Digiqole ad

Rwamagana: Yihaniye abagabo babiri abasanganye n’umugore we

Mu karere ka Rwamagana umugabo Higiro yakomerekeje bikomeye abagabo babiri absanze iwe aho yakekaga ko baje gusambana n’umugore we.

Etienne Higiro yabwiye Police ko yagarutse mu rugo ku gasusuruko, nyuma yo kuhava mu gitondo, azanye amafaranga yo guhaha maze asanga abagabo babiri bari kumwe n’umugore wemu nzu.

Higiro avuga ko umugore we yahise ahunga maze haba imirwano mu nzu ye hagati ye n’abo bagabo yasanze iwe, avuga ko bari bafite inyundo n’ibyuma.

Higiro yemeza kandi ko aribo bamusembuye kugeza ku mirwano.

Higiro n’umugore we bamaze imyaka umunani bashakanye, batiye mu murenge wa Kigabiro aho bafitanye kandi abana babiri nk’uko Newtimes ibitangaza.

Uyu mugabo wahoze ari umusirikare, yemeje ko yarwanye nabo akabanesha ndetse akanabakomeretsa n’ubwo nabo ngo bamukomerejehe. Umwe ngo yabashije guhunga ariko afata undi kugeza atabawe.

Police nyuma yabashije gufata umugore wa Higiro ndetse n’uwo mugabo Higiro yagumanya mu gihe iperereza rigikomeje, hanashakishwa uwo wundi wabuze.

Senior Superintendent Benoit Nsengiyunva umuvugizi wa Police mu Burasirazuba avuga ko bakomerekeje na Higiro ndetse umugore we akaba akekwaho ubufatanyacyaha, yemeje ko babaye bafunze umugore n’uwo mugabo wafashwe.

Abaturanyi ngo bemeza ko abo bagabo bombi bari bakodeshejwe n’uwo mugore ngo baze kwivugana umugabo we, nubwo ibi ngo bitaremezwa ko ari impamo.

ububiko.umusekehost.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish