UK: Abanyarwanda batanu baregwa jenoside bitabye urukiko
Pasiteri Mutabaruka wo mu Itorero Pantekoti utuye ahitwa Kent mu Bwongereza, arashinjwa kuba yarayoboye Interahamwe zishe Abatutsi mu gihe cya Jenoside yabaye mu Rwanda mu 1994, ndetse ngo izo Nterahamwe zanogoyemo amaso abantu, ibyo ni ibyumviswe mu rukiko none kuwa gatatutu tariki ya 5 Werurwe 2014.
Celestin Mutabaruka, yatawe muri yombi ahitwa Kent mu 2013, akaba umwe mu bagabo batanu babaga mu Bwongereza bidegembya mu myaka isaga 10 ishize. Kuri ubu aba bagabo bari imbere y’urukiko Westminster Magistrates Court rwatangiye gusuzuma dosiye yo kubohereza mu Rwanda kuburana ku byaha bya Jenoside baregwa n’ubutabera bwo mu Rwanda.
By’umwihariko Pasiteri Mutabaruka ashinjwa kuyobora umutwe w’Interahamwe wari ugizwe n’intagondwa z’Abahutu, zitwaje amacumu n’imipanga zikaba zarishe Abatutsi.
Abandi bagabo bane bareganwa na Pasiteri Mutabaruka, ni Dr Vincent Brown, wiberaga mu mujyi wa London, Charles Munyaneza, uba Bedford, Celestin Ugirashebuja uba Essex, na Emmanuel Nteziryayo, utuye mu mujyi wa Manchester.
Aba bagabo bose bashinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Bose uko ari batanu bahakana uruhare bashinjwa ko bagize muri Jenoside, ndetse bakanga koherezwa mu Rwanda bavuga ko batahabwa ubutabera buboneye.
Mu 2008 bane aribo Brown, Munyaneza, Ugirashebuja na Nteziryayo Urukiko Rwisumbuye mu Bwongereza rwari rwanze ko boherezwa mu Rwanda aho umucamanza mukuru yavugaga ko mu Rwanda abo bagabo batari kubona ubutabera nyabwo.
Aba bagabo batangiye kuba mu Bwongereza mu mwaka wa 2000, bakaba baratawe muri yombi n’itsinda ridasanzwe mu gutanga abantu bakekwaho ibyaha mu Bwongereza (Scotland Yard’s specialist extradition unit), nyuma y’aho byari byongeye gusabwa n’u Rwanda nk’uko The Telegraph kibyandika.
Kuri uyu wa gatatu aba bagabo bagejejwe imbere y’Urukiko Westminster Magistrates Court bisobanura ku byaha bashinjwa by’ubwicanyi, cyangwa ubugambanyi, gufasha cyangwa gushishikariza kwica Abatusti, ibi byaha bikaba bishobora gutuma boherezwa mu Rwanda.
Urukiko rwabwiwe ko Mutabaruka akiri mu Rwanda yangaga Abatutsi ndetse ngo mu 1994 yetegetse ko benshi muri bo bari bahunze bicwa.
James Lewis, uhagarariye u Rwanda mu rukiko yasomeye abari mu rukiko ubuhamya bwatanzwe n’abarokotse Jenoside mu Rwanda bashinja Pasiteri Mutabaruka kuba Interahamwe yari ayoboye zarishe Abatusti zibakuramo amaso.
Muri ubwo buhamya hari ubugira buti “Nta bwoba bwo kuraswa twari dufite, twumvaga twakwicwa n’imbunda aho gutemagurwa n’imihoro.”
Undi akaba yaragize ati “Ibitaro byari byuzuye inkomere z’Abatutsi, bakomeje kuza abagera nko ku 20 000. Abagera ku 15 000 barishwe icyo gihe. Abagerageje kurokoka bahungira muri Congo (Zaire) mu 1994.”
Yongeraho ati “Muri Jenoside nabonye Mutabaruka mu bitero byishe Abatutsi… nabonye Mutabaruka arasa Abatutse.”
Urukiko rwumbise n’ubuhamya bw’umwe mu bantu bari Interahamwe washinje Mutabaruka ko barikumwe mu gitero cyahitanye inzirakarengane z’Abatutsi.
Ubwo yerekanaga uko byagenze yagize ati “Twahise twice Abatutsi dukoresheje imihoro tubakururira ku ruhande rw’umuhanda. Mutabaruka yatubajije niba twarangije kubica …”
Mutabaruka ashinjwa kuba yarategetse Interahamwe kugota urusengero rwari rwahungiyemo Abatusti 20 000 kugira ngo bose bicwe hatagize urokoka.
Ku rundi ruhande Munyaneza, Ugirashebuja na Nteziryayo bari ba Burugumesitiri b’amakomine nabo bashinjwa gutegura ibitero byahitanye Abatutsi, naho Dr. Brown bivugwa ko yari akuriye Interahamwe i Kigali.
Uyu Dr. Brown mu rubanza rwa mbere rwo koherezwa mu Rwanda mu 2007 byatangajwe ko yari mu bari bagize ‘Akazu’ aka kakaba kari agatsiko k’abantu bari ku butegetsi bwa Perezida Juvenal Habyarimana.
Nyuma y’urupfu rwa Habyarimana mu 1994, Dr Brown ngo yitabiriye inama zateguraga Jenoside yaje guhitana Abatutsi basaga 800 000 mu mibare itangwa. Nyuma ngo yaje kuba umukuru w’Interahamwe zicaga abantu.
Brown akaba yarategetse Interahamwe kwica umuntu wakekwagwaho kuba Umututsi, zimutemaguyemo ibipande mu rwego rwo kugira ngo apfe burundu.
Uru rubanza ruracyakomeza mu Bwongereza.
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Eeh bano bari ababisha pe! Ariko bararyama bagasinzira?
Nanjye nibaza ko nta mahoro bazagira aho bazaba bari hose. En tout cas bazava kuri iyi si ya Rurema nabi kandi n’aho bazaruhukira nibaza ko bazakomeza kurangwa na roho hamwe n’isura byo kumena amaraso.
gahoro gahoro ni rwo rugenda kandi iminsi y’umujura ni mirongo ine, kandi niyo byaba imyaka y’amagana amaraso y’umuntu yamenetse nyirii ukuymenya aba azabibazwa, turashima ubwongerea cyane , kandi nibindi bihugu byakarebeyeho bigatangira guhamagaza bihemu nkizi zahekuye igihugu zigomba kubibazwa rero, ntago amaraso y’inzirakarengane yyaneka nkaho bo batari abantu, ariko kandi ibi bihugu byamahanaga bayagtatekereje kuburyo bakoherezwa aho icyaha cyakorewe kuko nibwo biba bifite ireme.
bakomeze bahigwe aho bari hose bazagenda baboneka gake gake kandi bizadushimisha uko bafungwa
rega igihe kirage kugirango abagenocidaire bamenyeko isi yose yabahagurukiye