Miriyoni 120 mu gikombe cy’amahoro uyu mwaka
Imikino y’igikombe cy’Amahoro nkuko bisanzwe burimwaka ritaganyijwe gutangira tariki ya 18Werurwe 2014, uyu mwaka miliyoni 120 zirenga z’amafaranga y’u Rwanda nizo biteganywa ko zizajya muri iri rushanwa zikazatangwa n’ibigo bine byigenga.
Nkuko twabitangarijwe n’umuvugizi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) Kayiranga Vedaste avuga ko begereye amasosiyete 35 akorera mu gihugu ariko ane (4) aba ariyo yemera kugura igikombe cy’amahoro cy’uyu mwaka wa 2014.
Aya masosiyete yose hamwe ngo akaba azatanga miliyoni 120 zirenga.
Kayiranga yagize ati “ Kugeza ubu ayamaze kwemera gukorana natwe mu gikombe cy’amahoro ni BRD, SONARWA, AKAGERA na TECNO Mobile.”
Kayiranga akomeza avuga ko hari n’abandi bashaka kwinjira mu bafatanyabikorwa n’igikombe cy’amahoro, bakazajya bashyirwa mu byiciro bitewe n’amafaranga batanze.
Iri rushanwa, umwaka ushize ryatewe inkunga na Imbuto Faundation yashyizeo amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni 97 mu nsanganyamatsiko yari igamije kurwanya Malaria bashishikariza abanyarwanda ku ryama mu nzitiramibu.
AS Kigali niyo yegukanye iri rushanwa itsinze AS Muhanga ku bitego bitatu ku busa.
Jean Paul NKURUNZIZA
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
gusa hari ibintu abashinzwe ibijyanye n’imikino bagakwiye kumenya ko aya mafaranga ntahandi aba yaravuye buretse mumaboko y’abaturage nao bagakora uko bashoboye ibi bikombe by’imbere mugihugu bikabafasha kwitegura ibyo hanze bakumvako bakagombye kugira nabo icyo binjiza mugihugu kandi bakabyinshimira buri gihe, igihugu gisohora akayabo kamafaranga angana gutya ariko nta musaruro oya rwose.
we need money for hospitals and educations
Comments are closed.