Digiqole ad

Nzitabira PGGSS V nimpabwa amahirwe – Knowless

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu mugoroba wo kuwa mbere umuhanzikazi Butera Jeanne d’Arc, Knowless, yatangaje ko naramuka ahawe amahirwe azitabira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ya gatanu nahabwa amahirwe. Ni nyuma yo gusezera muri iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya kane.

Butera Knowless mu kiganiro n'abanyamakuru kuri uyu mugoroba
Butera Knowless mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu mugoroba

Ku maso y’abari muri iki kiganiro, abanyamakuru n’abayobozi b’irushanwa ku ruhande rwa BRALIRWA na EAP,  nta wishimiye kuvamo kw’uyu muhanzi muri iri rushanwa ryari ritaratangira.

Knowless ati “uyu mwaka sinabasha gufatanya iri rushanwa n’akanzi kazi kenshi mfite. Ariko ndashimira abari bantoye ngo nitabire uyu mwaka.”

Knowless muri iki kiganiro yasabye abakunzi be gushyigikira abahanzi b’igitsina gore bari muri iri rushanwa.

Martine Gatabazi ushinzwe imitegurire y’iri rushanwa no kumenyekanisha ibikorwa byayo yavuze ko babajwe no kuba Knowless yasezeye muri iri rushanwa.

Ati “Twashimishijwe n’uko yitwaye umwaka ushize kandi yari mu bafite amahirwe muri uyu mwaka. Ariko nta kundi turifuriza abandi bakobwa bari mu irushanwa gutera ikirenge mucya Knowless.”

Umuhanzi uzasimbura Knowless ku rutonde rwa 15 batowe, ariko bazatorwamo 10 ba nyuma, azatangazwa mu minsi iri imbere nk’uko byatangajwe muri iyi nama.

Ngo hazagenderwa ku wari ufite amajwi menshi inyuma ya 15 bari batowe.

Abayobozi ba PRIMUS na EAP hamwe n'umuhanzi Knowless
Abayobozi ba PRIMUS na EAP hamwe n’umuhanzi Knowless
Inzoga yitiriwe iri rushanwa irakunzwe cyane mu gihugu
Inzoga yitiriwe iri rushanwa irakunzwe cyane mu gihugu

 Photos/Plaisir Muzogeye

Joel Rutaganda
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • yewe n’ubundi niyiviremo yijyire mu bye kuko PGGSS ibamo akavuyo pe, uzi guta ayawe mu ma road show bikarangira ucyuye umunyu!

    • Jyewe nabwiye nabandi bahanzi ngo biviremo

  • TUZAGUFANA GO KNOWLESS TURAGUKUNDA MWANA

  • Urimwiza basi

  • Kubera iki se mutamuha ku mafaranga kandi ari umuhanzi utuma BRALIRWA yinjiza. Uzi abantu bose nabatanwaga inzoga usanga bavuga ngo mumpe knowless. Ibi byarabinjirije nawe muzamuhe nka ka Benz k’ishimwe kandi Ikinyibwa cyose yakoraho Depot zose zahungabana.

Comments are closed.

en_USEnglish