Kenya: Perezida n’abayobozi bakuru bemeye kugabanyirizwa imishahara
Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta yatangaje ko we n’abagize guverinoma bose bagiye kugabanya imishahara bahembwaga mu rwego rwo kugabanya amafaranga Leta yahembaga abayobozi bakuru yiyongera umunsi ku wundi.
Iki ni igikorwa kizaba kibaye bwa mbere ku gihugu cyo muri Afurika y’Uburasirazuba aho abadepite bahembwaga neza cyane muri Kenya aho depite ahabwa amadolari 15 000US$ (hafi frw 9 750 000) hatabariwemo izindi nyongera bagenerwa.
Mu gihugu cya Kenya umuturage atungwa n’amadolari 1500 ku mwaka (frw 985 000).
Uhuru Kenyatta yatangaje kuri uyu wa gatanu ko we n’umwungirije William Ruto, bazagabanya umushahara wabo ho 20% n’aho abandi bayobozi muri guverinoma bakagabanyirizwaho 10% kandi ngo bizahita byubahirizwa, nk’uko Ibiro AP by’Abanyamerika bibivuga.
Iyi politiki nshya ya Kenyatta ngo izanashyiraho amategeko akomeye yo kugabanya ingendo zakorwaga mu mahanga mu rwego rwo kugabanya iyangizwa ry’umutungo wa Leta.
Igihugu cya Kenya gikoresha mu ngengo y’imari yacyo miliyari 4,6 z’amadolari mu gihe amafaranga ajya mu iterambere ry’igihugu ari miliyari 2,3 z’amadolari yonyine.
Perezida Kenyatta yagize ati “Tugomba guhangana n’iki cyorezo niba dukeneye guteza imbere igihugu, na ho bitabe ibyo mu gihe gito twahinduka igihugu cyaka imisoro y’abaturage tugamije kwihemba twebwe ubwacu.”
Mu mwaka ushize igihugu cya Kenya cyabayemo imyigaragambyo ikomeye nyuma y’abo abadepite basabye kongezwa umushahara. Abaturage bigaragambyaga bafite ibyapa biriho ingurube ndetse bita abadepite ingurube.
Itegeko ry’imishahara ryashyizweho n’akanama kabishinzwe mu 2012, ryagabanyije umushahara wa perezida uva ku madolari 340,000 ku mwaka ujya ku 185,000 by’amadolari ku mwaka.
N’ubwo igihugu cya Kenya kibarirwa mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, abategetsi bacyo bahembwa neza kurusha abo mu bibugu by’ibihanganjye nk’Ubufaransa.
Mwali Mati, umwe mu bantu bashinzwe kurwanya ruswa muri Kenya avuga ko kuba Perezida agiye kugabanya umushahara w’abagize guverinoma ari uburyo bwo kwigaragaza neza, ngo ikintu cyagirira akamaro Kenya ni ukugabanya amafaranga menshi apfushwa ubusa n’abayobozi.
Uyu mugabo yavuze ko akayabo ka miliyari 3,5 z’amadolari yazimiriye mu mifuko y’abayobozi nk’uko byagaragajwe na raporo y’Umugenzuzi w’imari ya leta.
Yagize ati “Kugabanya umushahara ntibyakemura ikibazo cy’igihombo mu ngengo y’imari ya Kenya. Ikintu cyiza cyakorwa ni ugukoresha neza ingengo y’imari kandi Umugenzuzi w’imari ya leta akagira icyo akora.”
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Mwa bakenya mwe, mube mushimye nibyo. Ahandi byakozwe ni hehe?
This President ko ari intangarugero! Aciye agahigo muri Afrika ndakubwiye.
ubwo se abandi bagiye barebera kuri kenya! ariko badahembeshejwe igitiyo naho mwarimu agahembwa umufuka w’ umuceri kandi bose baraciye imbere ye ntibabyemera !
ahaaa ngaho nzaba mbarirwa !
Ako kayabo kagabanijwe ,nikanja mungengo yimarikangana 30%nigacungwa neza kazagira akamaro mungengo yimari
wowe ukeneye imishahara y”abayobozi reba mu igazete ya leta
Abanzi ibintu mwambwira abayobozi bacu bahembwa angahe?
Nuko nabandi bategetsi nibigireho.babonereho akarorero.
Ndabshimye kabisa! ngibyo bimwe mu biranga gukunda igihugu aho guharanira inyungu zawe bwite nk’ibiri kuvugwa mu mwiherero. Havuyemo Nyakubahwa, nk’uko Minister w’intebe abivuga!!!!!
