Mgr Bigirumwami intwari ya Kiliziya Gatolika mu Rwanda
Musenyeri Bigirumwami ufatwa nk’umwe mu ntwari za Kiliziya Gatolika mu Rwanda, abantu benshi, cyane cyane abato, bakunze kwibaza niba yari muntu ki, bakibaza ku murage yasize, ndetse na zimwe mu ndagagaciro zamuranze.
Zimwe mu nyandiko zanditswe na Padiri Léonidas Ngarukiyintwari wo muri Diyosezi ya Nyundo zigaragaza ko Musenyeri Bigirumwami ari mwene Yozefu RUKAMBA, umwe mu bakristu ba mbere ba Misiyoni ya Zaza wari n’umutware muri kariya gace. Bigirumwami yavukiye mu Gisaka cya Zaza ku itariki ya 22 Ukuboza 1904.
Bigirumwami yabatijwe izina rya Aloys, ku munsi mukuru wa Noheli yo mu mwaka wa 1904. Afite imyaka icumi, mu mwaka w’1914 nibwo yagiye kwiga mu Iseminari ntoya ya Mutagatifu Lewo i Kabgayi, ayisoza agana mu iseminari nkuru.
Kuba yaratangiye kwiga mu Iseminari akiri muto cyane byatewe n’uko yavukiye kandi agakurira mu muryango wari uturanye na Misiyoni, nk’uko Prof Nyagahene Antoine yabibwiye UM– USEKE.
Kuba Se RUKAMBA yari umutware byahaye umuhungu we amahirwe yo kubahwa aho bari batuye ndetse abasha kwiga akiri muto.
Nyuma yo kurangiza Iseminari nkuru yari yaratangiye mu w’1921 yahawe isakaramentu ry’ubusaseridoti na Musenyeri Léon Paul Classe ku itariki ya 26 Gicurasi 1929.
Amaze kuba umusaseridoti yatangiye ubutumwa bwe yigisha mu Iseminari Nto ya Kabgayi mu w’1929, mu 1930, yakomereje imirimo i Kabgayi n’i Murunda, mu 1931 yakomereje muri Paruwasi y’Umuryango Mutagatifu(Sainte Famille) mbere y’uko mu w’1932 ajya i Rulindo.
Musenyeri Bigirumwami kandi yabaye Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Muramba imyaka cumi n’umunani, ni ukuvuga kuva ku itariki ya 30 Mutarama 1933 kugeza ku ya 17 Mutarama 1951 agirwa Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Nyundo.
Ku itariki ya 14 Gashyantare 1952 yatorewe kuyobora Vikariyati nshya ya Nyundo yari imaze gushyirwaho na Papa Piyo wa XII, ahabwa ubwepisikopi ku itariki ya 01 Kamena 1952 i Kabgayi na Musenyeri Laurent DEPRIMOZ wayoboraga Vikariyati ya Kabgayi bityo aba abaye Umwepisikopi wa mbere w’umwirabura mu bihugu by’Afurika byategekwaga n’Ababiligi ni ukuvuga Kongo, u Burundi n’u Rwanda( kera babyitaga Kongo, Ruanda-Urundi.)
Nyuma yo kuba umushumba wa Vikariyati ya Nyundo, kuya 21 Ugushyingo 1952, Mgr Bigirumwami yagiye i Banneux mu Bubiligi maze ahavugira isengesho ryo gutura Vikariyati nshya ya Nyundo Bikira Mariya Umubyeyi w’abakene.
Guhera igihe Kiliziya gatolika yo mu Rwanda iherewe inzego bwite z’ubuyobozi na Papa Yohani wa XXIII mu Rwandiko “Cum parvulum sinapis granum” rwo kuwa 10 Ugushyingo 1959 Musenyeri Aloyizi Bigirumwami yabaye Umwepiskopi wa Nyundo.
Musenyeri Bigirumwami akaba rero afatwa nk’imwe mu ntwari za Kiliziya Gaturika mu Rwanda kuko yarwanyaga icyabuza Umunyarwanda kwishimira uwo ari we kandi arwanira kumwereka ko ntacyo atashobora, atanaretse amatwara ye ya Kinyarwanda.
