Digiqole ad

Bweramana: Siborurema arashinja abaturanyi kuroga Se

Siborurema Feston benshi batazira akazina ka Kajoriti, utuye mu mudugudu wa Duwani akagari ka Murama, umurenge wa Bweramana, Akarere ka Ruhango arashinja umuturanyi we kuba ariwe waroze Se umubyara Kanyankore Amiel witabye Imana azize urupfu rutunguranye.

Feston ahamya adashidikanya ko abaturanyi be aribo bishe Se.

Feston ahamya adashidikanya ko abaturanyi be aribo bishe Se.

Tariki ya 01/07/2013 nibwo umubyeyi wa Feston yaguye mu bitaro bya Gitwe nyuma yo kuzanwa kwa Muganga mu ijoro ryo kuwa 29/06/2013 ahagana  saa saba z’ijoro.

Umuryango wa nyakwigendera Kanyankore Amiel, Se wa Feston uvuga ko wababajwe n’urupfu rutunguranye rw’umubyeyi kuko ngo bafite amakuru agaragaza ko se yishwe arozwe.

Siborurema Feston ati : “ tariki ya 29/06/2013 ku manywa  umubyeyi wanjye hari umwe mu baturanyi wagiye kumugurira inzoga mu kabari, nyuma y’isaha imwe Papa arahinduka cyane, amera nk’umuntu ugiye gupfa.

Kuko nyuma y’iyo saha ntabwo yabashaga kuvuga kandi yari yavuye mu rugo ari muzima, akiri aho yanywereye inzoga nibwo umugabo umwe yagize ubwoba maze abonye uburyo Data abaye nibwo yahise aduhamagara, turahurura ajyanwa kwa Muganga  Gitwe nyuma y’amasaha macye arapfa”.

Uyu Feston wemeza adashidikanya ko Umubyeyi we yahawe amarozi n’abaturanyi be bamuhaye inzoga.

Avuga ko tariki ya 05/07/2013 yandikiye urwego rwa Polisi y’igihugu ngo rubashe kuba rwakora iperereza ku rupfu rwa Se, ariko ntabwo yigeze asubizwa kugeza n’uyu munsi.

Mu ibaruwa Umuseke ufitiye Kopi Feston yandikiye Polisi, hagaragaramo amwe mu mazina y’baturanyi be abona bagize uruhare mu rupfu rwa Se Kanyankore Amiel.

Mu buzima busanzwe Feston ubana n'ubumuga akora umurimo wo gutanga amafranga binyuze muri Tigo cash.

Mu buzima busanzwe Feston ubana n’ubumuga akorana na Tigo mubya Tigo Cash.

Akomeza avuga ko mu gihe cyose abashinzwe umutekano nta kintu bakoze, yiteguye kujyana mu nkiko aba bagabo avuga ko bagize uruhare mu rupfu rw’umubyeyi wabo.

Zimurinda Timoteyo umuturanyi wa Nyakwigendera yatangarije Umuseke ko mu Akagari batuyemo nawe yumva ko umusaza Kanyankore Amiel yazize amarozi, ariko yongeraho ko umuntu bavuga ko yamuroze nta marozi yarasanganywe kuko yabanaga n’abantu bose amahoro.

Umuseke washatse kumenya neza icyo uyu mubyeyi Kanyankore Amiel yaba yarazize, maze twegera Ntivuguruzwa Charles umukozi mu bitaro bya Gitwe ushinzwe Itangazamakuru atangaza ko gutangaza icyo umuntu yazize bimenyeshwa inzego z’umutekano gusa.

Ubushakashatsi bwatangajwe mumpera z’ukwezi kwa Kamena na Ministeri y’umutekano mu gihugu bwavuze ko ubwicanyi mu miryango no mu ngo buturuka ku makimbirane aba atarakemuwe kare.

Zimurinda Timoteyo wari uturanye na nyakwigendera avuga ko urupfu rwe rwabatunguye cyane

Zimurinda Timoteyo wari uturanye na nyakwigendera avuga ko urupfu rwe rwabatunguye cyane

Photos/Damyxon

Jean Damascene NTIHINYUZWA
UM– USEKE.RW/ Ruhango

en_USEnglish