Mahoko: Ikibazo cy'akajagari k'imodoka zitwara abagenzi cyabonewe umuti
Ikibazo cy’akajagari k’imodoka zitwara abagenzi cyari kimaze iminsi kivugisha abantu mu gasanteri ka Mahoko, mu Karere ka Rubavu cyabonewe umuti, nyuma y’uko Koperative KIAKA na ATPR(Association de Transport Personnes au Rwanda) zifatanyije zikubaka gare nziza ijyanye n’igihe.
Akajagari k’imodoka zitwara abagenzi kakunze kugaragara muri iyi santeri ya Mahoko kubera ko nta gare yari ihari kakunze guteza ibibazo hagati y’inzego za Police n’abakora umwuga wo gutwara za tagisi bitewe n’uko batagiraga aho bahagarara bafata cyangwa bakuramo abagenzi ugasanga bihagararira aho babonye.
Iyi gare nshya yubatwe i Mahoko ku bwumvikanye bw’Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu na koperative KIAKA yarifite ikibanza yubatswemo na ATPR ishinzwe kugenzura za gare zo mu Rwanda.
Benshi mu bashoferi baganiriye n’Umunyamakuru wacu ukorera i Rubavu baravuga ko bishimiye iki gikorwa kuko baruhutse guhora bahanwa, kandi ngo bigiye gutuma barushaho kunoza servisi bahaga abagenzi.
Naho umunyamabanga nshingwabikorwa wa ATPR, Antoine Muzindutsi we avuga ku mikorere n’imikoreshereze y’iyi gare yavuze ko bazafashanya n’abashoferi muri byose kuko batafata ibyemezo bonyine.
Muzindutsi by’umwihariko yasabye abatwara imodoka zizwi nka ‘Twegerane’ kujya babwira bagenzi babo bakubahiriza amategeko kuko ikigenderewe ari ugukorana neza binyuze mu mucyo.
Maisha Patrick
ububiko.umusekehost.com/Rubavu
0 Comment
Irihe se? Ko twajyaga tubemera ku mafoto ra???
Ubwo ntiyegereye Sebeya?