Musenyeri Bigirumwami ni umunyarwanda w’umukristu wavukiye mu muryango w’abakiristu, akaba umunyarwanda waharaniye guhesha igihugu cy’u Rwanda n’umuco wacyo ishema kandi akaba yari n’ umukirisitu uha agaciro umuco karande w’abakurambere kandi ibyo ntibimubuze kuba umukirisitu nyawe, uhamye mu bukiristu, Kandi w’umunyarwanda.
Musenyeri Bigirumwami yanakoze ubushakashatsi ku muco w’abakurambere guhera mu mwaka w’1931. Aho yanditse inyandiko nyinshi cyane ku muco wa Kinyarwanda.
Nyuma y’umurimo utoroshye wo gushinga no guha Diyosezi ya Nyundo umurongo, Musenyeri Bigirumwami yaje kwegura ku buyobozi bwa Diyosezi ku itariki ya 17 Ukuboza 1973.
Amaze kwegura yagiye kwibera muri Paruwasi ya Kivumu ndetse n’i Kigufi, ahita atangira gukora ubushakashatsi no kwandika ku muco nyarwanda kugeza yitabye Imana ku itariki ya 3 Kamena 1986 ahagana saa tanu z’amanywa.
Muri izi nyandiko za Padiri Leonidas hagaragaramo ko Musenyeri Aloys Bigirumwami ari umwe mu ntwari za Kiliziya Gaturika, ndetse n’uburyo bwakwifashishwa kugira ngo izo ndangagaciro ze zisigasirwe zinabungabungwe.
Izo nama zafasha gusigasira indagagaciro za Musenyeri Aloys Bigirumwami ndetse n’abato bakazireberaho ni uguharanira kuba Abakirisitu , Abanyarwanda b’Abakirisitu, Abanyarwanda baterwa ishema ryo kuba Abanyarwanda, tukabisigasira dushimangira ibyiza biri mu muco wacu , ibitajyanye n’ubukristu tukabireka.
Buri Munyarwanda akaba yakwigira kuri Musenyeri Aloys Bigirumwami kubaka indangagaciro zihamye zizafasha u Rwanda gutera imbere.
Byavanywe mu nyandiko yitwa ‘Umurage wa Bigirumwami Aloys’ yanditswe na Padiri Léonidas Ngarukiyintwari.
Roger Marc Rutindukanamurego
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
thanx ruti uyu mugabo turamwemera pe
Umuntu wanditse iyi nkuru sinzi niba ari umuyoboke wa kiriziya gatorika cyangwa niba ari njye utazi amahame yayo …………….. ,njye nemera ko Mrg Aloys Bigirumwami ari intwari y` umunyarwanda wenda ikigwaho cyangwa ishobora kuzigwaho kugirango barebe icyiciro yazashyirwamo … ariko muri kiriziya simpamya ko ariko bimeze …… kuko bo bafite uko babyita keretse nihagira umbwira ko yashyizwe mu bahire cyangwa mu batagatifu , akitwa Mutagatifu Aloys de ZAZA .
Uyu mukurambere ni intwari cyane ni ukuri. Yatanze umusingi wo kubaka umunyarwanda wuje ubumuntu n’ubukirisitu ni umusanzu ukomeye. Sinzi abashinzwe gushaka intwari z’Igihugu impamvu bataramutangaza. Kiliziya se yo buriya ntihafungura dosiye ye ngo abe umutagatifu? Nta munyarwanda ndumva waba yaragizwe umutagatifu ku mugaragaro, ariko barahari benshi cyane! Mwabitekerezaho.
merci Ruti komeza uduhe kuri utu tuntu ni tuzima ariko ibyabega nabanyiginya uzabireke pe, Abanyarwanda ntibakunda ukuri kuko kuraryana.
