Digiqole ad

Rayon Sports yavanye APR FC ku mwanya wa mbere

By’agateganyo, Rayon Sports yafashe umwanya wa mbere kuri iki cyumweru nyuma yo gutsinda ikipe ya Police FC ibitego 2 -1 mu mukino wabereye kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.

Ikipe ya Rayo Sports i Nyamirambo kuri iki cyumweru
Ikipe ya Rayo Sports i Nyamirambo kuri iki cyumweru

Uyu mukino wari umukino w’ikirarane w’umunsi wa 18 Rayon Sports itakinnye kuko yari mu mikino y’amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Africa. Aho yaje gusezererwa na AC Leopard.

Ku mukino wa none amakipe yombi yakinnye umukino w’imbaraga cyane warangiye mu gice cya mbere zinganyije ubusa ku busa.

Mu gice cya kabiri, Djamar Mwiseneza niwe wafunguye amazamu asoga umupira wari ufashwe nabi n’umunyezamu wa Police FC Ganza Alexis ku ishoti yari atewe na Hamissi Cedrick.

Myuma y’iminotamicye, igitego cya kabiri cyo cyatsinzwe na Hamiss Cedric waciye mu rihumye ba myugariro ba Police FC mu gihe bari bibeshye ko yaraririye maze asigarana n’umuzamu ashyiramo icya kabiri.

Police FC yabashije kubona igitego cyatsinzwe na Fabrice Twagizimana kuri ‘corner’.

Police FC mu minota ya nyuma yasatiriye cyane ariko biranga umukino urangira itabonye amahirwe nibura yo kunganya na Rayon Sports

Nyuma y’uyu mukino Rayon Sports yahise ifata umwanya wa mbere by’agateganyo n’ubwo inganya amanota na APR FC bikanyuranywa n’umubare w’ibitego zizigamye.

Sam Ssimbwa utoza Police FC yagaragaje ko atigeze yishimira  imisifurire y’umusifuzi  Ishimwe Claude wari wasifuye uy’umukino dore ko ari nawe wari wasifuye ubanzahagati y’aya makipe, Police FC itsinda Rayon Sports ibitego 2-1.

Shampiyona igiye kuba ihagaze ibyumweru bibiri izasubukurwa italiki ya 8 Werurwe bitewe n’uko ikipe y’igihugu Amavubi agiye kwitegura umukino wa gicuti uzayihuza n’ ikipe y’igihugu y’u Burundi tariki ya 5 Werurwe 2014.

Police FC yabanje mu kibuga
Police FC yabanje mu kibuga
Umutoza Ssimbwa ntabwo yishimiye imisifurire ya Ishimwe Claude
Umutoza Ssimbwa ntabwo yishimiye imisifurire ya Ishimwe Claude, aha yari ahaye ikarita y’umuhondo umuzamu Ganza Alexis (Bebe) iruhande rwa captain we Twagizimana Fabrice
Abafana ba Rayon mu byishimo byo kurara ku isonga
Abafana ba Rayon mu byishimo byo kurara ku isonga

 

NO TEAM PG W D L GF GA GD PTS
1 RAYON S. 18 14 1 3 38 15 23 43
2 APR 18 13 4 1 32 10 22 43
3 AS KIGALI 17 11 4 3 22 10 12 37
4 KIYOVU S. 18 9 5 4 27 13 14 32
5 ESPOIR 18 8 8 2 17 9 8 32
6 POLICE 18 9 4 5 32 18 15 31
7 MUSANZE 18 8 6 4 21 18 3 30
8 ETINCELLES 18 4 9 5 14 19 -5 21
9 MUKURA 18 5 4 9 16 18 -2 19
10 GICUMBI 18 3 4 11 11 23 -12 13
11 MARINES 18 3 4 11 10 25 -15 13
12 ESPERANCE 18 3 2 13 13 29 -16 11
13 MUHANGA 17 2 5 10 13 36 -23 11
14 AMAGAJU 18 2 4 12 7 25 -18 10

Jean Paul Nkurunziza
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Nibyo koko gikundiro tuyiri inyuma nikomereze aho turi kumwe gusa ntitwirare urugendo rurakomeje

  • muyiri inyuma se izatwara igikombe igikuye he?burya si none sha

  • OH RAYON,OH RAYON TUKURI INYUMA RWOSE.

  • mwaturiye ku mafoto….

  • Ese Kali ukina mu yihe kipe ngo numve ko ufite ibigwi?

  • ARIKO TUJYE TWEMERA INTSINZI NATWE TWAREMEYE KURI FC LEOPALD. NONE SE MU MIKINO IBANZA KO POLICE YATSINZE KANDI UMUSIFUZI ARI UMWE UBWO CLAUDE NABO YARI YABIBIYE. IBI BIBAHO.

  • NTA KUNDI NARI NAYANZE KURI AC LEO NON

  • Ooooh rayon!!!!!!!!!!!!!!

Comments are closed.

en_USEnglish