Digiqole ad

Impinja miliyoni zipfa ku munsi wa mbere zikivuka

Buri mwaka impinja miliyoni zipfa hatarashira amasaha 24 zibonye izuba nk’uko bikubiye mu cyegeranyo gishya cyashyizwe ahagaragara kuri uyu wa kabiri tariki 25 Gashyantare n’Umuryango wita ku bana Save the Children.

Agahinja karira nyuma y'igihe gito kavutse
Agahinja karira nyuma y’igihe gito kavutse

Save the Children ikaba isaba za guverinoma z’ibihugu gukora iyo bwabaga mu gushyiraho ingamba zo gukumira izo mpfu z’abana.

Icyishimirwa muri iki gihe ni uko umubare w’abana bapfa bari munsi y’imyaka itanu wagabanutse hafi ½ kuva muri 1990 umubare w’abana bapfaga ukaba waravuye kuri miliyoni 12, ugera kuri miliyoni esheshatu muri iki gihe.

Save the Children isaba za guverinoma z’ibihugu gushyira imbaraga mu kurwanya impamvu zose zituma impinja zipfa. Impinja ngo ni zo zibasirwa cyane mu gupfa zikimara kuvuka cyangwa zigapfa hatarashira ukwezi.

Icyegeranyo cyerekana ko impinja miliyoni 2,9 zitabye Imana nyuma y’iminsi 28 zivutse mu 2012, muri bo abagera kuri miliyoni bapfuye bataramara amasaha 24 bavutse.

Izi mfu ziterwa ahanini n’uko hari abana bavuka batarageza igihe, abagira ibibazo mu gihe bavuka bigatuma ababyeyi batinda ku nda, n’indwara zifata impinja nyuma y’igihe gito zivutse nk’uko bikubiye muri iyo raporo.

Uyu muryango urengera abana uvuga ko imfpu z’abana bapfa bataramara umunsi zagabanywa, mu gihe ababyeyi bakwitabwaho babyara, ndetse n’abana bakitabwaho n’abaganga mu gihe cyo kuvuka kwabo.

Save the Children igira iti “Ibi bintu birababaje kandi si ibyo kwihanganira.”

Ikongeraho ko mu mwaka washize, imfpu miliyoni 1,2 ziyongera ku mibare yo mu 2012, abana b’impinja bapfuye bakimara kuvuka cyangwa bavuka.

Iki cyegeranyo kivuga ko hagize ubutabazi bw’ibanze bukorwa mu gihe abana bavuka byagabanya umubare munini w’abapfa. Icyegeranyo kandi kivuga ko abagore basaga miliyoni 40 babyara batari kumwe n’ababyaza cyangwa abandi baganga bafite ibikoresho byo kuba batabara abo babyeyi.

Save the Children ku bw’iyo mpamvu irasaba za leta z’ibihugu “Kugerageza nibura kugera mu 2025, buri mwana uvuka akajya avuka afashijwe n’abaganga bafite ibikoresho kandi babyigiye.”

ububiko.umusekehost.com

en_USEnglish