Digiqole ad

Ibyo ngejeje ku Amavubi nibyo bizatuma nongerererwa amasezerano-Nshimiyimana

Mu gihe abakunzi bu mupira w’amaguru mu Rwanda benshi batishimiye umusaruro w’ikipe y’igihugu Amavubi mu myaka nibura itanu ishize, umutoza Eric Nshimiyimana we mu gihe yayihawe asanga yaragejeje  ikipe y’igihugu ku ntera itigeze igezwaho n’undi mutoza wayinyuzemo.

Eric Nshimiyimana avugana n'umukinnyi Hategekimana Aphrodis ku mukino basezerewemo na Ethiopia muri CHAN kuri za Penaliti i Kigali /photo Plaisir Muzogeye
Eric Nshimiyimana avugana n’umukinnyi Hategekimana Aphrodis ku mukino basezerewemo na Ethiopia muri CHAN kuri za Penaliti i Kigali /photo Plaisir Muzogeye

Nshimiyimana yasinye amasezerano y’umwaka umwe ubwo umunyaserebiya Milutin Micho yari yungirije yerekwaga umuryango, ubu umwaka yahawe warashize ari nako abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda bibaza niba koko uyu mutoza azongererwa amasezerano.

Ubwo yari avanye ikipe y’igihugu i Bujumbura mu mukino wa gicuti, yabajijwe niba nta mpungenge afite zo kutongererwa amasezerano, we avuga ko ibyo yakoze bihagije ku gihe yahawe.

Yagize ati “Nawe uzagende  urebe ikipe y’igihugu igihe yabereyeho, urebe n’abatoza bayitoje bose maze ugereranye nanjye uzabona ko nkwiriye  ko ngererwa amasezerano.”

Eric Nshimiyimana yasinye amasezerano mu mpera za 2012 ubwo umutoza yari yungirije yirukanwaga, yahawe  inshingano zo kujyana ikipe y’igihugu mu gikombe cy’Africa cya bakina imbere mu bihugu byabo muri Afrika y’epfo CHAN, ntabwo yabigezeho kuko yazezerewe na Ethiopia kuri za penaliti i Kigali,.

Yari yasabwe kandi kwitwara neza muri CECAFA iheruka kubera muri Kenya ariko nabyo ntiyaza kubigeraho kuko yaviriyemo kwi kubitiro.

Nubwo izi nshingano atazigezeho uko yazisabwe ariko, Nshimiyimana ashimirwa na bamwe kubaka ikipe y’abasore bamaze kumenyerana bagaragaza urungano rushya mu mupira w’amaguru ku buryo bamwe banemeza ko kubazanira undi mutoza byaba ari ukubavangira.

Kenshi ikipe y’igihugu y’u Rwanda yakunze kuragizwa abatoza b’abanyamahanga. Amateka yerekana ko kuva ikipe y’igihugu yatangira kwemerwa mu mikino mpuzamahanga ahagana mu myaka ya 1970…kugeza ubu, Amavubi yatojwe n’abatoza 12, bane nibo banyafrika gusa.

Muri bo batoza 12, Eric Nshimiyimana niwe wenyine wigeze ayaragizwa nk’umutoza mukuru.

Jean Paul Nkurunziza
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • ariko noneho ndumiwe?!ubwo c ko mbona kuva yafata ikipe adatsinda ibyo bamusabye atabikora arabona amasezerano ngo ayakwiye??!!! byo nibyo dufite noneho wenda abakinnyi so rero bashatse umutoza utari uriya eric badupfunyikiye ndabona haricyo twakwimarira noneho tukongera gutsinda….

  • hhahahaa Uyu Eric rwose aradusekeje cyane none se amaze gutsinda kangahe atsinzwe kangahe?? uretse kunganya gusa ikindi akora n’iki? kuko iyo bagiye gukina bigaragara ko intego ari ukuzibira bagira Imana bakanganya,Ikindi ntiyibagirwe ko nubwo Seras Teteh yagiye ko ari Eric wamucanganyikishije mu kazi ke bigatuma nta musaruro agira ndetse na Mico ni Eric wamunyuraga inyuma akagumura abakinnyi bamwe b’inshuti ze nka MIGI,CODO n’abandi bagakina nta mutima bafitiye igihugu!! ahubwo Eric n’ukumwitondera kuko anarya ruswa y’abakinnyi cyane Ferwafa izakore itohoza ryihariye izasanga ari ukuri.

  • Uwamubajije se yabonaga asubiza nta soni afite mu maso?
    Ariko aha ni akumiro koko? Ikipe y’u Rwanda babona ikina iki usibye kudusebya?
    Bazamwongerere amasezerano, kuko aho gutagaguza ama frw y’igihugu ku munyamahanga yaribwa n’umunyagihugu naho kuvuga ngo hari aho ayigejeje byo ni ukubeshya kandi yibeshya.

  • Puuuuuuuu,abanyarwanda n’amashyari n’itiku muzagarukirahe koko??Eric arashoboye ahubwo azira abanyamatiku nkamwe n’abanyamakuru baba bishakira ibyo bavuga gusa.Nimumuhe imyaka nkiyo mwahaye abacanshuro natagira icyo abagezaho muzamwirukane.mureke amatiku.ninde wigeze atoza amavubi akagira umukino mwiza nkuwo akina ubu??Na Ratomir mwagize indirimbo nta jeux yagiraga icyo yakoraga nukwica umukino wabandi gusa.Eric bamureke akomeze atoze.

  • Ariko abanyamakuru bajya baricording ibyo bavuga? Palmagerene ngo ntashoboye ni ikipe ikome Lotamir nuko, Tete ngo ntashoboye, Mico ngo ntashoboye, None na Eric muramwikore, amagambo yanyu.mujya musubira inyuma mukayumva?

Comments are closed.

en_USEnglish