Digiqole ad

Itorero ADEPR rigiye gushyira mu zabukuru abagera kuri 12

Byatangajwe n’Umushumba w’itorero mu Ntara y’Amajyepfo Pasiteri  Kayijamahe Jean mu nteko rusange y’iminsi ibiri yahuje  abayobozi ku rwego rw’uturere  na za Paruwasi yabereye mu karere ka Muhanga taliki ya 06/03/2014.

Bamwe mu ba Pasiteri ku Rwego rw'uturere na Paruwasi.
Bamwe mu ba Pasiteri ku Rwego rw’uturere na Paruwasi.

Uyu Muyobozi akaba yavuze ko  agiye gukora ingendo mu matorero abereye Umuyobozi kugirango arebe abapasiteri bagejeje Imyaka yo gufata ikiruhuko cy’izabukuru.

Umuyobozi w’Itorero ADEPR mu Ntara y’amajyepfo Pasiteri Kayijamahe Jean yabivuze ahereye ku bakozi b’iri torero bari ku rwego rw’abapasiteri bagejeje ndetse banarengeje imyaka yo gufata ikiruhuko cy’izabukuru bakiri mu mirimo, batigeze batangirwa imisanzu y’ubwiteganyirize bw’abakozi nk’uko bisanzwe bigenda ku bandi bakozi bose bahembwa imishahara.

Kayijamahe yavuze ko kudatangira ku gihe imisanzu y’ubwiteganyirize bw’abakozi bigira ingaruka mbi ku mukozi ku giti cye ndetse n’Itorero muri rusange.

Aha akaba yatanze urugero rw’umukozi wabo uherutse kujya mu kiruhuko cy’izabukuru bagasanga atarateganyirijwe kandi amaze imyaka  hafi 20 ari mu kazi k’itorero.

Past Kayijamahe Jean Uyoboye ADEPR mu Ntara y'Amajyepfo.
Past Kayijamahe Jean Uyoboye ADEPR mu Ntara y’Amajyepfo.

Pasiteri Kayijamahe yakomeje avuga ko uyu mubare w’abakozi barenga 10 bategurira kujya mu kiruhuko cy’izabukuru atizeye ko ariwo wonyine ko bisaba gukora isuzuma rirambuye  hakarebwa n’abandi bakozi baba bagejeje imyaka nk’iyi yo gufata ikiruhuko cy’izabukuru  noneho bagategurirwa ibirebana n’amategeko hakiri kare.

Yagize ati:’’Tugiye gukora ingendo hirya no hino mu matorero yacu ari mu Ntara y’Amajyepfo, abakoresha  tuzasanga batarubahirije ibiteganywa n’amategeko bazafatirwa ibihano n’itorero’’

Bimenymana Mathias, Umushumba w’Itorero rya ADEPR mu karere ka Kamonyi afite imyaka 62 y’amavuko yavuze ko we n’umuryango we batangiye  kwiteganyiriza ibizabatunga mu gihe bazaba bageze mu kiruhuko cy’izabukuru,ariko yongeyeho ko ibi bidahagije byonyine ko bisaba n’itorero bakorera ko ryabatangira imisanzu kugirango nibageza iyi myaka, bazabone umushahara wisumbuyeho.

Yagize ati: Usibye Kudutangira imisanzu ADEPR byakabaye ishyizeho ikigega kigamije guherekeza abageze mu zabukuru kandi bakabishyira no mu itegeko aho kugendera ku marangamutima’’.

Past Bimenyimana Mathias Uyoboye Itorero ADEPR mu karere ka Kamonyi.
Past Bimenyimana Mathias Uyoboye Itorero ADEPR mu karere ka Kamonyi.

Itorero ADEPR  mu Ntara y’Amajyepfo rifite  abashumba  bahagarariye  uturere na  Paruwasi barenga  70 muri bo hari abafite imyaka iri hejuru ya 65 bakiri mu kazi.

Iri torero kandi riherutse  guha ibihano by’agateganyo  umwe mu bakozi babo wakoreraga  mu karere ka Muhanga  kubera ko atigeze atangira imisanzu  abakozi bakoranaga nawe.

MUHIZI Elisée
ububiko.umusekehost.com/Muhanga

0 Comment

  • Nimuruhuke mureke nabafite mind zikiri fresh bakore kuko nubundi iterambere muri byose!

Comments are closed.

en_USEnglish
en_USEnglish