Niger yohereje umuhungu wa Khadafi muri Libya
Leta ya Libya yemeje ko umuhungu wa Col Muammar Khadafi wahoze ayobora iki gihugu, Saadi Khadafi yoherejwe na Leta ya Niger ubu akaba afungiye i Tripoli.
Saadi Khadafi yahoze ari umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Libya yahunze mu 2011 nyuma y’uko abigaragambyaga bahiritse ubutegetsi bwa se.
Ubutegetsi buriho ubu buramushinja kurasa ku bigaragambyaga icyo gihe ndetse ngo n’ibyaha bindi yakoze mu gihe se yari ku butegetsi.
Kuri uyu wa kane mu gitondo nibwo Leta ya Libya yatanze itangazo rigufi ku igarurwa mu gihugu rya Saadi Khadafi.
Indege yazanye uyu muhungu wa karindwi wa Khadafi yageze i Tripoli mu gicuku cyo kuri uyu wa kane ivuye i Niamey.
Igihugu cya Niger cyari cyabanje kwanga kogereza uyu muhungu ku busabe bwa Leta nshya ya Libya. Ni nyuma y’uko Ministre w’ubutabera muri iki gihugu yemezaga ko uyu muhungu ategerejwe n’igihano cy’urupfu iwabo.
Mu 2012 Police mpuzamahanga ya Interpol yatanze itangazo risaba igihugu icyo aricyo cyose yaba arimo kumuta muri yombi.
Saadi ngo yabaga mu nzu yagenewe abashyitsi ba Leta ya Niger iri i Niamey nyuma yo kubasha kugera muri iki gihugu ahunga abishe se.
Uyu Saadi yibukwa cyane mu gihe gito yamaze mu ikipe y’umupira w’amaguru mu Butaliyani ariko ntiyahatinda kuko bamupimye bagasanga akoresha cyane ibiyobyabwenge.
Nyuma yo guhirika Col Muammar Khadafi Leta nshya ya Libya yakomeje gusaba ibihugu abo mu muryango we bahungiyemo kubohereza ngo baburanishwe muri Libya aho babarega ibyaha.
Kuwa 14 Gashyantare, Niger yabahaye Abdallah Mansur wahoze ari umuntu ukomeye mu rwego rw’ubutasi bwa Libya.
Muri Mutarama 2013 igihugu cya Mauritania cyahaye Libya Abdullah al-Senussi wari umuyobozi w’urwego rw’ubutasi muri Libya ya Col Muammar Khadafi.
Saif al-Islam umuhungu wa Khadafi washakishwaga cyane yahise afatwa kuwa mu Ugushyingo 2011 n’ubu akaba afungiye mu misozi y’ahitwa Zintan muri Libya.
Mubyara wa Khadafi witwa Ahmad Gaddaf-el-Dam ari mu Misiri nubwo ngo Leta ya Misiri ihora ishaka kumwohereza muri Libya.
BBC
Martin Niyonkuru
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Gusa mpora nsengera abanyarwanda ngo amahanga atasababeshya ngo baryane. mbese perezida abayeho igihe kirekire akagira igihugu neza haricyo bitwaye ;; ba maco yinda barahari ariko tujye tubima amatwi. Nonese ubu abanya Libya niho babayeho neza??? mureke muzehe wacu atuyobore kugeza igihe ananiriwe kandi natwe tuzaba tuhibereye tubibona. Tujye twibuka ko Afrika itandukanye cyane na Amerika na Europe bikuzatubeshya
Kuki wumva ko yayobora kugeza ananiwe? mwagiye mugabanya amarangamutima koko ?! ikiza ni uko umuntu agomba kuyobora manda ye yarangira akavaho abandi bakayobora kuko igihugu si akarima ke.
Nayobora neza azanavaho neza! Manda nirangira aveho yereke abandi uko bayobora neza na bo bakomerezeho.Bitabaye ibyo hari abiyemeje kumva induru bazahindura byose nko muri Libye na Misiri.Mbese abashyizeho ni na bo bakuraho! Bagira impamvu z’urwitwazo!!!
Libyan muslims who allied themselves with western NATO-USA alliance will regret.
Nagend’abaw’ivyo yakoze.
Nanjye ndemeranywa ni uwo wemeza ko umuntu niba ayobora neza nta mpamvu yo kuvaho mu byukuri ninde utabona ko hari byinshi byiza twagezeho???naho abavuga ngo mpanda ye nirangira azaveho abandi bayobore kuvaho si ikibazo ahubwo uzakomereza kubyiza nkibyo tugezeho ninde???ninde uzabasha guhangana na ba bene wacu barwanya leta??ninde uzaza nta vangura baraje bariga basubizwa ibyabo baramaze abantu abantu ninde wari kuza agasanga abantu barashize akareka kwihora ariko ibyo byose yarabyirengagije kugira ngo abantu babane so tujye tureba icyaduteza imbere mu mahoro naho yagumaho nibyo mbona ari byiza kuko kugeza ubu SINDABONA UZAYOBORA NKAWE
SHUTI BIRABABAJE KUBONA BATINYUKA KUMWOHEREZA BAZIKO ATEGEREJWE NIGIHANO CYURUPFU ESE UBUNDI KOKO NTIBARA BONA UKURI? KWABAZUNGU AHUBWO JYE MBONA BA GAKWIYE KUBUNGABUNGA ABO MUMURYANGO WE BYIBURA BAZA KURAHO IMBUTO YUMUYOBOZI UBAKUNDA AKANABAKORERA NK ,INTWRI YAFURIKA KHADAFI .ESE NINDE WIGEZE GUKUNDA AFRICA NKA KHADAFI?
igitekerezo cyawe nicyiza pe! arko se twe abanyafrika ntiturava mubitotsi.ahubwo bakagombye kumureka,bakamusaba imbabazi kuko bishe ise bamuhoye ubusa none bakabagiye kwicwa nubukene.nibamugire umwe mubayobozi ababwire ibanga ise yayobozi,ese kobavuga ngoyarashe abantu,otan yishe abangana iki?njye nkabona badakwiye kuzimya famille ya kdafi nkumuntu wakunze libye byahebuje.
umuhungu wa kadafi arambabaje cyane.
nabonye yuko kwisi ntakiza kihaba nagito,byose nintizanyo.amahoro yababantu yahindaga muribo,kandi barinabantu beza,nuko politique arimbi.none umubyeyi arishwe,abana barashakishwijwe nabo ntawamenya,umugore numuryango babaye impunzi zimwa indaro.
birababaje cyane,ariko arijye nataha ,bagaca ibyobaca,bikavamunzira ,ahokwirirwa babateragana.
Imana ibahe kwihanganira ibihe bibi barimo.
Perezida wacu turamukunda mumureke bishobotse yakiyobora imyaka irenga ijana.
Ariko mana ubukoko wafashije Africa ikava muntambara zidashi gusa niger nayo ntiritayari ubuse mubonako abishese bamuhora ubusa bazababarira umuhunguwe
Comments are closed.