Inkomoko y'imvugo:''Yaraye Rwantambi''
Yaraye rwantambi cyangwa arasa n’uwaraye rwantambi ni umugani baca iyo babonye umuntu umerewe nabi afite inzara n’inyota byinshi nibwo bavuga bati ” Naka arasa n’uwaraye Rwantambi”
Wakomotse kuri Sekayange ka Nyakayanza mu Mvejuru ho muri Butare(ubu ni Ntara y’Amajyepfo) , ku ngoma ya Cyirima Rujugira , ahayinga mu w’1700.
Iryo zina Rwantambi ni iry’umugezi wo mu Burundi , wabaga hafi y’urugerero rw’Abarundi, rwari ruteganye n’urw’Abanyarwanda i Gaharanyonga ariyo Nyaruteja ya Butare. (Gaharanyonga iyo niyo bacyuriraga abana bakurwa ku mata imburagihe, bakabakwena bagira ngo :” Mbese uraka amata nk’uvuye i Gaharanyonga kuzihakirwa ).
Umugani rero wadutse ku ngoma ya Cyirima Rujugira, ubwo Abarundi bari bateye inkiko z’u Rwanda mu gitero bise icy’Inzora. Bari basezeranye gutera u Rwanda barebye inzora y’ukwezi( Bavuga ko ukwezi kwazoye iyo kugaragara neza mu ijoro ukakubona kose).
Bati “Umurundi wese uzabona ukwezi kuzoye azatere u Rwanda.” Ubwo hari ku ngoma ya Cyirima Rujugira.
Nuko Abarundi bahuza umugambi, ukwezi kuzoye batera inkiko zose zihereranye n’u Burundi. Batera iy’Indirira mu Buyenzi, batera iya Mututu mu Mayaga, batera iya Nyaruhengeri n’iya Bashumba maze Abarundi baneshwa impande zose z’inkiko bateye,.
Gusa ingabo z’u Rwanda zibabera ibamba nibwo umugaba w’ingabo z’u Burundi witwaga Makungu , Umunyarwanda witwa Rugimbana amutsinze kuri Nyakizu mu Bashumba.
Ubwo Makungu yari yarasezeranye ko namara gutsinda u Rwanda azatabaruka yirabye ingwa ya Nyakizu, (Ikigugu cy’ingwa yera kugeza ubu).
Urugerero rw’i Nyaruteja rero runesha Abarundi, Abanyarwanda barabirukana, babacisha ku rugerero rwabo , babarenza urugabano rw’ibihugu byombi, babonye babacishije ku rugerero rwabo barahimbarwa bakomeza kubirukana, abarambiwe bakisubirira inyuma bagaruka i Rwanda.
Ubwo Abarundi birukanwaga n’umutwe w’ingabo z’ u Rwanda witwaga Imvejuru. Bakomeje kubirukana bigeze aho, Abarundi barabahindukirana kuko hari hasigaye Imvejuru mbarwa, kuko bamwe bagiye barambirwa bakisuburira inyuma.
Abarundi barongera bambikana n’Imvejuru barazitatanya, bamwe barabica , abasigaye bihisha mu bihuru , abandi barambuka baza mu Rwanda .
Bageze mu Rwanda , abasigaye bakababaza bati :”Naka arihe ?” Bati :”Yarapfuye”
Ubwo hariho umukecuru mu Mvejuru witwaga Nyakazana wari afite umuhungu w’intwari witwaga Sekayange , araza abaza abatabarutse ,ati :”Ingogo, ari he ?” (Ikivugo cya Sekayange )? Bati :” Ubanza yarapfuye “.
Ati :” Yagiye afite iki ?” Bati :”Yari afite umuheto yiruka agana ishyamba”.
Nyakazamba ati : “Nzamuheba ari uko rihiye”. Ubwo bavugaga ko ubwo yacikanye umuheto agana iy’ ishyamba nta Murundi wamuhangara awufite, nicyo yavugiye , ati “Nzamuheba ari uko rihiye”
Nuko biba aho, haciye iminsi Sekayange arabunguka, Nyakazana amukubise amaso amusangana inzara ndende, ibyishimo biramurenga ati :”Nimuze murebe uko ingogo asigaye angana!” Ati :”Mbese mwana wanjye abaraye Rwantambi nuko musa?”
Abari aho baraseka bumva ubudabagizi bw’uwo mukecuru . Nibwo ijambo rivuye mu rwenya rw’abahungu , babona umuntu ushonje inzara ndende, bati :” Yaraye Rwantambi, cyangwa bakavuga bati uno muntu arasa n’uwaraye Rwantambi”
Hifashishijwe: Ibirari by’insigamigani
Roger Marc Rutindukanamurego
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
None se ubu mutubwiye ko ryaturutse he? kuba umukecuru yararivuze ubwo hari inkomoko yaryo nyayo mutubwiye ra?
Muradusondetse kabisa
KURARA RWANTAMBI NUKUZINDUKA CYANE NAMWE NTIMUKABESHE
Kuri njye numva kurara rwantambi ari uko umuntu aba afite ikintu kimuhangayikishije akakizindukiramo! niho baca uwo mugani. namwe muge mubanza gukora research!
Comments are closed.