Digiqole ad

India: Umwana yavukanye imitwe ibiri

Uyu mwana yavutse ku munsi w’ejo kuwa kane mu Majyaruguru y’Ubuhindi, afite imitwe ibiri, amajisi abiri, n’imihogo ibiri ariko byose bihuriye ku gihimba kimwe. Ako kana kavutse ku mugore witwa Urmila Sharma, w’imyaka 28.

Umwana wavukanye imitwe ibiri
Umwana wavukanye imitwe ibiri

Uyu mwna yavukiye ahitwa Cygnus JK Hindu Hospital biri Sonipat, Haryana, mu Majyaruguru y’Ubuhinde mu gitondo cyo kuwa kane.

Ababyeyi b’uyu mwana ntibari bazi ko uruhinja rwabo rufite ibibazo bikomeye, bitewe n’ubukene umuryango rwavukuyemo ufite ntibari kubasha guca mu cyuma gishinzwe kureba uko uruhinja rumeze munda y’umugore utwite (échographie).

Abaganga bafite ubwoba ko ako kana k’agakobwa gashobora kwitaba Imana, ndetse ntibigeze bagaha izina.

Kuri ubu urwo ruhinja ruri mu gice cy’ibitaro cyita kumpinja, aho abaganga bagerageza kumwitaho, gusa baravuga ko amahirwe ye yo kubaho ari make cyane.

Dr Shikha Malik wabashije kwakira urwo ruhinja yagize ati “Ababyeyi b’umwana barahangayitse cyane, turakora ibishoboka byose ngo tumwiteho.”

Uyu mwana ari kwitabwaho
Uyu mwana ari kwitabwaho

Urmila, nyina w’umwana n’umugabo we Subhash, w’imyaka 32, babaho mu bukene cyane bityo ntibabashije kujya kwa muganga ngo barebe uko uruhinja rwabo rumeze mu nda.

Dr Malik yongeyeho ati “Twamenye ko uyu mugore atwite impanga zifatanye hashize ibyumweru bibiri gusa, nta kindi kintu twashoboraga gukora. Ubu umwana yavutse, turakora ibishoboka byose ngo abeho kandi turagerageza ku mubaga ku buryo ubuzima bwe burushaho kuba bwiza.”

Ikibazo cy’umwana uvutse afite imitwe ibiri (dicephalic parapagus) ntibishoboka ku mubaga ngo batandukanye iyo mitwe kuko umwana aba afite imitwe ibiri ku gihimba kimwe. Uyu muryango wabyaye aka kana wari usanzwe ufite n’akandi kana k’agakobwa.

Nk’uko amashusho abyerekana ariko hari abantu bariho kwisi bafite imitwe ibiri ihuriye ku gihimba kimwe. http://www.youtube.com/watch?v=a9h6JpXZ5N8

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Ni ikibazo gikomeye ariko ahari ubanza turi no mubihe bya nyuma byo kubaho neza! ahaaa!!!!!!!!!

    • Ni ikibazo gikomeye koko pipi, ariko se ko mbona igihanga kimwe kirira ikindi gicecetse, byifashe gute

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish