Digiqole ad

Bamwe mu baturage ba Ngororero barataka ubukene no kutagira amazi meza

Ubukene, kubura amazi meza n’ubuzima buhenze ni bimwe mu bibazo bamwe mu baturage batuye mu murenge wa Ngororero babwiye Umuseke ko bibabangamiye, basaba Leta kubegereza imishinga itanga akazi aho baba ngo kuko bo VUP bo itabagezeho.

Bamwe mu baturage baganiriye n'Umuseke mu muganda
Bamwe mu baturage baganiriye n’Umuseke mu muganda

Mu muganda wo kubakira bamwe mu banyarwanda birukanywe muri Tanzania bakaba barajyanwe gutuzwa mu karere ka Ngororero, uyu muganda wabaye kuwa kane tariki 6 Werurwe 2014, mu kagari ka Mugano, ari naho aba baturage baganiriye n’umunyamakuru w’Umuseke.

Bagwaneza Wensislas yabwiye avuga ko bafite ikibazo cy’ubukene, yemeza ko nta gafaranga babasha kubona kuko ngo nta biraka cyangwa imishinga ibaha akazi bakibona.

Yagize ati “Ubukene burahari, nta mushinga tugira twakoreramo amafaranga. Mutubwirire Leta na twe izatugezeho VUP kuko twebwe ntiyigeze itugeraho.”

Mugenzi we Ngirababyeyi Jean Paul, avuga ko bagira ikibazo cy’ibyiciro by’ubudehe bashyizwemo ngo bitajyanye n’ubushobozi bwabo.

Yemeza ko abaturage bangaga kwitwa amazina asebetse bakiyita abakene bifashije, ayo makuru akaba ari nayo yajyendeweho kugena ibyiciro by’ubwisungane mu kwivuza.

Yagize ati “Ubu kubona amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza ni ikibazo gikomeye – ntaho dukura amafaranga.”

Undi mubyeyi we uvuga ko yabyaye abana 10, ariko batanu muri bo bakaba baragiye i Kigali gishaka imibereho, avuga ko kubonera abana be ubwisungane mu kwivuza bimuvuna cyane.

Kuri we ngo yabonye isomo ku buryo asaba abakiri bato kubyara abana bake nibura babiri.

Aba baturage bavuga ko aho batuye, ni mu misozi, nta mazi meza ahari ngo ayo bajya babona ni ayo mu tubande bita kano.

Iki kibazo kuri bo ngo gikwiye kwigirwa mu mwiherero ugiye guhuza abayobozi bakuru b’igihugu kuva kuri uyu wa gatandatu tariki 8 Werurwe, inama twasanze bazi neza ko ihari ndetse wumva ari abaturage basobanukiwe muri kuganira.

Aho mu murenge wa Ngororero, kg 1 y’ibishyimbo igurwa amafaranga 400 mu gihe ibigori bavuga ko bejeje kg 1 igurwa amafaranga 150.

Visi Mayor wa Ngororero, Nyiraneza Clotilde
Visi Mayor wa Ngororero, Nyiraneza Clotilde

Ibi bibazo abaturage bafite, Umuseke wabiganiriyeho na Mme Nyiraneza  Clotilde umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere.

Ku kibazo cy’uko mu murenge wa Ngororero hatageze VUP, Mme Nyiraneza avuga ko iyi gahunda yajyaga mu yindi mirenge hagendewe ku mirenge ikennye cyane, akemeza ko hari gahunda ya HIMO nayo ifasha abaturage kubona akazi bagakora ku ifaranga.

Ku bijya n’amazi meza, avuga iki ari ikibazo cyugarije Akarere muri rusange ko ariko abaturage bavoma muri za kano kandi ngo zikoze neza nubwo ayo mazi atabahagije kandi hari abayavana kure.

Umuyobozi wungirije w’akarere ka Ngororero kandi avuga ko ikibazo cy’uko hari abaturage bari mu byiciro by’ubudehe bashyizwemo kandi bidahuje n’ubushobozi bwabo, ari gahunda ya Leta ishobora kuzasubirwamo gusa ngo bategereje ko Leta ibabwira ngo batangire gusubiramo.

N’ubwo bamwe mu baturage ba Ngororero baba bafite ikibazo cy’ubukene, bavuga ko umutekano wabo urinzwe kandi ngo nabo ubwabo barawirindira. Ni kimwe mu byo bavuga ko bishimira.

Aka karere Ngororero gaherereye mu Ntara y’Uburengerazuba, gahana imbibi n’uturere twa Nyabihu, Gakenke, Rutsiro, Karongi na Muhanga. Igice kinini cy’aka karere kigizwe n’imisozi miremire cyane.

Mu murenge wa Ngororero hari ishuri PEGERWA n’ivuriro byose biri i Nyange. Uyu murenge kandi unyurwamo n’uruzi rwa Nyabarongo gusa abaturage bavuga ko kurya ifi kuri bo bitabaho ngo kuko banabujijwe kuroba muri uwo mugezi.

Ngororero igizwe n’imirenge 13 ari yo Bwira, Gatumba, Hindiro, Kabaya, Kageyo, Kavumu, Matyazo, Muhanda, Muhororo, Ndaro, Ngororero, Nyange na Sovu.

Ishuri ryigwamo n'abana bato riri mu mudugudu wa Mana mu murenge wa Ngororero, ridasanwe ryazateza ibyago
Ishuri ryigwamo n’abana bato riri mu mudugudu wa Mana mu murenge wa Ngororero, ridasanwe ryazateza ibyago
Uko ni ko ishuri rimeze
Ni ishuri rishaje ku buryo bugaragara
Ireme ry'uburezi mu ishuri nk'iri umenye bitakoroha
Ni inyubako ubu iteye inkeke ariko yigamo abana benshi
Ahubatse ibiro by'akarere ka Ngororero
Ahubatse ibiro by’akarere ka Ngororero
Uwo ni wo wakwitwa umujyi wa Ngororero
Uwo ni wo umujyi muto wa Ngororero, centre izwi ubu ishyushye cyane kuva hanyuzwa umuhanda mwiza
Ahubatse umujyi wa Ngororero harebewe ku kabari (hotel) Barbon
Ni ahantu hagenda hagera amajyambere buhoro buhoro
Icyapa kirangira abageze ku karere ka Ngororero
Icyapa kirangira abageze ku karere ka Ngororero

Photos/E Hatangimana

HATANGIMANA Ange Eric
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • iki ntabwo ari icyapa kiranga akarere

  • ikibazo cy’amazi kirahangayikishije abo baturage EWSA izige kukibazo cy’amaziiyabagezeho.Nanjye iwacu aho ntuye mutamwa/gahengeri/rwamagana.ntamazi dufite leta ituzirikane.ntamazi ntamuriro w’amashanyarazi nikibazo gikomeye .ariko leta y’ubumwe yacu iratwumva izabikemura.murakoze kudutumikira

  • ngahore haramashuri tugifite asa kuriya murwnda.

  • ndatekereza ko ibi biba bigaragara kandi mubigomba kwigaho muri uyu mwihererero abayobozi bigihugu cyacu bagiye gutangira uyu munsi nabyo birimo ikibazo cy’amazi n’ibura ry’umuriro wa hato na hato, kandi uy mwiherero tuwitezeho byinshi, nakongeraho ko no kwiyongera kw’ingengo y’imari nabyo bije gucyemura byinshi.

  • JYE NDABABAYE MU RWANDA TURACYENNYE BIGEZE HARIYA? NONE ABANA BIGIRA UMBAHO ZIBITI, ARIYA MASHURI AGIYE KUBANGWA HEJURU LETA NIGERAGEZE HARIBICE BYIGIHUGU BIKENNYE BIGARAGARA BAHASHYIRE IMISHINGA NIBURA BABONEMO UDUFARANGA NAHUBUNDI TURASHIRA PE.

  • Cyangwa ba ni abasebya uRwanda! Mu Rwanda se hari abana bigira ahameze kuriya? Ariko muzi gusebanya koko!!Ngo Nta mazi baagira? Muzabeshye abandi! Urwanda ni Paradizo..Muzaze murebe! ‘ COME AND SEE’

  • birababaje rwose kubona hari abana babanyarwanda bakigira mumashuli ameze gutyo? leta nigire icyo ikora babone amashuli meza nkuko abomumijyi bayigiramo , yego ntibyoroshye ariko ubuyobozi bw’ akarere kangogorero burshyire kurutonde rwibyihutirwa kubaka ririya shuli kandi turabizi nezako abaturage nabo bagomba kubigiramo uruhare leta igatanga ibikoresho nkamabati, amadirishya n’ inzugi. mubyukuri icyokibazo gikemurwe vuba bwango? ubwosekoko barindiriye ko perezida wa repubulika ariwe uzaza kugikemura?

  • ARIYA MASHURI ARAD– USEBEJE MUZAZE MUZAZE MUREBE RUHUNGA CATHOLIQUE UKUNTU ISOBANUTSE

Comments are closed.

en_USEnglish
en_USEnglish