UM– USEKE n’isura nshya
Ubuyobozi bw’Umuseke IT Ltd bunejejwe no kumenyesha abasomyi b’urubuga ububiko.umusekehost.com ko rwahinduriwe isura (Version 2.0) hagamijwe kunoza uburyo amakuru agera ku basomyi biboroheye.
Hashize imyaka ibiri UM– USEKE ubagezaho amakuru yihuse kandi agerageje gukoranwa ubunyamwuga mu ndimi z’ikinyarwanda n’icyongereza.
Umuseke uyu munsi usurwa n’ikigererayo cy’imashini (IPs) ibihumbi mirongo inani na bitanu (85,000), mu masaha 24.
Isura nshya y’urubuga rwanyu ntabwo ihindura umwimerere warwo, igamije kugendana n’ikoranabuhanga rigezweho mu by’imbuga za Internet kugirango abasoma boroherwe no kubona amakuru ku bikoresho byose bashobora kwifashsha.
Iyi sura nshya iragaragara kuva kuri uyu wa 10 Werurwe ku mugoroba, imirimo yo gusimbuza urubuga rwariho urushya iri gukorwa.
Ni iki gishya kuri UM– USEKE VERSION 2.0
- Responsiveness: Urubuga rwacu rwisanisha ndetse rugakwira muri mudasobwa yawe, telephone yawe, Ipad yawe.. uko screen yaba ingana kose.
- Ingano y’ubugari bw’uru urubuga yariyongereye bizafasha abasomyi kureba neza ibyo bifuza mu bunini buhagije.
- Twongeyemo ibindi byiciro byihariye (Opinions, Menya ibi, indirimbo, amafoto ndetse na videos).
- Ubugari bw’ahajya inkuru n’amafoto: Twongereye ubugari bwa paji ijyamo inkuru hagamijwe kwongera ubunini bw’ amafoto ndetse n’inkuru ikagaragara neza.
- Dynamic menu: Menu ni agace hariho za paji zose z’urubuga iyi menu ifite uburyo bwo kuguma ku ntangiro ya buri paji hagamijwe korohereza abasomyi kujya kuri paji yose batarinze gusubira inyuma.
- Ishakiro: Ishakiro ryashyizwe ku mutwe w’urubuga ahagaragara kurushaho.
- Footer: Ku mpera z’urubuga wongereweho byinshi ndetse hahindura amabara.
- Twongereye umwanya wo kwamamaza kubatugana.
- Amafoto azajya agaragara ari manini agifungura urubuga kurusha mbere.
Ibice bigize uru rubuga rushya harimo ibyari bisanzwe ariko harimo n’ibishya:
- Rwanda: Iki cyiciro kijyamo amakuru yo mu Rwanda ndetse n’andi yose arebana n’u Rwanda.
- Amahanga: Iki cyiciro kijyamo amakuru yo mu karere nayo mu mahanga mu ri rusange.
- Imikino: Iki cyiciro kirimo amakuru y’imikino cyane cyane twibanda ku mikino yo mu Rwanda n’indi bijyanye.
- Imyidagaduro: Iki cyiciro kijyamo amakuru y’abahanzi, abanyabugeni, ibyamamare, ibitaramo ndetse n’andi makuru ajyanye no kwidagaduro
- Indirimbo: Iki cyiciro kizajyamo indirimbo zigezweho z’abahanzi b’ingeri zose.
- Amashusho: Iki cyiciro kizajyamo amshusho z’indirimbo, filime nto (documentaires).
- Amafoto: Iki cyiciro kizajyamo amafoto y’ibikorwa bitandukanye byabaye (events) mu rwego rwo kurushaho kubabera aho mutari muri, hazajyamo kandi ikiciro cy’ifoto y’umunsi.
- Ubukungu: Iki cyiciro kizajyamo amakuru ajyanye n’ubukungu..
- Urubyiruko: Ni ikiciro cy’amakuru ajyanye n’urubyiruko, ibikorwa byarwo n’ibindi birebana n’iterambere ry’urubyiruko.
- Ubuzima: Ni ikiciro kirimo amakuru yerekeranye n’ubuzima.
- Amateka: Ni ikiciro kirimo amateka y’u Rwanda ndetse n’ayaranze isi.
- Utuntu n’utundi: Aha ni ahajya inkuru z’ibintu biba bidasanzwe byabaye ku isi cyangwa mu Rwanda.
- Iyobokamana: Amakuru yerekeranye n’ibijyanye n’ukwemera gutandukanye, nta kwemera na kumwe gukumiriwe k’UM– USEKE.
- Nkore iki?: Aha ni urubuga twageneye abasomyi b’UM– USEKE ngo bagishe inama imbaga y’abandi basomyi irimo abahanga mu bumenyi butandukanye.
- Ibitekerezo byanyu: Uyu wo ni umwanya wahawe abasomyi wo gutanga ibitekerezo byabo ku ngingo runaka bifuje. Ibitekerezo byimbitse kandi binononsoye bigamije kubaka igihugu mu buryo butandukanye.
Iyo usuye UM– USEKE ugasanga hari inkuru ushaka kongera gusoma ariko yenda itakigaragara ku irembo (homepage) ukanda ahanditse izina ry’ikiciro yari irimo. (Imikino, Imyidagaduro, Rwanda…) ukabona izindi nyinshi zitakigaragara kuri ‘homepage’.
Ibitekerezo (comments) byanyu ku nkuru bizakomeza kwakirwa no kwihuta kugaragara kurushaho.
Ufite icyo ushaka kubaza, kugeza ku basomyi, igitekerezo, icyifuzo, amakuru mashya, wifuza kwamamaza ibikorwa byawe bikabonwa n’abantu benshi cyane buri munsi, twandikire kuri; [email protected] cyangwa uduhamagare kuri: 07 88 77 28 18
Dukomeje gushimira buri musomyi wese w’UM– USEKE ku muganda we n’umwanya we afata kugirango amenye aciye k’UM– USEKE.
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Ubuyobozi bw’Umuseke IT Ltd,
Mwatekereje neza guhuza urubuga rwanyu kandi rwacu n’ikoranabuhanga rya Internet rigezweho. Uru rubuga ndarukunda kubera amakuru menshi nsangaho. Mbere yo gutangira akazi kanjye mbanza kumenya uko isi yaramutse nifashishije uru rubuga. Iyo version nshyashya nyitegereje n’amatsiko menshi. Mukomereze aho.
Umusomyi wa http://www.ububiko.umusekehost.com
turabakunda nibyo mutugezaho ni byiza turabitegereje twizeye ko ari byiza kurushaho kubyariho mbere sawa
Turabasaba ariko ko mwakora nk’abandi ku buryo iyo umuntu atanze igitekerezo izina na email bitaguma kuri machine aba yakoresheje(mu mwanya w’ibitekerezo) si ukuvuga ko ari ikindi kintu runaka ariko kenshi ntanga comments ariko kuri machine yange bigumaho bikaba bibi kurusha iyo ukoresheje iy’undi muntu utanga igitekerezo ako kantu mukarebeho naho nabonye ku zindi mbuga bidasigaraho ubundi muri abambere
courage
Mugira umwigariko wo kuduha amakuru aherekejwe n’amafoto menshi rwose muzabikomeze dore nicyo murusha abandi wagirango nir Radio.