’’

Habinshuti Lucien  Uyobora Itorero ry’abangilikani muri Diyoseze ya Byumba mu karre ka Gicumbi yavuze ko iyo batanga ibiganiro bahuriza abantu mu matsinda kugirango barusheho kwisanzura buri wese akavuga imvo n’imvano y’ibikomere yahuye nabyo noneho ngo byarangira bagahabwa umwanya wo kubibwira n’abandi  bahuje amatsinda yavuze ko  bafite ubuhamya bw’abantu benshi bagiye biyunga kandi mbere batarasuhuzanyaga ariko bakaba basabana.

Iyi gahunda ya Mvura Nkuvure (Sociothérapie) yatangiriye mu gihugu cy’Ubwongereza nyuma y’Intambara ya kabiri y’isi mu Rwanda ikaba yaratangiye mu mwaka wa 2005 itangizwa na Diyoseze ya Byumba.

Abafasha Myumvire 36  bahuguwe baturuka mu mirenge  ya Kabacuzi,Kibangu,Nyabinoni,Kiyumba,Rongi na Rugendabari.

MUHIZI Elisée
ububiko.umusekehost.com/Muhanga.

0 Comment

  • iyo anatu basagiye ikibazo bagahurira hamwe usanga bungurana ibitekerezo bagasangizanya ubuzima bwabo maze bakabasha kubisohokamo ku buryo bworoshye

Leave a Reply

Your email address will not be published.

en_USEnglish
en_USEnglish