Ubwishingizi ngoboka muryango buziye igihe – SORAS Vie Ltd
Bimaze kugaragara ko kugirango abantu bizere kugira ejo heza, bagomba guteganyiriza ibihe bizaza, ibyo kandi bigatanga ikizere kuribo ubwabo ndetse no kubazabakomokaho. Nyamara iyo urebye usanga mu bihugu byinshi bikiri munzira y’amajyambere harimo n’uRwanda, abantu batitabira guteganyiriza ku bushake bwabo ibihe biri imbere.
SORAS Vie Ltd niho ihera ishishikariza abaturarwanda kuyigana kugirango bahangane n’ibihe by’amage biza bitunguranye bigahungabanya umudendezo w’umuryango n’abo bakunda bafata “Ubwishingizi Ngobokamuryango” butangwa na SORAS VIE ltd.
Ubwo bwishingizi « ubwishingizi ngobokamuryango » nkuko umuyobozi w’ubucuruzi muri SORAS Vie Ltd bwana MHORANYI David yabitangaje, ngo bubereye abantu b’ingeri zose z’ubuzima bifuza kwiteganyiriza no kurinda imiryango yabo ibihe bibi bibangamira umudendezo w’umuryango biturutse k’urupfu cyangwa ubumuga bwa burundu bw’uwafashe ubwo bwishingizi cyangwa umwe mu bagize umuryango wishingiwe.
Igihe habayeho kwitaba imana cyangwa se ubumuga bwa burundu kuri umwe mu bagize umuryango wishingiwe, abateganyijwe mu masezerano bahabwa na SORAS VIE Ltd amafaranga aba yaragenwe mbere mu masezerano n’uwafashe ubwishingizi. Ibyo bituma umuryango ubasha guhangana n’ibibazo bitewe no kubura umwe mu bawugize.
Hodari Jean Chrysostome umuyobozi mukuru wa SORAS Vie Ltd mu kiganiro yahaye abanyamakuru taliki 08 Werurwe 2014 yavuze ko ubu bwishingizi budahenze nagato, avuga ko uwariwe wese muri sosiyete nyarwanda abasha gufata ubwo bwishingizi kandi ko igihe cyose SORAS Vie Ltd ihora yiteguye kuzuza amasezerano iba yaragiranye n’umukiliya wayo.
SORAS Vie Ltd ikaba ari imwe mu masosiyete agize SORAS Group ikaba usibye ubu bwishingizi ngoboka muryango yamuritse kumugaragaro, hari n’ubundi bwishingizi isanzwe itanga burimo ubwishingizi bw’amashuli,ubwishingizi bw’ubuzima bugenewe abakozi, ubwishingizi bw’izabukuru ndetse n’ubwishingizi bw’inguzanyo.
ububiko.umusekehost.com
7 Comments
Nibyo rwose ubu bwishingizi buziye igihe. Jye narabegereye numva igiciro kirasekeje ugereranije n’ibyo bishingira.
Ahubwo rwose ntibibe ari amareshyamugeni ngo ejo nitumara kubufata bazamure igiciro, n’ubwo SORAS ibyo ntayibiziho.
Bravo SORAS
soras turabemera
jye nabazaga igiciro cyaburi muntu byapfasha kuyigana nibura nkabikorera ababyeyi bajye kuko jye nyifite hanze ,uwabazi igiciro yambwira murakoze
SORAS niyambere mu bwishingizi ryose
ntureba.SORAS ihorana udushya.turabemera pe
nanjye ndumva ibi bintu ari ibyingenzi rwose.nayandi ma company y ubwishingizi abitangize kuko iyo habayeho concurrence nibwo twe tubigiriramo inyungu.
soras ningenzi turabemera mudutekerereza ibyiza gusa
Comments are closed.