Digiqole ad

Espoir FC y’i Rusizi yatsinze Rayon Sports 2-1

Usibye abakurikira umunsi ku munsi, ntabwo benshi bibaza ko ubu Espoir FC ihagaze ku mwanya wa gatatu mu makipe 14 ya shampionat y’u Rwanda. Ntabwo yahasimbukiye ahubwo ni uko imaze iminsi yitwara neza, yabishimangiye kuri iki cyumweru ku mukino w’umunsi wa 19 wa shampionat aho yaguye nabi ikipe ya Rayon Sports ikayitsinda ibitego 2 – 1 mu mukino waberaga kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.

Ikipe ya Espoir FC si ubwa mbere ihangaye ibihangange, aba ni ababnje mu kibuga
Ikipe ya Espoir FC si ubwa mbere ihangaye ibihangange, aba ni ababnje mu kibuga. Abakinnyi bakuru nka Ntaganda Elias (numero 18), Lomami André (wa kabiri imbere uvuye ibumoso) na Saidi Abed Makasi kapitaine wabo bamwe mu nkingi z’iyi kipe.

Rayon Sports yari ifite icyuho cya Nizigiyimana Kalim bita Makenzi ndetse na Amis Cedric abasore b’abarundi, ariko abandi bose bari bahari.

Ni umukino watangiranye igihunga kinshi kuri bamyugariro b’ikipe ya Rayon sport kuko ku munota wa 3  gusa w’umukino habayeho ubwumvikane buke hagati y’umunyezamu wa Rayon Sports Bakame  na myugariro Serugendo Arafat, washatse kumuhereza umupira n’umutwe uruhukira mu izamu kiba kiranyoye.

Mbere gato yuko igice cya mbere cyirangira, Lomami André yatsindiye ikipe ya Espoir igitego cya kabiri.

Bavuye mu kiruhuko,umutoza wa Rayon sport  yakuyemo Ndatimana Robert  wasaga nkunaniwe hinjira Kwizera Yves, maze ikipe ya rayon sport yotsa igitutu ikipe ya Espoir.

Ku munota wa 61 umunyezamu Shamiru Bate yagushije rutahizamu  Kagere Meddie murubuga rw’amahina , maze umusifuzi ahita  atanga penaliti yinjijwe neza na Ndayisenga Fuadi.

Ikipe ya Espoir FC ya komeje kotswa igitutu maze umunyezamu  Bate  wa gararagaraga ko yari yakaniye umukino aza gukora  ikosa afatira umupira hanze y’urubuga rwe, umusifuzi amuha ikarita ya kabiri y’umuhondo, ahita avanwa mu kibuga .

Espoir ariko yakomeje kwihagararaho kugera umukino urangiye.

Nyuma y’umukino umutoza wa Espoir, Ruremesha Emmanuel  mu kiganiro na banyamakuru avuze ko  gutsinda ibitego byombi mu gice cya mbere byatumye abasore be ntagihunga bagira.

Ruremesha yagize ati “Kuba twafatiranye ikipe ya Rayon sport tukayibonamo ibitego bibiri mu gice cya mbere byadufashije kuko byatumye abakinnyi banjye batagira igihunga kuko byaciye intege abafana ba rayonsport.”

Naho umutoza wa Rayon Sports Luc Eymael avuga ko ibitego byombi  batsinzwe byari impano zidasanzwe abakinnyi be batangaga,yongeraho kandi ko bahuye n’ikibazo cy’abakinnyi ba Espoir bigushaga.

Eymael yagize ati “twahuye n’ikibazo cy’abakinnyi ba Espoir bigusha, kandi  amakosa yo kutumvikana  ya bakinnyi banjye mu kibuga yatumye baha ibitego 2 by’impano Espoir FC.

Gutsindwa kwa Rayon Sports bitumye APR FC yari yatsinze Mukura VS kuri uyu wa Gatandatu, ishyiramo ikinyuranyo cy’amanota 3.

