Digiqole ad

Amagambo akoreshwa ku nka (inka) no ku mata

Kubera agaciro Abanyarwanda duha ibintu bimwe na bimwe mu muco wacu wa Kinyarwanda nk’ inka, amata, ingoma ariyo yari ikimenyetso cy’ubwami bwa kera ndetse n’umwami ; hari amagambo agendanye n’ibyo bintu afite uburyo yavugwaga akagaragaza ako gaciro ibyo bintu byahabwaga mu muco.

Ntibavuga gukama cyane cyane cyangwa vuba bavuga  Kuvuruganya

Ntibavuga gukama cyane cyane cyangwa vuba bavuga Kuvuruganya

Reka twibukiranye amagambo yakoreshwaga ku nka n’amata kugirango binashobotse tujye tunayakoresha kuko agaciro byahabwaga n’aba kera ntaho kagiye.

Ayo magambo yakoreshwaga ku Mata ni aya akurikira :

Amata yiriwe : Amirire

Amata yakamwe ako kanya agishyushye : Inshyushyu

Amata yaraye ataravura : Umubanji

Amata yavuze : Ikivuguto

Amata y’Inka yimye : Amasitu

Aho batereka Amata : Ku Ruhimbi

Icyo bakamiramo : Icyansi

Icyo banyweramo Amata : Inkongoro

Icyo bacundiramo amata : Igisabo

Igipfundikizo k’ igisabo : Inzindaro

Icyo bavurugisha Amata : Umutozo

Gukura amavuta mu mata : Kwavura

Gukamisha amaboko yombi: Kuvuruganya

Ikibumbe cyamavuta y’inka : Isoro

Kumena Amata ubishaka : Kuyabikira

kumena Amata utabishaka : Kuyabogora

Amata yakuwemo amavuta : Amacunda

Amata y’Inka ikimara kubyara : Umuhondo

Kirazira gupfobya Amata ngo uyite Uduta : Amata aba menshi cyangwa make.


Amwe mu yakoreshwaga ku nka ni aya akurikira :

Inzu y’Inka : Ikiraro

Inzu y’Inyana : Uruhongore

Ikiziriko cy’Inka :Injishi

Kuzirika Inka :Kujisha Inka

Gutangira Gukama cyangwa kureka inyana ikonka : Kwinikiza

Kurangiza Gukama : Guhumuza

Inka itagikamwa : Inka yatetse

Ibyo Inka yituma : Amase

Ikirundo cy’amase:Icukiro

Amase yumye: Igisheshe

Inkari z’inka : Amaganga

Kotesha inka : Gucanira Inka

Gutwita kw’Inka : Guhaka cg gufata

Kurongorwa kw’inka : Kwima

Inka ntirya :irarisha

Ubwatsi Inka ziraramo : Icyarire

Kujya kurisha : Kwahuka

Kujyana inka kunywa amazi : Gushora

Gukura amase y’inka mu rugo : Gukuka

Inka itarabyara ariko nkuru : Ishashi

Inka yabuze urubyaro : Ingumba

Ubwatsi bahanaguza inka : Inkuyu, abandi babwita Inkuyo

Kujyana inka kwima : Kubangurira

Kubuza inyana konka igihe nyina ikamwa : Kwimira

Kureka inyana ikabanza konka mbere yo gukama : Kuretesha

Inka yiteguye gukamwa : Kureta/Yarese

Inka yiteguye kwima irarinda (Kurinda)

Inka ijyanwa gusaba umugeni : Inkwano

Ibihamagazo by’inka :Amazina yazo
Inka ikomoka ku nkwano igahabwa iwabo w”umuhungu : Indongoranyo

Guha umuntu inka : Kumugabira

Inka ihabwa uwaguhaye inka : Inyiturano

Inka yirutse igasiga abashumba : Gutana

Inyana ikivuka : Umutavu

Kuruhuka kw’Inka imaze kunywa mbere yo gusubira kurisha : Kubyagira

Aho inka zibyagira : ku Ibuga

Guca inka ibere : Kuryogosha
Kurwara ibisebe ku mabere : Gusarika
Utubere tudakamwa : Indorerezi
Kuzijyana ku ibumbiro :Gushora
Guhanagura inka : Kuzihonora
Guta umuziha kwazo : Gufuma
Kwenda kwima zitararinda : Kuba mu bitwarizi
Kuzivomera : Kuzidahirira
Kubura amazi kwazo :Kurumanga

Kungurana ibitekerezo kuri aya magambo bifasha cyane cyane abana bari kubyiruka muri iyi minsi ; kugirango babashe kumva amagambo uburyo yakoreshwaga kera ku bintu Abanyarwanda bahaga agaciro kurusha ibindi , tunirinda ko hazagira uwo bongera kubaza ngo :’ese amata aturuka he ?”ngo asubize ngo : “Amata aturuka ku igare”.

Uwaba afite n’andi tutavuze yatwandikira akayatwoherereza kugirango dukomeze kungurana ibitekerezo no guhugurana biganisha mu gusigasira umuco ndetse n’ururimi rwacu rw’Ikinyarwanda kuko ariyo nkingi ya mbere y’umuco wacu wa Kinyarwanda. Nahubutaha tuganira ku magambo yakoreshwaga ku Mwami ndetse no ku Ngoma nk’ikimenyetso cy’ubuyobozi bwo ku Ngoma ya Cyami.

Roger Marc Rutindukanamurego
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Muraho.Nagirango mbunganire.Ingumba:Inka yabyaye rimwe ikarekeraho ntiyongere kubyara. Naho inka itarabyaye narimwe yitwa”urubereri”

    • Akimana we, wari ugerageje ariko nawe reka ngukosoreho gato. ntibavuga urubereri, bavuga Imberera. uvuze urubereri waba uhinduye ntera y’izina inka (ntera ya 9/10). aha nibutse ko n ihinduka m iyo ibanziraza “b”.

      nkosore umwanditse. kumena amata ubishaka byabyita kuyabyarira. mukomereze aho.

  • ikimasa gifite ibya rimwe, bakita inyamuno. naho inka yanze kwima burundu hari aho bayita isave. ubwoya bwo ku murizo winka babwita ubushenzi.gukurura babyaza babyita kuvutira. indirimbo zinka bazita amahamba.

  • See

  • Kuri JB kereka niba ari ko mubyita aho uvuka ariko ubundi mu kinyarwanda kitavangiyeni …ni URUBERERI…wijya mu bya ntera…uwo ni umwihariko w’ururimi…ndetse no kumena amata ubishaka ibyavuzwe ni byo biri ukuri…Ndabona aho uvuka mufite andi mazina ariko ayanditswe ni yo mazina nyayo…Imana ikwishimire mu kutubwira ayo mu karere kawe .

Comments are closed.

en_USEnglish