Gutanga ibiciro ku bifuza kuguriza leta byatangiye
Kigali: Banki Nkuru y’u Rwanda yatangiye kwakira amabahasha akubiyemo ibiciro ku bantu bashaka gushora imari yabo mu kuguriza leta amafaranga binyuze mu kugura imigabane ifite agaciro mu mpapuro-faranga ka miliyari 12,5 z’amafaranga y’u Rwanda.
Leta y’u Rwanda iherutse gushyira ku isoko rya buri wese imwe mu migabane, isaba abaturage babyifuza gushoramo imari mu rwego rwo kuguriza leta amafaranga.
Iki cyiciro cyatangiye ni icyo buri wese ubyifuza atanga ibiciro by’imari ashaka gushora ndetse akagena ibiciro by’inyungu (ku ijanisha) nk’uko bisanzwe bikorwa mu masoko ya leta asanzwe.
Bank Nkuru y’u Rwanda yemera afaranga y’abantu ku giti cyabo kuva ku 100 000 na ho ku masosiyeti akomeye mu ishoramari hakemerwa guhera kuri miliyoni 50 z’amafaranga y’u Rwanda.
Kwakira amabahasha akubiyemo ibiciro bizarangira tariki ya 27 Gshyantare, 2014 ariko inyungu ku ijanisha kikazatangazwa nyuma. Abashoramari babyifuza bashobora guca ku muhuza w’amabanki babitsamo mu gutanga inyanduko zisaba kugura imigabane n’ibiciro byabo.
Igice cya kabiri cyo gutangira gucuruza imigabane kizatangira tariki ya 7 Werurwe, 2014 ku Isoko ry’Imigabane mu Rwanda.
Mu gutangaza iki gikorwa leta yavuze ko atari ikibazo cy’ubukene ko ahubwo ari uburyo bwo guha amahirwe abaturage b’u Rwanda yo gushora imari yabo muri leta ndetse ngo akarusho amafaranga yabo akazaba ari mu mutekano usesuye.
Minecofin
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Abo hanze twabigenza gute ngo natwe twigurire
gusa ndi kugenda ndushaho gukunda iki gihugu, ibi ni nko gufasha umwana wawe kwiga gukora ukamwereka inzira yanyo yo gushoramo ibyo amaze kubona, aka kantu naragakunze cyane, ngomba kugerayo ahubwo mubambere nkashora ayanjye ahantu nizere kabisa. ibi kandi ibi nukurema ikizere kirambye hagati y’abaturage na leta ikabereka ko ari ibyingenzi gukorana hagati y’abaturage na leta.
RWANDA uri nziza nta kindi
Aba bisobanukiwe nimunsobanurire ibijyanye ninyugu y amafaranga yashowe ese ibarwa mugihe kingana gute? Ese niba ntibeshya ibigo byimari byigenga ntaho bizabangamirwa urugero niba nshobora kubona inyungu ya 20% yimigabane nashoye kukuezi naba amafaranga yajye narinfite mukigo runaka ndayakurayo ubundi iyo gahunda ninziza kwiterambera ryaburi munyarwa kandi mudusobanurire nkabari hanze uko babigeraho
Iyi ni investment ya vrais!!!nanjye ndagura kabisa
Natwe abali hanze ntimutwibagirwe.Mutugezeho amakuru,aliko mudusobanulira neza.Kugirango natwe tudacikanwa.
ese kwishyuza leta kombona bitakoroha bitewe ni ubudahangarwa ifite iramutse ihombye mesures zafashwe nizihe?
Oh my God! Deadline ndabona ari ejo 27th! Nkange ndi hanze, kandi numvaga nifuza kuguramo imigabane! Ahubwo yaba babigezaga no kuri za embassies zacu byatworohera pe!
Ndagukunda Rda!!!
Iyaba iyi gahunda yahoragaho, nanjye nayashaka (mu buryo bwiza) ngashyiramo ngahinduka umunyemari.
Comments are closed.