Digiqole ad

Burundi: Uwatozaga Flambeau de l’Est mu gusimbura Kanyankore muri Vitalo’o

Ikipe ya Flambeau de l’Est yo mu Ruyigi mu burasirazuba bw’u Burundi yegukanye igikombe cya shampionat mu mwaka ushize, umutoza wayo Olivier Niyungeko niwe ngo waba agiye gusimbura umutoza Kanyankore Gilbert wavuye mu ikipe ya Vitalo’o akaza mu Rwanda.

Niyungeko Didier utoza Flambeau de l'Est yo mu Ruyigi/photo Internet
Niyungeko Olivier utoza Flambeau de l’Est yo mu Ruyigi/photo Internet

Ikipe ya Vitalo’o ya mbere ubu muri shampionat, bikaba bivugwa ko igiye kuzana uyu mutoza wa Flambeau de l’Est.

Moise Bucumi Perezida w’ikipe ya Flambeau de l’Est, wigeze no kuba Ministre w’imikino n’ubwikorezi mu Burundi, ntabwo yigeze abasha kwitaba telephone ye ngo agire icyo abwira Umuseke kuri iyi nkuru yo gutwara umutoza wabo.

Vitalo’o ni ikipe yashinzwe n’abanyarwanda bari barahungiye mu gihugu cy’u Burundi, ikundwa kandi ikurikiranwa na benshi mu banyarwanda batashye ubu bari mu gihugu cyabo.

Umutoza Niyungeko yakoze amateka yo guha ikipe ya Flambeau igikombe cya shampionat ari nacyo cya mbere cya shampionat yari itwaye.

Iyi kipe ubu ihagaze ku mwanya wa munani muri shampionat y’u Burundi aho irushwa na Vitalo’o ya mbere amanota agera ku 10. N’ubwo iyi Flambeau de l’est ifite imikino itatu itarakina kuko yari mu mikino y’amakipe yabaye ay amber iwayo.

Uyu mutoza kandi wa Flambeau ubu ayigejeje muri 1/16 cy’amarushanwa y’amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Africa aho izahura na Coton Sport Garua yo muri Cameroun itozwa na Didier Gomez da Rosa wahoze atoza ikipe ya Rayon Sports.

Uyu mutoza hari amakuru yemeza ko yamaze kumvikana n’ikipe ya Vitalo’o y’i Bujumbura. Nubwo ngo atarasinya amasezerano nayo.

Flambeau de l’Est ni ikipe yashinzwe mu 2010 mu ntara ya Ruyigi mu buseruko bw’u Burundi, ifite stade yakira abantu 2 000.

Iyi ni ikipe ya Flambeau de l'Est kuri stade Prince Louis Rwagasore i Bujumbura
Iyi ni ikipe ya Flambeau de l’Est kuri stade Prince Louis Rwagasore i Bujumbura

Jean Paul Nkurunziza
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • ni ikipe koko.

Comments are closed.

en_USEnglish