Uganda: Museveni yasinye itegeko rihana abatinganyi
Perezida Yoweri Kaguta Museveni, kuri uyu wa mbere tariki 24 Gashyantare yashyize umukono ku itegeko rihana ubutinganyi mu gihugu cya Uganda. Ni itegeko ryavuzweho byinshi mbere y’uko risinywa rinatera amahari hagati ya Uganda n’ibihugu by’ibihangange.
Ahagana saa saba z’amanywa (i Kigali) nibwo Perezida Museveni yasinye kuri iri tegeko. Ni nyuma y’uko ibitangazamakuru byo mu bihugu by’Amerika n’Ubwongereza byari byavuze ko Museveni atazasinya iri tegeko kubera igitutu cy’ibihugu bikomeye byo mu burengerazuba bw’isi.
Mbere yo gusinya iri tegeko Museveni yabanje kurisesegura asobanuza abahanga mu bijyanye n’iby’umubiri w’umuntu ndetse n’ibitsina kugira ngo atazibeshya akarisinya kandi ubutinganyi ari ikintu kivukanwa cyangwa uburwayi.
Aha yari yavuze ko biramutse ari uburwayi atarisinya kuko ngo abarwayi baba bakeneye ubufasha aho guhangwa cyangwa guhanwa.
Nyuma yo gusobanuza, abahanga bakamubwira ko nta burwayi burimo ahubwo ari imico idasanzwe akenshi abantu bagenda bakoperana Museveni yahise afata umwanzuro wo kurishyiraho umukono.
Ubutinganyi ubu ni icyaha gihanwa n’amategeko muri Uganda kuko uzajya ufatirwa muri ibi bikorwa azajya ahanishwa igihano cy’igifungo kuva ku myaka 14 kuzamura cyangwa agakatirwa igifungo cya burundu mu gihe yasambanyije umwana akanamwanduza agakoko gatera SIDA.
Leta ya Uganda yavuze ko igitutu cy’ibitangazamakuru byo mu bihugu by’uburengarazuba bw’isi ntitari kubuza Perezida Museveni gusinya iri tegeko.
Iri tegeko rihana ubutinganyi muri Uganda ryavuzweho cyane. Cyane cyane rikurura ubwumvikane bucye hagati ya Amerika na Uganda. Museveni ariko yihanangirije Perezida wa Amerika Barack Obama kwinjira mu buzima bw’igihugu atayobora.
Museveni, kimwe ngo n’indi mico ya kinyafrika myinshi, yemera ko ubutinganyi butavukanwa ahubwo ari imico mibi yigwa. Ibi ngo nibyo byamusunikiye gusinya iri tegeko rihana abatinganyi muri Uganda nk’uko yabitangaje.
Mu bihugu byinshi bya Afurika, ubutinganyi ntibuhanwa n’amategeko n’ubwo na none ababukora betemewe kuba bashyingiranwa n’amategeko y’ibyo bihugu birimo n’u Rwanda.
Mu bihugu bimwe na bimwe bigendera ku mahame ya Islam nka Somalia, Gambia n’ahandi ubutinganyi ni icyaha gihanishwa igihano cy’urupfu.
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Your Excellency President of Rwanda, mbaziho ubushishozi, ubunararibonye n’ubukirisitu. nyamuneka mugerageze muce umuco wuburaya mu gihugu muyoboye kandi nkuko mubizi umuco utali uwirwanda wabatingayi wageze no mu rwatubyaye, imigisha ikomoka ku mana iguhundagareho nyakwubahwa.
Nuko nuko Museveni wacu dukanda ubaye intwari nyuma ya Mandela.witinya iyo bible ufite izakuyobore.
Baraka Obama aho atangiye gushyigikira abatinganyi urugo rwe rwaramunaniye!! yibagiwe Imana yamuzamuye, yigira igitangaza none agiye kusazana umubabaro wo kubona atabanye na famille !! akagumya kwiruka inyuma yamajipo ari umuntu ukwiye icyubahiro.
rwose risinye dore ko uwo mu perezida wa America ashaka kuturangiza atugirira abana nk ibinyendaro koko arabona gutingana aribyo bibazo dufite yazamuye undi mushinga muri Africa ko dukennye akatuvanaho umurengwe rwose tuzi aho barongora ntago ari mu kabuno navane ubugoryi aho uwamutumye amubwire ko mission yananiranye muri Africa!!bayijgumane iwabo ahum mbega ibintu binuka mu kabuno koko Obama n’umwanda kbsa!!
