Digiqole ad

Gitwe: Abaturage barirahiira RDB yabazaniye ikoranabuhanga

Binyuze muri gahunda ya RDB yiswe “Ikoranabuhanga ryegereye abaturage”, mu karere ka Ruhango, Umurenge wa Bweramana ahitwa i Gitwe abaturage baho barashimira RDB uburyo ikomeje kubagezaho amahugurwa kuri mudasobwa.

Umwalimu w'Ikoranabuhanga woherejwe na RDB aba ari hafi y'abanyeshuri be.
Umwalimu w’Ikoranabuhanga woherejwe na RDB aba ari hafi y’abanyeshuri be mu modoka

Ikoranabuhanga muri iki gihe ni inkingi y’iterambere ryihuse, iyo igihugu kidafite ikoranabuhanga usanga bigoranye kwihutisha iterambere. Mu Rwanda Ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB), mu rwego rwo kwihutisha iterambere mu ikoranabuhanga mu baturage hashyizweho gahunda yo kwibigisha ikoranabuhanga.

Iri koranabuhanga rishingiye ku guhugura abaturage ku ikoreshwa rya mudasobwa n’umurongo mugari wa Interineti, iyi gahunda kandi iri gufasha abaturage hirya ni hino mu gihugu ku gutinyuka mudasobwa dore ko benshi mu baturage batagize amahirwe yo kujya mu ishuri bafataga mudasobwa nk’icyuma gishobora kubagirira nabi.

Nyuma yuko abakozi ba RDB bavuye mu murenge wa Kinihira na Kabagali tariki ya 10 Werurwe 2014 bahise baza mu murenge wa Bweramana aho bakambitse muri centre ya Gitwe bari kwigisha abaturage ikoranabuhanga mu gihe cy’ibyumweru bibiri.

Mu murenge wa Bweramana hari guhugurwa abaturage 60 bose bari mu byiciro bitatu, abaturage 20 batangira mu gitondo saa moya bakageza saa ine, abakurikiyeho 20 bagahera I saa ine bakageza saa saba abandi basigaye bagahera I saa saba bakageza saa kumi.

Abaturage bahugurwa kenshi usanga ari abibumbiye mu mashyirahamwe, koperative nabo mu nzego zibanze mu rwego rwo kubafasha gusobanukirwa n’imirimo mudasobwa ikora bityo mu gihe cyose bayikeneye bakaba bayikorera batarinze kujya gucibwa amafranga.

Niyodusenga Samuel, umuturage wahuguwe mu buzima busanzwe akora umurimo wo gusudira, mu kiganiro n’Umuseke yavuze ko iyi gahunda yo kubahugura ku ikoranabuhanga ije mu gihe cyiza dore ko bafataga mudasobwa nk’imashini iteye ubwoba.

Ati:” ubwo kuwa mbere bazaga inaha twabanje gutungurwa kumva umuntu wakwigisha mudasobwa ku buntu, nta kiguzi umuhaye, twatangiye turi babiri gusa nyuma tumenyesha bagenzi bacu iyi gahunda nziza nibwo bazaga kwiyandikisha ari benshi none tumaze kuba 60.

Tubikuye ku mutima turashimira Leta ku gikorwa cyiza nk’iki yadukoreye ndetse tukaba tugiye kukibyaza umusaruro natwe duhugura abandi baturage batuzengurutse kandi twizeye ko aya mahugurwa atugejeje ku rundi rwego mu ikoranabuhanga”.

Aba baturage bahuguwe bavuga ko mu rwego rwo kuguma kwihugura nibamara guhabwa aya mahugurwa bazashaka uburyo bakwigurira za mudasobwa maze bakajya bahora biyibutsa ibyo bahuguwemo.

Iyi gahunda “Ikoranabuhanga ryegereye abaturage” ya RDB ikaba iri gukorwa mu ntara zose z’igihugu uretse umujyi wa Kigali usanzwe ufite ikoranabuhanga ryegereye abawutuye.

Mu itsinda rya nimugoroba, Thabita niwe mukobwa wiyemeje guhugurwa.
Mu itsinda rya nimugoroba, Thabita niwe mukobwa wiyemeje guhugurwa.
Umuturage Niyodusenga Samuel ashimira RDB iyi gahunda yabegereje.
Umuturage Niyodusenga Samuel ashimira RDB iyi gahunda yabegereje.
Niyo bagiye mu karuhuko baba bagifite amatsiko ya mudasobwa
Niyo bagiye mu karuhuko baba bagifite amatsiko ya mudasobwa
Iyi modoka iba yitwaje imashini itanga amashanyarazi akoreshwa na za mudasobwa.
Iyi modoka iba yitwaje imashini itanga amashanyarazi akoreshwa na za mudasobwa.
Bamwe mu bamotari n'abanyonzi bahagarika imirimo bakajya kwiga ikoranabuhanga
Bamwe mu bamotari n’abanyonzi bahagarika imirimo bakajya kwiga ikoranabuhanga

 

Photos/Damyxon

Jean Damascene NTIHINYUZWA
ububiko.umusekehost.com/ Ruhango

0 Comment

  • nibynshi byiza leta yacu iri kuduteganyiriza kutugezaho, icyo dusabwe tw nugufata neza kandi tukabyaza umusaruro ibyo dufite, tukagumana ikizere cy’ejo hazaza kuko nikiza ukurikize aho igihugu cyacu kiri kwerekeza. ikoranabuhanga byo nakarusho kuko ni imwe munkingiy’itermbere rirabye kandi ryihuse.

  • Nibyiza kandi birashimishije peeee gusa iyaba bibandaga kubayobozi baza SACCO z’imirenge nibo cyane cyane usanga batazi ibijyanye ni ikoranabuhanga yemwe n’abamwe mu bayobozi b’imirenge usanga bagikoresha Traitement de Text kandi bafite ama Laptop.

  • Waouhh ni byiza cyane kubona RDB ifite gahuna nkiyo yegereza abaturage ikoranabuhanga, big up kuri RDB

Leave a Reply

Your email address will not be published.

en_USEnglish
en_USEnglish