Ababanjemo ku ruhande rwa Rayon Sports:Ndayishimiye Jean Luc (Bakame), Djamal Mwiseneza,Abouba Sibomana ,Jimmy Mukubya,Arafat Serugendo,Hussein Sibomana ,Ndatimana Robert,Kagere Meddy,Ndayisenga Fuadi,Uwambajimana Leon bakunze kwita Kawunga na Kambale Salita.

Rayon Sports yabanje mu kibuga
Rayon Sports yabanje mu kibuga

Naho kuruhande rw’ikipe ya Espoir yo yabanjemo abasore bafite ubunararibonye mu kibuga:Bate Shamilu,Musabyimana Emmanuelle,Moringa wa lusambo,Musabyimana Phocas,Bizimana Moise,Kayiranga mussa,Makasi Abedi saidi,Ntaganda Elias umukorerabushake,Lomami Andre ,Habyarimana Kassim,Safari Jean marie.

Indi mikino yabaye yumunsi wa 19 wa shampiyona uko yagenze:

Kiyovu Sports  Marines

Musanze 2-0 Esperance

ETINCELLES FC 0-2 POLICE FC

AMAGAJU FC 0-2 AS MUHANGA

APR FC 1-0 MUKURA VS

Urutonde rw’agateganyo uko rwifashe:

NO TEAM PG W D L GF GA GD PTS
1 APR 19 14 4 1 33 10 23 46
2 RAYON S. 19 14 1 4 39 17 22 43
3 ESPOIR 19 9 8 2 19 10 9 35
4 POLICE 19 10 4 5 34 18 16 34
5 AS KIGALI 17 10 4 3 21 10 11 34
6 KIYOVU S. 19 9 6 4 28 14 14 33
7 MUSANZE 19 9 6 4 23 18 5 33
8 ETINCELLES 19 4 9 6 14 21 -7 21
9 MUKURA 19 5 4 10 16 19 -3 19
10 MARINES 19 3 5 11 11 26 -15 14
11 MUHANGA 18 3 5 10 15 36 -21 14
12 GICUMBI 18 3 4 11 11 23 -12 13
13 ESPERANCE 19 3 2 14 13 31 -18 11
14 AMAGAJU 19 2 4 13 7 27 -20 10

Jean Paul Nkurunziza
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • nta gahugu k abatsindwa ntawe utatsindwa Rayon Ibimenye Ubwinshi si Umusaruro

  • Uburo bwinshi kandi buhenze ntibugira umusururu. Ese iyo bagura umukinni miriyoni 9 mu mafaranga y’akarere baba bumva ari ikigo cy’amashuri bubatse, ivuriro se,… Leta ikwiye gufata ingamba igakumira uriya mutungo w’abaturage ugenda urigisirizwa mu makipe. Ese ariya mafaranga agurwa abakinnyi n’iriya mishahara bahembwa, igenwa n’irihe tegeko, ko kandi ko abandi bakozi, b’uturere imishahara yabo igenwa n’itegeko. Mu mikino niho abayobozi basigaye banyuza umutungo wa Leta, ahubwo umugenzuzi w’imari kuki ntacyo ajya abivugaho ?

    • ariko sha, uramvango urirata ngo amafranga ya karere, wamuswawe se mwebwe ayomukoresha nayande yose ntava muri budget ya leta, mujye mureka urugambo mwana, na nyina wundu abyara umukobwa

      • nibe na Rayon Leta ifunze amafaranga yayo,abafana twayitunga.Nkamwe se (Ibikona),Leta ifungiye MINADEF ayo iha APR MINISEC igafungirwa ayo iha polosi,aho agahuru k’imbwa ntikashya???Mujye muceceka nimwe mugizwe na Leta.

  • ku mafoto musigaye muturyamisha!

Comments are closed.

en_USEnglish