Museveni afite ukuri.Imana yaremye umugabo n’umugore. kugirango bakwire isi.Ubutiganyi ni imyifatire, yo gutandukira (deviation sociale)bigomba gukumirwa. muri afrika bitarasakara hose
yes yes i like that mu7 wihesheje agaciro ureke uriya mupede obamma
Congrats M7, you are a hero on that point. Not all bullshits will be welcomed in Africa. Homosexuality is acquired not born with because i have never seen a guy from the countryside. All this bad behavior comes from people from town who once lived with westerners!
Hope our President will do the same
Bravo,Bravo Museveni wanze ko i gihugu cyawe cyiba Sodomo na Gomora najye ndushijeho kugukunda peee!!! Obama iherezo rye ni ribi ubwo yabaye igikoresho cya Satani.
hari ibintu bidakwiriye ikiremwa muntu , icyambere uko wageze kwisi urakuzi, uwakuhagejeje uramuzi, akuremey umufasha umushyize kuruhande uti nkafata mugenzi wawe, ibi nukwigomeka, mumuco wacu wa kinyafrika ntituzawemera, bariya bafite byinshi bahaze twe turacyafite byinshi byo gukora aya manjwe ntazatugerere mu karere, data wa bana Museveni nanjye ndamushimiye cyane, akarere kacu tukarinda ibirimbura abantu, iki nikimwe mu bintu bidakwiriye ikiremwa muntu, ariko ntasoni gukora ibintu inyamaswa zitagira ubwenge zidakora?
Imana ikongerere kurama Perezida Museveni.Mbega umugabo! Ngo barabivukana?? have have..ni imizimu ibafata bayishyiriye reka,reka…Koko rero M7 akijije igihugu cye umwe mu mivumo igendana no gutingana( Sodoma na Gomora)!!Ngaho se n’ abandi barebereho..Obama uriya wihaye kuba umupolisi w’isi se, buriya yakwishimira ko Malia na Sasha bariya bakobwa be bashakwa n’ abandi bakobwa???? ndamubajije:…Museveni we,utsinze igitego, naho abandi baba bahinda umushyitsi ngo barahagarika imfashanyo!!
Za zindi zo kurya umuliro!
Oboma ,akureke ,presida museveni,umunsi wagiye gutegeka America uzabareka,ariko kutegeka igihugu cyawe,nakureke ,abanze amenye ibye nawe.
M7 urakoze nubwo utari busome iyi message ndagushimiye, erega ubutnganyi ntabwo arumuco wabariya bera ahubwo n’uburozi bashaka kuroga abanyafrika kugirango urubyiruko rusubire inyuma, EAC irebereho ihite itambutsa iritegeko vuba nabwangu
Warakoze kwamagana imivumo imwe yatumye isodoma n’igomora harimburwa.agakiza n’ubuntu buriwese agomba kwihana.
ntibazagukange man.uri umuntu wumugabo.
M7 Urakoze pe..Ibaze kugirango umuntu arushwe ubwenge ni inyamaswa.yewe na Nyakabwana ntibikora.Urakoze izonfashanyo zabo nibashaka bazazifunga.Uwiteka uhesheji icyubahiro,azakurwanilira.kandi azagutsindishiriza.Komera twari yiwacu ushyigikiwe nabubaha UWITEKA.
simbona se kandi devise y’igihugu cyabo ari “IN GOD WE TRUST”
abasenga ni musenge ubundi se ibyaha byose sibo babituzanira natwe abanyafrika tukakira?
NYAKUBAHWA PRESIDENT M– USEVENI URI UMUGABO IMANA IRAGUSHYIGIKIYE.
webale nyoo museven..
Comments are closed.