Digiqole ad

Muhanga: Abubatse amashuri y’imyaka icyenda baheze mu gihirahiro

Ba rwiyemezamirimo batandukanye bo mu karere ka Muhanga baratangaza ko bubatse amashuri y’imyaka icyenda na 12 yo mu mirenge inyuranye mu mwaka  wa 2011, akarere kakabizeza ko bazahembwa bitarenze iminsi 60 none hashize imyaka itatu.

Mutakwasuku Yvonne, uwakabiri ibumoso n'abandi bayobozi ba karere na Polisi
Mutakwasuku Yvonne, uwakabiri ibumoso n’abandi bayobozi ba karere na Polisi

Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko bugiye  kubishyura mu gihe cya vuba.

Aba bakozi bavuze ko amasezerano bagiranye n’akarere katigeze kayubahiriza ngo kuko iminsi 60 yarenze baza kwishyuza bakababwira ko bohereje inyemezabuguzi (Facture) zabo muri Minisiteri y’Uburezi ko bagomba kwihangana bagategereza.

Bamwe muri aba barwiyemezamirimo bavuganye n’Umuseke batangaza ko bajya gutangiza iyi mirimo bisunze amabanki abaha inguzanyo kubera ko amafaranga bari bafite icyo gihe atari kubemerea gukora ako kazi.

Icyo gihe ngo bari ku gitutu cyo kubahiriza amasezerano cyane ko bashingiye ku gihe gito bari bahawe n’ubuyobozi bw’akarere ngo bebe barangije iyo mirimo y’ubwubatsi.

Bavuga ko bihutiye kurangiza vuba inyubako z’amashuri kugira ngo abana babone aho bigira, ariko akarere ka Muhanga kanga kubishyura kugeza aho bamwe muri aba amabanki yatangiye guteza cyamunara  imitungo yabo kubera kubura ubwishyu.

Bongeraho ko igihe cyose bagiye babasubiza ko amafaranga yabo ari hafi kuboneka bakirengagiza amasezerano bagiranye, ndetse  n’ibibazo by’imyemda babereyemo amabanki.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye tariki ya 28 Gashyantare 2014 kuri iki kibazo cyo gutinda kwishyura barwiyemezamirimo, umuyobozi w’akarere ka Muhanga Mutakwasuku Yvonne yemera ko uyu mwenda bawubabereyemo.

Gusa avuga ko, kuba batarishyura byatewe n’uko hari imisanzu abaturage bari baremeye guha akarere ijyanye n’inyubako z’amashuri, ariko ntibayitanga ari na yo mpamvu aya mafaranga yatinze kuboneka nk’uko babyifuzaga.

Mutakwasuku yakomeje avuga ko fagitire zerekana uko umwenda akarere gafitiye aba barwiyemezamirimo ungana bazishyikirije Minisiteri y’Uburezi ngo ku buryo mu minsi mike aya mafaranga yose azaba yageze kuri konti y’akarere kugira ngo babashe kwishyura ba rwiyemezamirimo.

Umwenda akarere ka Muhanga kabereyemo barwiyemezamirimo bubatse amashuri y’imyaka icyenda na 12 ungana na miliyoni 43 z’amafaranga y’u Rwanda. Akarere kandi kavuga ko gaherutse kwishyura ibindi birarane by’abubatse amashuri bisaga miliyoni 50.

MUHIZI Elisée
ububiko.umusekehost.com/Muhanga

0 Comment

  • Twararenganye.bihagije leta niturenganure tutaraterezwa camunara

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish