CP Steven Balinda na bagenzi be 73 basezerewe mu Gipolisi cy’u Rwanda
Abapolisi bagera kuri 74 barimo abari bafite amapeti yo hejuru mu gipolisi nka Komiseri wa Polisi, CP Steven Balinda, na Komiseri wungiriye wa Polisi, ACP Yoweri Ndahiro n’abandi bafite amapeti aciriritse basezerewe muri Polisi y’Igihugu kuwa gatatu tariki ya 12 Werurwe 2014.
Minisitiri w’Umutekano mu gihugu, Sheikh Musa Fazil Harelimana, yavugiye mu birori byabererye ku cyicaro cya Polisi ku Kacyiru, ijambo ryo gushimira abavuye mu mirimo ya gipolisi ku kazi bakoreye igihugu.
Akaba yagize ati “Mwaritanze igihe mwari ku rugamba rwo kubohora igihugu, kandi hari na bagenzi banyu bazize iyo mpamvu. Mwitanze uko mushoboye mu kubaka Polisi y’u Rwanda, ku buryo ubu yubashywe mu rwego rw’isi.”
Minisitiri yongeyeho ati “Uyu muryango mwarimo ntimuwuvuyemo, kandi urukundo mwakundaga igihugu rugomba gukomereza no mu buzima mugiyemo.”
Yakomeje abasaba ko ubunararibonye bafite bazakomeza kubukoresha mu iterambere ry’abaturage ndetse Minisitiri yijeje abo bapolisi ko Leta izagumya kubatera inkunga aho bikenewe.
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana, yavuze ko aba ari intwari z’igihugu zitanze, kandi zitigeze zitererana Polisi igihe cyose bamaze muri uwo murimo.
Aha IGP Gasana yagize ati “Akazi mwakoreye igihugu ntikazibagirana.”
Yanasabye abavuye muri Polisi kuzakomeza kurangwa n’ikinyabupfura kandi umwanya wose bakenerwa gukorera igihugu bakaboneka.
CP Steven Balinda wavuze mu izina ry’abasezerewe, yashimiye igihugu na Polisi y’u Rwanda, inkunga babateye mu buryo ubu cyangwa ubundi igihe bari mu kazi.
Yagize ati “Iri ni ishema rikomeye kuri twe, kuba tugiye twemye no gutangira ubuzima bushya duhawe icyubahiro na bagenzi bacu, Abayobozi ba Polisi ndetse n’igihugu. Twishimiye uruhare twagize mu kubaka igihugu, Polisi ikomeye kandi mu gihe gito, tubijeje ko aho tuzabaturi tutazatenguha igihugu, kandi aho tuzakenererwa hose tuzitaba dukorere igihugu.”
CP Balinda yasabye bagenzi be basigaye mu kazi gukomera ku muco w’ubutwari no gukunda igihugu, bagakomeza kubaka Polisi y’umwuga, bagakomeza kubumbatira umutekano haba mu gihugu no hanze yacyo.
RNP
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Yes. Hanze kubaho birashoboka iyo ugiye wicishije bugufi ugafatanya n’abandi bacivile usanze. Mbifurije ibihe byiza namahirwe mu buzima bushya mugiyemo.
Ariko n’ubundi abapolisi bafite statut ya gicivile,urumva nta kibazo gihari,ni abacivile bambaye uniform bakitwaza n’imbunda naho ubundi ntakindi..buriya icyabaye ni nk’uko waba ukora muri Electrogaz nako EWSA bakagusezerera ntago wakongera kwambara ya masarubeti yaho cyangwa ngo witwaze bya byuma bafungisha amazi cyangwa bakoresha amashanyarazi.Uriya musaza nda muzi ni intwari cyane gusa kuruhuka nta kibazo kirimo iyo wakoze akazi kawe neza.
NDABIFURIZA IKIRUHUKOKIZAPE IMANA IBAHE UMUGISHA NOKUBA INTWARI KANDI MUKATWIGISHA GUKUNDA IGIHUGU IMANA IBAMERE UMUGISHA