Mubyukuri ibi nibyo byakabaye biranga aba nya furika bari munzego zubutegetsi kuko niba igihugu nka KENYA gifata umwanzuro nkuwo kandi tukaba tuziko kenya aricyimwe mubihugu nibura biri guterimbere murafurika, sinumva icyo ibindi bihugu bigitegereje kuko iyi ni ntambwe ikomeye nabandi ba
gombye kwigiraho niba dushakako africa itera imbere.
conglaturayion kubayobozi bakuru bigihugu cya KENYA.
Iyi ni inkuru nziza intunguye kuko KENYA nk’igihugu nabayemo igihe gihagije ndatyunguwe kuba nagira icyo mvuga kuri kiriya cyemezo ariko ndishimye cyane.
Ndabona Kenya yakagombye kubera isomo abayobozi bo mu Rwanda. Iyo urebye imishahara y’abayobozi bakuru bo mu Rwanda, usanga itajyanye n’urugero ubukungu n’ubushobozi igihugu gifite. Ugasanga kandi itajyanye n’urugero rw’imibereho abanyarwanda bafite muri rusange cyane cyane abatuye mu cyaro.
Iyo witegereje iyo mishahara abo bayobozi bafata, ukareba n’izindi za avantages bafite, usanga basa n’aho bashinyagurira rubanda rugufi ubu rwumiwe. Imibereho n’imyitwarire ya bamwe mu bayobozi usanga bayikomora kuri uwo mushara utubutse utuma bafata rubanda rugufi nk’aho bo hari Imana batutse.
Rwose ubu mu Rwanda hari ubusumbane mu mishahara ku buryo bukabije, kandi abantu bahurira ku isko rimwe iyo bagiye guhaha. Iyo urebye umushahara wa “Professionnel”, ukareba umushahara wa “Director of Unit”, ukareba umushahara wa “Head Of Department”, ukareba umushahara wa “Director General”& “Permanent Secretary”, ukareba umushahara wa “Minister”, usanga umuntu wateguye iyo mishahara, yarayishizemo ubusumbane bukabije kuburyo usanga hari aho umushahara w’umwe ukubye incuro ebyiri uw’undi kandi mu by’ukuri ntacyo amurusha (ari mu bwenge, ari mu mashuri ari no gukora akazi neza).
Ubundi mu by’ukuri, ntabwo umukozi wo ku rwego runaka yakagombye gusumbya uwo ku rwego rumubanziriza amafaranga arenze nibura 50.000 Frw.
Niba “Professionel ahembwa” 300.000 Frw, Director of Unit yakagombye guhembwa 350.000 Frw, Head of Department agahembwa 400.000 Frw, Director General &Permanent Secretary agahembwa 450.000 Frw, Minister agahembwa 500.000 Frw, Prime Minister agahembwa 600.000 Frw, Perezida wa Sena& Umukuru w’abadepite agahembwa 650.000 Frw, gutyo, dutyo.
Umushahara mwarimu we afata uteye agahinda. Wasobanura ute ukuntu umuntu arangiza Univerite afite Bachelor Degree, umwe akajya kuba Professionel muri Minisiteri runaka cyangwa mu kigo cya Leta, undi akajya kwigisha muri Ecole Secondaire, noneho wawundi ukora muri Minisiteri cyangwa ikigo cya Leta agahembwa 280.000 Frw cyangwa 300.000 Frw/ku kwezi, wawundi wagiye kwigisha muri Ecole Secondaire agahembwa 150.000 Frw/ku kwezi. Biteye kwibaza.
Rwose turasaba ko, mu gihe bivugwa ko inzego za Leta y’u Rwanda zigiye kuvugururwa, MIFOTRA nayo yakagombye kuvugurura imishahara y’abakozi ba Leta igakuraho ubwo busumbane bukabije.
Abanyarwanda twari dukwiye kubaho dukurikije ubushobozi buke dufite, Leta rero nireke guha bamwe imishahara ihanitse, abandi ngo ibahe intica ntikize, kandi bose ari abana b’u Rwanda.
Mugire amahoro.
Ntabwo kwisi abantu bareshya
ariko abasangiye ubusa bitana ibisambo
inda ishaka kwima indi yiyita nkuru
ni mureke dushake ubushobozi twubake igihugu ,kizaduhemba
” tureke gucurana dusangire nkabana bu mukene kunkongoro imwe igihugu cyatubyaye’
ok mutegereze ibyiza birimbere
matunda iko mbele
Comments are closed.