Akanozasuku ku bagenzi btega moto kagiye nk’amahembe y’imbwa
Mu gihe hashize imyaka igera kuri ibiri, umujyi wa Kigali utegetse abatwara abagenzi kuri moto gukoresha utunozasuku nk’uburyo bwo kwirinda indwara zakwandurira mu guhererakanya ingofero (casques) ku bagenzi, abamotari baravuga ko batagipfa kubona aho batugura, ariko Polisi yo ivuga ko itazabura guhana uwo ari we wese uzafatwa atwaye umugenzi nta kanozasuku.
Kuri ubu biragoye kubona umumotari ufite akanozasuku kuko n’iyo ukatse, umumotari akubwira ko ntako cyangwa akaguhereza akakoreshejwe ugahitamo kukambara cyangwa kwambara Casque ntako ushyizemo, wanitegereza undi ugasanga na we ntatandukanye na mugenzi we.
Iyo uganiriye na bamwe muri abo bamotari mu mujyi wa Kigali bakubwira ko badapfa kubona aho bagura ako kanozasuku, gusa banavuga ko hari igihe polisi itirirwa ikababaza.
Umwe yagiza ati “Utozasuku aho twatuguriraga ku isoko hose ntaduhari, ubwo rero ahubwo mwabwira abari bashinzwe kutuzana kuko rimwe na rimwe hari igihe polisi idufatira undi munsi ukumva ngo ntabwo badufatiye.”
Ku ruhande rwa Polisi, ishami rigenzura umutekano wo mu muhanda ivuga ko itegeko ryo gukoresha akanozasuku ritakuweho, kuvuga ko batabona aho batugura ngo ibi si byo kuko ngo turi henshi hatandukanye.
Polisi yo mu muhanda ivuga ko uzafatwa wese atwaye umugenzi nta kanozasuku ngo atazabura kubihanirwa.
Uretse kuba badafite akanozasuku usanga abamotari igihe cyose bahuye na Poilisi baba bahangayitse bitewe no gutinya ibihano baba bashobora guhabwa.
N’iyo batwaye umugenzi bahita bamukatana mu yindi nzira, bo ubwabo bivugira ko atari uko ari abanyamakosa ngo ahubwo polisi iyo ibashakaho amakosa ntiyayababuraho .
Ubwo hajyagaho politike yo gukoresha akanozasuku byakuruye impaka ndende kuko abamotari bavugaga ko amafaranga 50 kagura ari menshi bityo ko batabona utunozasuku dukwiriye abagenzi umumotari atwara ku munsi.
Aha abamotari banasabaga ko umugenzi ari we wajya akigurira.
Daniel HAKIZIMANA
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
sinzi impamvu abantu tuta dukoresha cyangwa abamotari batadutunga kandi ari ukwita ku isuku yacu
Comments are closed.