Msgr BIGIRUMWANI, Padiri Alexis KAGAME ni abanyarwanda kurusha ko ari abakrisitu kuko nibo bonyine batinyutse kwandika uko u Rwanda rwabayeho, uko rwari ruyobowe kuva kuri Gihanga Ngomijana kugeza kuri Mutara Rudahigwa, bakavuga kandi umutima w’umuco nyarwanda ndashaka kuvuga ibijyanye n’imihango, imigenzo n’imiziririzo by’abasokuru bacu. Bavuga kandi umwaduko w’abazungu, ntibatinya kandi kuvuga uko abazungu bahemukiye u Rwanda n’abayarwanda, bagaca Umwami w’u Rwanda Yuhi Musinga, maze batangira kuryanisha abanyarwanda babapima amazuru, babacamo ibice karahava, bimika umuhungu we Rudahigwa bamaze kumubatiza Leon Pierre Charles barangije kandi baramuroga ngo atabyara (ubukrisitu burihe?), Rudahigwa atangiye kubatahura bamutumira i Bujumbura bamutera urushinge rw’ingusho apfa gutyo, nuko u Rwanda rwinjira mu icuraburindi ryatugejeje kuri Jenoside yakorewe abatutsi! Mgr BIGIRUMWAMI, Padiri KAGAME muri abantu b’abagabo cyane tuzahora tubibuka! Naho wowe witwa Ruru uti iby’abega n’abanyiginya azabireke kuko ukuri kuraryana kandi abanyarwanda turagutinya. Ubwose muvandimwe ntitutamenya iyo tuva tuzamenya iyo tujya? Nitutajya mu mizi yacu tuzakura gute? Ndavuga mu bwenge n’iterambere. Igiti se gishobora gukura imizi yacyo idafite aho ifashe? Imizi yacu ni mu muco kandi mu muco niho dusanga iby’abega n’abanyinginya! Ukuri kuraryana ariko guca muziko ntigushya! Umunyarwanda w’ i Rwanda ati aho guhemuka ngo ndamuke napfa ntahemutse!
Ku bwanjye Nyiricyubahiro Mgr Aloys Bigirumwami akwiye gushyirwa mu Bahire cg Abatagatifu.
jye nibuka ko umunsi bamushyingura nakurikiraniraga imihango yose kuri radiyo, n’ubwo nari nkiri muto ariko nibuka ko umunyamakuru wari uhari muri ako kanya yavuze ko imvura yaguye hejuru ya kiliziya yahambwemo ntinyagire imbaga y’abantu bari hanze yayo. Niba aribyo koko ababyireberaga live baba bakiriho babiduhaho amakuru y’imvaho.
yari umusaza mwiza nigeze kujyayo ndin kumwe numwana yarabereye oncle , abwira abagore babagayo bitaga abakobwa ba Bigirumwami ngo ni makire abo bana nigaga muri 4eme secondaire, tugiye kubona tubona bazanye icupa rya butunda..knadi twari turanyw a inzoga , maze aratubwira ngo bana nimufate kuri kayoga karahaiye ariko , n’akabana kuko yari itarashya cyane irimo akantu kameze nk’umutobe, maze dutangira kunyw ajye nuwo mushuti wange, tugakurikira ubryohe naho tutazi ko ikomeye, mu kanya gato dutangira kuzajye duseka ubusa, maze araza ati basha babongere, tuti oya twahaze, ati noneho babagaburire, tuti yego ubwo inzara ya butund ayariturembeje , maze bazana macaronni n’inyama na frites, n’amakanya , icya nsekeje nuko twese twazamuraga macaroni zose ziksubirira kwisahane, hahaha kubera agasamusamu , hashize akanya gato mbwira uwo mwana nti dukarabe kuko macaroni nikanya byanze, maze turakaraba turarya sinakubwira..turangije baduha amacunga aryshye cyane za nzoga twumva zidushizemo, kuko twataha kuri goma (DRC) Musenyeri we ubwe yafahe imodok aye ya peugeot 504 aratwambutsa arangije aduha n’impamba sinhobora ku mwibagira hari 1980 yabaga ku KIGUFI /muri Gisenyi AHANTU HEZA CYANE….si jye wahera
Kiliziya Gatorika intwari zayo izita abatagatifu, none se mwambwira niba baramugize umutagatifu?
muzadushakire amateka ya PADIRI MUDAHERANWA LEODOMIR yarangirije urugendo rw’iyogezabutumwa muri Diocese ya BUTARE
Comments are closed.