Miliyoni 30$ zizafasha ingo 21 000 mu Ntara y’Uburasirazuba
Igihugu cy’Ububiligi cyagiranye amasezerano na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ya miliyoni 30$ zigamije kuzamura ibikorwaremezo mu Rwanda, by’umwihariko kongera amashanyarazi mu bice by’icyaro mu Ntara y’Uburasirazuba.
Iyi nkunga y’Ububiligi ingana n’ama Euro miliyoni 22 ikubiye mu masezerano ya y’ama Euro miliyoni 160 (Miliyoni 220$) Ububiligi bwagiranye n’u Rwanda yagombaga kwifashihswa mu gihe cy’imyaka ine kuva muri 2011- 2014.
Aya mafaranga yagombaga gufasha mu bice by’ubuzima bijyanye no gufasha mu buzima, ingufu no kwegereza ubuyobozi abaturage.
Itangazo rya Minisiteri y’Imari mu Rwanda ryo mu cyumweru gishize, ku buryo amafaranga azakoreshwa, rivuga ko ama Euro miliyoni 17 (miliyoni 23$) zizafasha mu kongera ingufu z’amashanyarazi mu ngo zo mu cyaro n’ahari ibigo bya leta mu cyaro.
Iyi gahunda iri mu mushinga witwa Electricity Access Rollout Program (EARP) ugenzurwa n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu, amazi, isuku n’isukura (EWSA).
Amb.Claver Gateta, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi yatangaje ko iyi mishinga igamije iterambere kandi ikaba ari yo ntego ya leta.
Yagize ati “Guverinoma y’u Rwanda ifite intego yo kuzamura itangwa rya serivisi ku nzego za leta ku baturage bayo, ni yo mpamvu n’izo nkunga zijya gukora muri ibyo.”
Ingo 21 000 mu turere twa Kirehe, Kayonza na Gatsibo byitezwe ko zizagezwaho amashanyarazi.
Umuyobozi w’umushinga EARP, Edward Kasumba yagize ati “Tuzakora imiyoboro y’amashanyarazi ihuza ingo zinyuranye muri utu turere ku buryo abantu batishoboye bazabasha kubona amashanyarazi.”
Akomeza avuga ko iyi nkunga izafasha EWSA gushyiraho imiyobo y’amashanyarazi itandukanye (medium and low voltage lines). Kandi yongeraho ko abakene mu turere twavuzwe bazahabwa uburenganzira bw’ibanze.
Edward Kasumba yongeraho ati “Bene abo baturage bazasabwa kwishyura amafaranga y’u Rwanda 66 000 yo kubagezaho ibisabwa byose ngo umuriro ubagereho, bakazajya babanza gutanga Frw 15,000 andi akazishyurwa igihe cyose abaturage bagura umuriro.”
Ngo bikazafasha abaturage kubona umuriro mu buryo bworoshye.
Ikindi gice cy’amafaranga agera kuri miliyoni 6,8$ azafasha mu gusana ibikorwaremezo no kongerera ubushobozi abakozi bakora muri EWSA.
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
ibi byose nibikwereka ko 2020 vision izoroha kuyishykamo ibyo leta yateganyaga yarabigezeho, ibi byose nibyo kuyifasha gushyira mungiro ibyo bateguye, icyo mbona nuko iki gihugu kir kwirika mu iterambere nubwo hagenda hagaragara utubazo tugenda tuzitira iryo terambere , ariko icyo mbikundira nabyo bihita bishakirwa ibisubizo
ndabona ababirigi bashishikajwe no kubona igihugu cyacu gitera imbere ni ukuri ni ibintu byiza cyane. abaturage natwe dutuye mu cyaro ibi bizadufasha muri byinshi ahubwo abanyakigali nimukomeza gusinzira muzashiduka turi kubacaho musinziriye gusa Imana nikomeze iturindire abayobozi ubundi murebe ukuntu igihugu cyacu gikomeza gutera imbere.
aya mafranga hatajemo ngo organisation zibitegura yagira icyo afasha abaturage ikibazo nuko amanshi yigumira mu mifuka yabashinzwe kuyatanga nibura muri ziriya ngo zose babona 928571. yu rwanda ni amafranga menshi peee yagira icyo ageza kuri famille
Comments are closed.