FERWAFA yatoye itegeko rihana uzasagarira abasifuzi
Ni nyuma y’aho bitangarijwe ko umutoza Camarade Banamwana yahagaritswe imikino umunani ariko hakaza kubura itego riteganya ibyo bihano.
Amakuru agera k’Umuseke aravuga ko ubuyozi bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA bwamaze kwicara bugatora itegeko rizajya rihana umutoza, umuyobozi, umukinnyi cyangwa umufana uzajya usagarira abasifuzi.
Iri tegeko riteganya ko, umutoza uzajya yandagaza umusifuzi azajya ahagarikwa imikino umunani adatoza ikipe ye n’ihazabu y’ibihumbi ijana(100,000 frw).
Umuyobozi w’ikipe uzajya ugaragaraho gusagarira umusifuzi azajya ahagarikwa imikino ine atajya aho ikipe ye yakiniye ndetse atange n’ihazabu y’amafaranga ibihumbi ijana(100,000 frw).
Naho umukinnyi uzajya ugaragarwaho no guhutaza umusifuzi azajya ahanishwa kumara imikino itanu adakina ndetse akanatanga ibihumbi ijana by’ihazabu (100.000 frw).
Umutoza wa mbere umaze guhanwa ni Camarade Banamwana w’ikipe ya Esperance nyuma yaho ngo yaba yarashyize mu majwi umusifuzi wasifuriye ikipe ye ya Esperance ndetse n’ikipe ya Gicumbi.
Nkuko amakuru aturuka mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA abitangaza, ngo ukurikiyeho guhanwa n’iri tegeko ni Sam SSimbwa utoza ikipe ya Police FC nyuma y’uko ku mukino wa muhuje n’ikipe ya Rayon Sports, Umutoza Ssimbwa yagaragaje kutanyurwa n’imisifurire avuga ko igitego cya Rayon bagitwererewe n’umusifuzi.
Ssimbwa yagize ati “Imisifurire mibi Ni icyorezo cy’ugarije umupira wo mu Rwanda, impano y’igitego umusifuzi yatanze cyaduciye intege kuko twashoboraga kwishyura ndetse tukanatsinda uy’umukino.”
Ssimbwa aramutse agonzwe n’iri tegeko, uwahoze ari umukinnyi vuba aha Mutarambirwa Djabili niwe ushobora guhita atoza imikino umunani isigaye ngo shampiyona ya 2013-2014 irangire.
Jean Paul Nkurunziza
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
ALIKO NGE NDABONA RIRIYA TEGEKO RIGIYE KUGIRA ABASIFUZI BO MU RWANDA INDAKOREKA URETSE KO SAM SSIMBWA WE YAGARAGAYEHO KWITWAZA IMISIFURIRE NGO YIKURE MU KIMWARO CY’AMAGAMBO YARI YIVUGIYE MBERE Y’UKO UMUKINO UBA, ALIKO SINUMVA IMPAMVU ITEGEKO RITOWE AKO KANYA RIHANA UMUNTU WAKOZE ICYAHA MBERE YARYO KANDI NIBA NTIBESHYA AMATEGEKO YA FERWAFA NTIYAKAGOMBYE GUKORA UMUSHINGA WAYO AKEMEZWA N’INTEKO NYUMA YO KYIGAHO NK’UKO BIGENDA AHANDI KANDI NABWO ARI UKO ABO AREBA BABANJE KUYATORA CG KUYAGISHAHO INAMA. MUMFASHE MUNSOBANURIRE UBANZA MBIFITEMO UBUMENYI BUCYE HARI.
Ndabona Komite nshya ya FERWAFA izanye umurego urengeje ukenewe ubanza izandikirwa umuvuduko! None se ku mugani w’uwiyise ALINDEKU, amategeko nk’aya atorwa na bureau cyangwa n’Inteko Rusange? Ese iyo Nteko yaba yarateranye rwihishwa ntihagira ubimenya? Ko ukoma urusyo akoma n’ingasire, itegeko rihana abasifuzi nabo batari shyashya ryo rimeze rite? Amakuru ahwihwiswa ku bibuga yemeza ko abasifuzi bacu (abenshi ariko yenda batari bose) barya ruswa, abandi bagahabwa amabwiriza n’abayobozi cyangwa abakunzi b’amakipe amwe n’amwe ngo barenganye ba mukeba? Ubwo se FERWAFA ayo makuru ntirayumva? Yaba yarakoze se igenzura igasanga ari impuha? Umusifuzi agomba kugira amategeko amurengera ariko ntagomba kwigira akari aha kajya he kuko ruhago y’u Rwanda ntaho yaba yerekeza.
Nzabambarirwa ni umwana w’Umunyarwanda!!!!
Comments are closed.