Digiqole ad

Kigeme: Icyiciro cya mbere cy'impunzi z’Abanyekongo kigiye koherezwa USA

Icyiciro cya mbere cy’impunzi z’Abanyekongo 37 zabaga mu nkambi ya Gihembe ziroherezwa muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) mu mpera z’iki cyumweru.

Ni muri gahunda USA igira buri mwaka igamije gufasha impunzi cyane cyane abana bakiri bato n’imfubyi.

Amakuru aravuga ko mu gihe kiza hazagenda n’ibindi byiciro, gahunda ikazarangira impunzi zigera kuri 500 zizatoranywa mu nkambi z’Abanyekongo zo mu Rwanda zose.

Izi mpunzi ziroherezwa mu Mijyi itandukanye ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika nka Denver, Louisville na San Francisco.

Abenshi mubazagenda muri iyi gahunda baherutse gusoza amahugurwa yo kubigisha uko bazitwara nibagerayo no kubatoza imibereho yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Mu Rwanda hari impunzi z’Abanyekongo zisaga ibihumbi 70, zimwe zikaba zimaze imyaka isaga 17 mu buzima bw’ubuhunzi buba atari bwiza habe na gato.

Mu mwaka ushize, Impunzi z’Abanyekongo 115 zatashye iwabo kabone n’ubwo hari hakiri ibibazo by’umutekano mucye.

Ikibazo cy’izi mpunzi gikunze guteza intambara ziterwa n’imitwe yitwaje intwaro iba ivuga ko iharanira ko zatahuka mu gihugu cyabo.

Source: china radio international
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Ndi umunyeshuri muri kaminuza nziza yigenga ya KIGALI ULK, muri computer science haria niho hasigaye harabaye i wacu mu myaka cumi ni rindwi, Kigeme irijambo ni Gihembe instead of Kigeme kuko ari inkambi yindi iri Nyamagabe. tubifurije kuzagira ibihe byiza byo muri USAm nubwo natwe dusigaye tuzajyayo very later,

Comments are closed.

en_USEnglish