Digiqole ad

Nigeria: Igitero cya Boko Haram cyahitanye abanyeshuri 43

Muri leta ya Kano mu gihugu cya Nigeria ni ho habereye ayo mahano ubwo abantu bitwaje intwaro bakekwaho kuba inyeshyamba zo mu mutwe wa Kisilamu wa Boko Haram bateye ikigo cy’ishuri ryisumbuye bakica abantu bagera kuri 43.

Aha hari mu buriro bw'ishuri ry'ahitwa Mamudo, muri leta ya Yobe ubwo yaterwaga na Boko Haram mu 2013 (AFP)
Aha hari mu buriro bw’ishuri ry’ahitwa Mamudo, muri leta ya Yobe ubwo yaterwaga na Boko Haram mu 2013 (AFP)

Inkuru y’iki gitero yatangiye kuvugwa mu masaha ya saa 8h00 a.m mu gihugu cya Nigeria, ikinyamakuru Jeunafrique cyanditse ko iki gitero cyabereye ku ishuri riri ahitwa Buni Yadi cyahitanye abantu 29, imibare itangwa na polisi.

Cap.Lazarus Eli umuvugizi w’ingabo aho muri leta ya Yobe yatangarije Jeunafrique ko igitero cyabaye mu gitondo.

Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa AFP byo mu nkuru yabyo biratangaza ko umubare w’abapfuye umaze kugera kuri 43.

Umwe mu bakozi bo mu bitaro Sani Abacha Hospital mu mujyi wa Yobe yabwiye AFP ko “Imbangukiragutabara zatwaraga imirambo n’abakomeretse mu bitaro zibakura ku ishuri ahagabwe igitero mu mujyi wa Buni Yadi.”

Uyu muntu utivuze izina yongeyeho ati “Kuri ubu imirambo 43 yamaze kugezwa mu buruhukiro bw’abapfuye.”

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Birababaje kubona abo banyeshuli bo muri Nigeria amahanga natabare kuko biragaraga ntamutekano abo banyeshuli bafite kandi twike ko aribo Nigeria yejo hazaza murakoze.

  • ni agahoma munwa ndumiwe gusa

  • Non, trop c’est trop. Izi nkozi zibibi zihagurukirwe, kandi amahanga afite imbaraga kuburyo kubatsinda ni nk’isegonda imwe. Mureke kujenjeka kandi abantu barimo baharenganira kugeza basize n’ubuzima.

    IBI NTABWO ARI BYO KABISA; Iyo LETA y’ubumwe iza gukomeza kurebera ABACENGENZI n’ubu tuba tukiri muri mamawararaye.

    • ibyo baba barwanira byose sinabaza niba hari aho bireba abana bari mwishuli! aba bantu nibahagurikirwe kandi ubuyobozi bwa Nigeria nibugire ubushake bwo kugarura amahoro mu gihugu hose hiyambajwe inzira zose niba n’ibiganiro aringombwa byiyambazwe.

  • YEWE NI NKIBYO FDLL IZADUKO

    RERA
    UMINSI INGABO Z’u RWANDA ZAHUMBIJE AMASO GATO.

  • uzitonde ubaze sha ingabo zurwanda suko zikora ntizishobora guhumbya nahato

Comments are closed.

en_USEnglish