Mu mafoto: urugendo rwa Knowless muri PGGSS ziheruka
Aya marushanwa yayinjiyemo mu 2012 muri Primus Guma Guma Super Star ya kabiri. Ni nyuma yo kutaza muri iri rushanwa riba bwa mbere kuko yari ataramamara byo kuryinjiramo. Aho arigereyemo yarigaragaje. Uru ni urugendo rwe mu mafoto kuva icyo gihe.
Butera Knowless yatangaje kuri uyu wa 5 Werurwe ko asezeye muri iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya kane. Kugirango ahe umwanya andi masezerano yagiranye na kompanyi zirimo na MTN Rwanda.
Mu ibaruwa ifunguye yatangajwe na Kina Music inzu ya muzika akoreramo, yemeje ko azakomeza gukorana na PGGSS mu yindi mishinga imbere.
Muri PGGSS ya III
PGGSS IV ni irushanwa rya muzika rikunzwe kurusha andi yose mu gihugu. Ryazamuye abahanzi mu buryo bugaragara ndetse ryamenyekanishije kurushaho ikinyobwa cya Primus mu Rwanda no hanze yarwo.
Inzoga ya Primus iherutse gushyirwa mu icupa rya 50cl ubu ikaba ikunzwe cyane, yahawe akabyiniriro ka ‘Knowless’.
Photos/Plaisir Muzogeye
Plaisir MUZOGEYE
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
NDABONA UYU MWANA W’UMUKOBWA AFITE AKAZOZA. NAKOMEREZE AHA TUMURI INYUMA.
NTUREBA RERO, nkunda ko wumva inama abantu bakugira, ibaze ibihumbi byabana bagukunda, bose bifuza kuba nkawe, ubu batangiye kwambara nkawe..nkabari burwanda. komereza aho, ubere abakobwa bose urugero, none ko ba miss jojo…bazimye, sayangana.mperuka ku kubona muri eglise ahantu…uracakunda Imana?
nkunda knowless ariko nabuze numero ze za telephone mwamfasha mukazimpa ?
Jye ndamukunda, ageze heza rwose, amaze kuba ikitegererezo, nubwo mubuzima hatabura imitego ariko ntawabura kwifuza kuba nkuyu mwana.
Aduhesheje ishema nk’abanyarwanda bamaze kugira aho bigeza, ubu nubutwari iyaba nabandi bana babakobwa bameraga nkawe igihugu cyaba giteye imbere.
Turaziko urugendo rw’ubuzima ari rurerure ariko nakomeze atere imbere kandi natwe abamukunda tuzamufasha mubyo dushoboye. Amahirwe masa kuri Knowless, ariko mpora nifuza kuzamubona yabanye na Clement, ndabakunda cyane kandi baraberanye shaaa, nibeza kabisaaa
Ngo arikwitwara neza nibyo ariko we kimwe nabandi bagenzibe nibagabanye ibitutsi mundirimbo zabo.kko barigukorana.nasekibi cyane.bitwaje ko ngo arumugabo ufite imvura y.amafranga.
Comments are closed.