Digiqole ad

Edition Bakame yasohoye inkoranyamagambo ebyiri n’igitabo cy’ikibonezamvugo

Ikigo Edition Bakame gisanzwe kizwiho kwandika ibitabo byigisha bikanakundisha urubyiruko ururimi rw’Ikinyarwanda ejo cyasohoye inkoranyamagambo ebyiri ndetse kinashyira hanze igitabo cy’ikibonezamvugo cy’ikinyarwanda mu rwego rwo gufasha  abakiri bato kumenya Ikinyarwanda ndetse n’Icyongereza.

Inkoranyamagambo ndetse n'igitabo cy'ikibonezamvugo byashyizwe ahagaragara uyu munsi na edition Bakame.
Inkoranyamagambo ndetse n’igitabo cy’ikibonezamvugo byashyizwe ahagaragara uyu munsi na edition Bakame.

Izi nkoranyamagambo Edition Bakame yasohoye zirimo amagambo y’Ikinyarwanda ahinduye mu Cyongereza, ndetse n’amagambo y’Icyongereza ahinduye mu Kinyarwanda.

Edition Bakame yashyize hanze igitabo cy’ikibonezamvugo kizajya kifashishwa n’urubyiruko mu kwiga Ikinyarwanda no kunononsora imikoreshereze yacyo, yaba mu myandikire ndetse no mu mivugire.

Mu kiganiro UM– USEKE wagiranye na Karangwa Speciose uyobora Edition Bakame yadutangarije ko  impamvu bahisemo gukora ibi bitabo kubera icyo bizamarira urubyiruko ndetse n’abandi bifuza kumenya neza indimi zombi iriya Nkoranyamagambo yanditsemo.

Karangwa Speciose yagize ati  “Twakoze izi nkoranyamagambo kugira ngo dufashe abana ubu bari kwigishwa mu Cyongereza guhuza amagambo basanzwe bazi y’Ikinyarwanda  hamwe nayo mu Icyongereza.’’

Karangwa Speciose
Karangwa Speciose

Speciose yanatangaje kandi ko ibi bitabo bizafasha  abana ndetse n’abakuru kumenya neza Ikinyarwanda no kugikunda.

Yongeyeho ko bizafasha abana kumenya neza amagambo ahagije y’Icyongereza bikanabafasha kandi kumenya aho ururimi rwabo rutandukanira n’izindi ndimi z’amahanga bigishwamo.

Yanatangaje kandi ko izi nkoranyamagambo zasohotse uyu munsi ndetse n’iki gitabo cy’Ikibonezamvugo byanditswe ku bufatanye n’impuguke mu rurimi rw’Ikinyarwanda n’urw’Icyongereza, ndetse bakaba baranafatanyije n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi REB, kugira ngo bafatanye kubinonosora neza.

Speciose akaba yakanguriye buri munyarwanda wese cyane cyane ababyeyi kugurira ibi bitabo abana babo, kugira ngo babashe gusigasira ururimi rw’Ikinyarwanda ariko banafashe abana babo kumenya Icyongereza nk’ururimi rukoreshwa mu myigire yabo ya buri munsi.

Yagize ati “Izi nkoranyamagambo zizajya zigura amafaranga ibihumbi icumi, kandi tuzafatanya na Leta kuzishyira mu masomero menshi yo mu turere dutandukanye kugira ngo zibashe kugera kuri benshi.’’

Roger Marc Rutindukanamurego

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Turabaza,aho biboneka kuko turumva bifite,umumaro,muduhe nibiciro byabyo,murakoze.

  • none ibyo bitabo twabibona gute muturangire aho bibarizwa

  • Muraho? njyewe mfite ikifuzo, Edition Bakame tuyikunda turi benshi, arko mudufashije mwatumenyesha aho byabitabo twigiragamo muri Primaire harimo ya migani ya bakame na Bihehe kuko byatumaga abana bakunda gusoma ziriya nkuru bityo bigatuma bamenyera gusoma. ikindi kdi natwe ubu twabuze aho twabikura kuko twumva twabiraga abana bacu. murakoze.,

  • mwaturangira ahantu twakura inkoranyamagambo Enlish-kinyarwanda

Comments are closed.

en_USEnglish