CAR: "Ntitugomba gutegereza ko Jenoside iba ngo hagire igikorwa," Muna wa UN
Kuva ku wa mbere akanama kagenzura uburenganzira bwa muntu koherejwe muri Centrafurika mu rwego rwo gukora iperereza ku birego bya Jenoside bihavuga kuri uyu wa kabiri abakagize baraza gutangira amaperereza.
Umuyobozi w’ako kanama, Bernard Acho Muna, wakoze amaperereza kuri Jenoside yo mu Rwanda avuga ko ahangayikishijwe n’amagambo ‘propaganda’ abiba urwango akorehswa mu Bakirisitu n’Abasilamu akaba yakwenyegeza imvururu hagati y’impande zombie.
Muna yagize ati “Twizeye ko kuba turi muri iki gihugu, iperereza tugiye gukora rizabera ikimenyetso abantu babiba amagambo y’urwango ku buryo ibyo bavuga batabishyira mu bikorwa.”
Impaka za politiki mu gihugu cya Repubulika ya Centrafurika zatumye hababo gucikamo ibice mu baturage bituma Abasilamu bicwa, ibitabo bitagatifu ku idini ryabo ‘Korowani’ biratwikwa ndetse n’imisigiti na yo ihabwa inkongi n’Abakilisitu.
Ibi byatumye amagana n’amagana y’Abasilamu bahunga umujyi wa Bangui n’utundi duce tw’igihugu bata ibyabo berekeza mu bihugu bituranyi.
Kuva agatsiko k’inyeshyamba zo mu mutwe wa Seleka ‘Intare mu rurimi rw’iwabo’, kari kiganjemo Abasilamu kafashe ubutegetsi gatangira ibikorwa by’ubugizi bwa nabi birimo gusahura, kwica urubozo no kwica Abakilisitu bagize umubare munini w’abatuye Centarafurika.
Ibi byaje gutuma Abakilisitu bajya mu bikorwa byo kwihorera. Igihugu kijya mu kangaratete, ubu Umuryango w’Abibumbye ukaba uvuga ko abasaga 650 000 bavuye mu byabo kubera imvururu zishingiye ku madini na ho abandi 300 000 berekeje iy’ubuhungiro mu bindi bihugu.
Bernard Acho Muna ukuriye itsinda ry’abacamanza ba UN bagiye gukora iperereza ku byaha bikorwa muri CAR, yabwiye abanyamakuru mu Kuboza 2013, ati “Turashaka gukora iperereza ryimbitse tugashyikiriza Akanama k’Umutekano ibirikubiyemo na ko kagafata imyanzuro ikwiye.”
Yakomeje agira ati “Muri CAR hakunda kubaho guhirika ubutegetsi binyuze muri ‘coup d’etat’. Nyuma nta habaho kwiyunga bityo ntuhagire uryozwa ibyaha, abantu bakibera muri guverinoma amaraso abuzuye mu biganza, ibi nta kintu byigeze bifasha.”
Muna, ukomoka muri Cameroon n’itsinda ry’intumwa bari kumwe baratangira kubaza Abakilisitu n’Abasilamu bakozweho n’izo mvururu mu mujyi wa Bangui, ibibazo byabo bikaza no guhatwa abakuriye abasirikare ndetse n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu.
Kimwe mu bijyanye izi ntumwa za UN muri CAR harimo gukora urutonde ruriho abaregwa ibyaha bose n’abakekwa rukazashyikirizwa ibihugu by’ibihanganjye muri uyu mwaka, ndetse baza mu iprereza ryabo bakorana n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC).
Muna avuga ko kubaba urwango bikorwa muri CAR byavamo ubwicanyi bukomeye nta gikozwe bityo ngo iperereza ryabo rizatuma ababikora batagera ku mugambi wabo.
Yagize ati “Twumvise amaraporo avuga jenoside. Nababwira ku rugero nzi ku byabaye mu Rwanda, ni uko hari ikibazo cyo kubiba urwango ukurikije uko bimeze, amagambo abiba urwango, iki ni ikimenyetso kibi iyo hatangiye kuvugwa amagambo nk’aya.”
Muna, wabaye Umushinjacyaha wungirije mu Rukiko Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, asanga abantu badakwiriye gutegerza ko Jenoside iba kugira ngo hagire igikorwa.
Yagize ati “Ntitugomba gutegereza ngo Jenoside ikorwe maze dusabe ubutabera. Nibaza ko biri mu nshingano zacu kureba uko umwe yahagarika intambwe zigana Jenoside.”
Akanama kagizwe n’uwahoze ari Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga muri Mexique, Jorge Castañeda, Fatimata M’Baye, umucamanza ukomoka muri Mauritania, na Bernard Muna bazamara ibyumweru bibiri muri Centarfurika bakora amaperereza ndetse ngo bazareba n’uruhare igihugu cya Tchad cyagize mu bibera muri CAR.
U Rwanda ni kimwe mu bihugu byohereje ingabo zarwo kubungabunga amahoro muri Centrafurika, nyuma y’Ubufaransa bwanahakolonije ndetse hari n’ingabo zikomoka mu yandi mahanga. Mu minsi ishize Ban Ki-moon ukuriye UN yasabye ko umubare w’ingabo ziri muri CAR wakongerwa.
ububiko.umusekehost.com