Digiqole ad

"Umutwe wa M23 ntukiri ikibazo ku mutekano wa DR Congo," Kobler

Mu kiganiro kirekire Matrin Cobler ukuriye ibikorwa by’ingabo za UN (MONUSCO) zishakisha amahoro mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yagiranye n’umunyamakuru Dirke Köpp yavuze ko M23 itakiri ikibazo ku mutekano wa DRC kandi ko kurwanya FDLR bigikomeje.

Martin Kobler ukuriye ibikorwa bya MONUSCO
Martin Kobler ukuriye ibikorwa bya MONUSCO

Umunyamakuru yabajije Kobler ku kuba nk’uko aheruka kuvuga ko M23 yongeye kwisuganya –(aho yashinjaga u Rwanda) niba uyu mutwe utaba ubangamiye umutekano mu Burasirazuba bwa DRC cyangwa ukaba umwe mu bawubangamira?

Martin Kobler yamusubije ko M23 itakiri ikibazo muri DRC. Avuga ko mu minsi mike ishize uyu mutwe ngo wageragezaga kwisuganya no gushyira abantu mu gisirikare – ariko Mary Robinson, Intumwa idasanzwe ya UN mu karere k’Ibiyaga bigari na Kobler ubwe bakabyamagana.

Yongeyeho ikibazo cya M23 ngo kitareba MONUSCO gusa. Avuga ko M23 ifite inkambi muri Uganda no mu Rwanda kandi ko abayigize bagomba gushyirwa mu buzima busanzwe hakubahirizwa amasezerano y’i Nairobi.

Muri ayo masezerano yasinywe hagati ya leta ya Kabila na M23, impande zombie zavuze ko M23 igomba guhinduka ishyaka kandi ingabo zayo zigasubizwa mu buzima busanzwe.

Kobler yavuze ko ikibazo gikomeye cyane ari indi mitwe y’inyeshyamba irimo FDLR (Democratic Forces for the Liberation of Rwanda), ADF-Nalu (Allied Democratic Forces – National Army for the Liberation of Uganda) na Mai Mai Bakata Katanga n’indi mitwe myinshi.

Umunyamakuru kandi yamubajije impamvu MONUSCO ikimara gutsinda M23 yatangaje ko igiye kurwanya FDLR ariko ntibikore ahubwo ikaba ihugiye kuri ADF-Nalu.

Aha Kobler yamusubije avuga ko kuri ubu MONUSCO, n’ingabo za leta FARDC bahagurukiye kurwanya ADF-Nalu mu Majyaruguru. Yongeraho ko bidakuraho ko FDLR igomba kurwanywa.

Yavuze ko kuva mu Ukuboza 2013, FDLR yambuwe ibirindiro byinshi yarimo n’umutwe wa APCLS (Alliance of patriots for a free and sovereign Congo). Gusa ngo ntibyabaye nk’uko M23 yatsinzwe ngo kuko izi nyeshyamba zari nkeya kandi ngo zamenenganiye mu mashyamba ya Congo.

Kobler yavuze ko MONUSCO, ihari kandi ikomeye ndetse ngo ikaba yarahawe inshingazo zo gukoresha ingufu za gisirikare aho biri ngombwa, avuga imitwe yitwaje intwaro nitazishyira hasi mu mahoro, ingabo za UN ziteguye gukoresha imbaraga kandi ngo icyo gikorwa bagishyizemo ingufu.

Umunyamakuru yabajije Kobler uko abona u Rwanda nyuma y’amasezerano yasinywe n’ibihugu Addis Abeba muri Etiyopiya.

Kobler yirinda kugira amagambo akomeye yatangaza ku Rwanda, maze asubiza ikibazo avuga ko ingabo zigize MONUSCO cyane umutwe udasanzwe ushinzwe kwambura intwaro inyeshyamba bakora ibishoboka byose ngo bagarure amahoro muri DRC.

Yongeyeho ko ayo mahoro ataboneka ibihugu byose byo mu karere bitabigizemo uruhare rwubaka. Avuga ko ibihugu byose bigomba kubaha amasezerano byashyizeho umukono i Addis Ababa.

Umunyamakuru ntiyanyuzwe n’igisubizo ahawe, aringera abaza Kobler ati rwubahiriza amasezerano y’Addis Ababa?

Kobler aha akaba yasubije ko ahora avugana n’u Rwanda. Anamusubiza ko ibihugu byose bigerageza gukoresha amahirwe byahawe mu gusinya amasezerano no kuyabyaza umusaruro.

Kobler yaje kandi gusubiza umunyamakuru ati “Ntekereza ko ari ingenzi gukoresha u Rwanda mu kugarura amahoro muri Congo mu buryo bwiza (positive manner).”

Uyu muyobozi w’ibikorwa bya MONUSCO yongeyeho ati “Ni ingenzi kumvisha ibihugu ko umutekano urambye mu Burasirazuba bwa Congo ari ikintu cy’agaciro – Ibihugu ku giti cyabyo ni byo bifite inyungu mu mutekano usesuye w’ako karere!”

Mu cyegeranyo gishya giheruka gusohoka mu ntangiriro z’umwaka wa 2014, ariko kikaba cyari cyakozwe mu mpera za 2013, Kobler yavugaga ko M23 yisuganya kandi ngo igafashwa n’u Rwanda, ibi u Rwanda rwarabinyomoje.

Ibi biragaragaza ko imvugo nshya ya Kobler itandukanye n’ibyo yari amaze iminsi abwiye Akanama k’Umuryango w’Abibumbya ku buryo ibintu byifashe mu Burasirazuba bwa Congo. Interview igaragara ku rubuga rw’umunyamakuru Dirke Köpp www.dw.de.

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • ubwo hakurikiyeho FDLR nuko mbona Monusco ntabyo ishaka kandi FDLR imaze imyaka ni myaniko yica inzirakarengane

  • Birashoboka ko amahanga azageraho akumva ikibazo cy’akarere.Nibareke ibihugu byikemurire ibibazo bareke kwivanga.Njye nagira inama Congo gufatanya n’u Rwanda Uganda n’Uburundi na Tanzania idasigaye nubwo yo(Tanzania)ibyayo bidasobanutse gufatanya bakikemurira ibibazo bashyize hamwe.Kabira niyisunge inararibonye zo mu karere ndavuga M7 na KAGAME bamwereke uko ibihugu biyoborwa kandi abaturage be bazamukunda nabamurwanya bazahindukira bafatanye nawe.Congo we ndagusabira amahoro kuko amahoro yawe ni ayacu twese.

    • Reka sha kubesha muje muvuga ibyo mwatekereje. nibangahe bamaze guhunga Leta ya kagame?

Comments are closed.

en_USEnglish